RFL
Kigali

Safi yatangije umuryango ‘Madiba Foundation’ ku ikubitiro afasha abatishoboye mu Nyakabanda–AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:25/10/2017 12:53
7


Kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Ukwakira 2017 ni bwo Safi Madiba yatangizaga ku mugaragaro umuryango wa ‘Madiba Foundation’, ku ikubitiro ahita ahera mu mudugudu yakuriyemo mu Nyakabanda afasha abatishoboye abaha ubwisungane mu kwivuza.



Ni umuhango wabereye ku biro by’umurenge wa Nyakabanda aho Safi Madiba yashyikirije ubwisungane mu kwivuza imiryango 27 yo mu murenge wa Nyakabanda akagari ka Nyakabanda ya mbere umudugudu wa Gapfupfu ho mu karere ka Nyarugenge. Mu kiganiro na Safi Madiba yabwiye Inyarwanda.com ko iki ari igikorwa yatangiye mu mezi atandatu ashize.

Yatangaje ko nk’umuhanzi wagize amahirwe yo kuzamuka akagira ubushobozi yagombaga kugira abo afasha mu bushobozi bwe butari bwinshi, aha Safi Madiba yabwiye umunyamakuru ko iki ari igitekerezo yagize akagihurizaho n’umufasha we  Judith Niyonizera bityo akaba yagombaga kubishyira mu bikorwa. Yatangaje ko usibye ubwisungane mu kwivuza yatanze hari imiryango ibiri itishoboye yiyemeje kuba hafi akajya abafasha abaha ibiribwa n’ibindi bikoresho nkenerwa bya buri munsi ndetse we na Madiba Foundation bakazagerageza kubafasha kureba uko bakwikura muri ubu buzima barimo.

Safi MadibaDanny umusore w'ibigango urinda Safi Madiba ari kumwe na Rwasa bari baje gushyigikira Safi Madiba

Safi yatangaje ko yahereye Nyakabanda kuko ari ahantu yakuriye ndetse ahora yifuza iterambere ryaho, gusa yongeraho ko usibye naha azagenda agera n’ahandi henshi bitewe nuko amikoro azajya aboneka. Gusa yijeje Inyarwanda.com ko igikorwa nk’iki azajya agikora byibuza buri mezi atandatu bivuze ko azajya akora igikorwa nk’iki kabiri mu mwaka. Iki gikorwa cya Safi kishimiwe n’ubuyobozi bw’akagari ka Nyakabanda ya kabiri aho umuyobozi wako wari n’umuyobozi mukuru muri iki gikorwa yashimiye bikomeye Safi Madiba ku bw’inkunga ikomeye bateye abaturage babo ndetse n’ubuyobozi muri rusange mu rwego rwo guhigura umuhigo bihaye wo gutanga ubwisungane mu kwivuza ku kigero cyo hejuru.

Usibye uyu muyobozi abaturage bafashijwe nabo bishimiye iki gikorwa bashimira uyu muhanzi maze banamwifuriza ishya n’ihirwe mu kazi ke ka muzika. Benshi muri aba baturage ndetse n’ubuybozi bahurizaga kugusaba abandi bahanzi ko igikorwa nk’iki Safi aba akoze cyakababereye urugero rwiza rw’umuhanzi ubereye u Rwanda n’abanyarwanda.  

REBA HANO IKI GIKORWA MU MAFOTO:

RwasaRwasa umwe mu nshuti za hafi za Safi yari yamuherekejeSafi MadibaSafi Madiba akigera ku murenge wa NyakabandaSafi MadibaQueen Cha yari yaje gutera ingabo mu bitugu umuvandimwe we Safi MadibaSafi MadibaAbaturage bari baje guhabwa ubufasha bari bitabiriyeSafi MadibaSafi MadibaSafi MadibaSafi MadibaBamwe mu bagize Madiba FoundationSafi MadibaSafi ageza ijambo ku bari bari ahoRwasaRwasa na Queen ChaSafi MadibaAbagenerwa ubufashaSafi MadibaBad Rama umujyanama w'umuhanzikazi Marina  nawe yari yaje gushyigikira Safi MadibaSafi MadibaRwasaSafi MadibaQueen ChaSafi MadibaUmuyobozi w'akagariSafi MadibaSafi MadibaSafi MadibaSafi MadibaSafi Madiba ashyikiriza ubwisungane mu kwivuza ku baturageRwasaRwasa ashyikiriza umuturage ubwisungane mu kwivuzabad ramaBad Rama ageza ubwisungane mu kwivuza ku muturageQueen chaQueen Cha ahereza umwana ubwisungane mu kwivuza bwo mu muryango weSafi MadibaSafi MadibaSafi MadibaHari imiryango ibiri Safi Madiba yiyemeje kwitaho by'umwiharikoSafi MadibaByari ibyishimo kuri aba baturage bafashijweSafi MadibaAbayobozi b'umudugudu bari bahari bose

AMAFOTO:NSENGIYUMVA Emmy-Inyarwanda Ltd

REBA HANO UBWO SAFI YATANGIZAGA 'MADIBA FOUNDATION'







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    woooow yakoze igikorwa cyiza pe.Imana imuhe umugisha
  • Bro6 years ago
    Komerezaho umusa tukurinyuma kbs urekane nutujahman twirirwa tuvuga ngo ntago ari gout ubuse noneho nibyo ntago ari gout ye raa big up blood
  • 6 years ago
    Erega nubundi Safi nimfura kubamuzi neza ntamutima mubi agira kbsa
  • ndi umunyarwanda6 years ago
    waauuuhhh!!! ngaho noneho natange kandidatire ye maze tumutore dore yakoze igikorwa cy'abagabo
  • muvandimwe faustin madiba6 years ago
    turagushyigikiye kandi uwo mutima mwiza wo gufasha abatishoboye uzawuhorane
  • Thierry6 years ago
    Great work MADIBA
  • Payton6 years ago
    Ark abahanzi bacu kuki biyemera ntacyo barageraho? Uyu mujama Afite cash koko? Yabanje akifasha nawe ko arincakarafu iraho, Nta nisoni ngo Madiba foundation? Yo uyita safi fondation? Ntabwo nkwemera kbs ntabwo uzi kuririmba pe gusa ni hahandi Bavuga ngo mugihugu cy'impumyi ufite ijisho rimwe arayobora.





Inyarwanda BACKGROUND