RFL
Kigali

Clapton yasohoye amashusho y'indirimbo 'Ihangane' ihumuriza abahawe amasezerano akaba atarasohora-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:25/10/2017 13:06
0


Mugisha Emmanuel uzwi cyane nka Kibonge muri Filime y'uruhererekane yitwa Seburikoko ica kuri televiziyo Rwanda ndetse akaba azwi nka Clapton mu mikino y'urwenya akora,yasohoye amashusho y'indirimbo yise 'Ihangane'.



Muri iyi ndirimbo ‘Ihangane’ ya Clapton Kibonge yihanganisha abantu batinze kubona amasezerano bahawe n'Imana, akababwira ko inkono y’Imana itajya ijaburwa, bivuze ko ihira igihe. Akomeza avuga ko Imana atari nk’abantu kuko iyo igukerereje, ngo ihita igutegera. Clapton yumvikana aririmba aya magambo: "Ihangane, iyo Imana iyo ikaranze ntishiririza. Witinya, iyo misozi tuzayikata nk’abakata ubugari. Ihangane inkono y’Imana ntakujabura. Umuhumuro w’ibiryo ni ko kabando ncumbagiriraho. Iyo Mana si nk’abantu iyo igukerereje iragutegera."

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IHANGANE' YA CLAPTON

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Clapton yavuze ko iyi ndirimbo yayanditse mu buryo bw'urwenya ariko agamije kwihangnisha abantu bahawe amasezerano y'Imana ariko kugeza ubu bakaba bagitegereje ko asohora. Clapton Kibonge yagize ati:

Ni indirimbo nakoze mu buryo bw'urwenya ariko ishaka kuvuga ngo twihanganire isezerano ry'Imana naho ryatinda ariko rizasohora. Igihe cy'Imana nikigera ibyo basezeranijwe bizagera. Imisozi tuzakata nk'ubugari, iyo ubonye ikigeragezo ubona gikomeye ariko imbere y'amasengesho wa musozi uwucamo nta kibazo. Iyo Imana igukerereje iragutegera, bishaktse kuvuga ko iyo Imana igusezeranije ikintu igakererwa, iyo igusubije igukubira kabiri. Niba yaragusezeranije urubyaro, ushobora kubona ko yatinze kugusubiza, yajya kugusubiza ikaguha abana b'impanga. Nayiririmbye ngamije guhumuriza abantu kugira ngo bategereze isezerano ry'Imana.

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IHANGANE' YA CLAPTON







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND