Kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Ukwakira 2017 ni bwo Safi Madiba yatangizaga ku mugaragaro umuryango wa ‘Madiba Foundation’, ku ikubitiro ahita ahera mu mudugudu yakuriyemo mu Nyakabanda afasha abatishoboye abaha ubwisungane mu kwivuza.
Ni umuhango wabereye ku biro by’umurenge wa Nyakabanda aho Safi Madiba yashyikirije ubwisungane mu kwivuza imiryango 27 yo mu murenge wa Nyakabanda akagari ka Nyakabanda ya mbere umudugudu wa Gapfupfu ho mu karere ka Nyarugenge. Mu kiganiro na Safi Madiba yabwiye Inyarwanda.com ko iki ari igikorwa yatangiye mu mezi atandatu ashize.
Yatangaje ko nk’umuhanzi wagize amahirwe yo kuzamuka akagira ubushobozi yagombaga kugira abo afasha mu bushobozi bwe butari bwinshi, aha Safi Madiba yabwiye umunyamakuru ko iki ari igitekerezo yagize akagihurizaho n’umufasha we Judith Niyonizera bityo akaba yagombaga kubishyira mu bikorwa. Yatangaje ko usibye ubwisungane mu kwivuza yatanze hari imiryango ibiri itishoboye yiyemeje kuba hafi akajya abafasha abaha ibiribwa n’ibindi bikoresho nkenerwa bya buri munsi ndetse we na Madiba Foundation bakazagerageza kubafasha kureba uko bakwikura muri ubu buzima barimo.
Danny umusore w'ibigango urinda Safi Madiba ari kumwe na Rwasa bari baje gushyigikira Safi Madiba
Safi yatangaje ko yahereye Nyakabanda kuko ari ahantu yakuriye ndetse ahora yifuza iterambere ryaho, gusa yongeraho ko usibye naha azagenda agera n’ahandi henshi bitewe nuko amikoro azajya aboneka. Gusa yijeje Inyarwanda.com ko igikorwa nk’iki azajya agikora byibuza buri mezi atandatu bivuze ko azajya akora igikorwa nk’iki kabiri mu mwaka. Iki gikorwa cya Safi kishimiwe n’ubuyobozi bw’akagari ka Nyakabanda ya kabiri aho umuyobozi wako wari n’umuyobozi mukuru muri iki gikorwa yashimiye bikomeye Safi Madiba ku bw’inkunga ikomeye bateye abaturage babo ndetse n’ubuyobozi muri rusange mu rwego rwo guhigura umuhigo bihaye wo gutanga ubwisungane mu kwivuza ku kigero cyo hejuru.
Usibye uyu muyobozi abaturage bafashijwe nabo bishimiye iki gikorwa bashimira uyu muhanzi maze banamwifuriza ishya n’ihirwe mu kazi ke ka muzika. Benshi muri aba baturage ndetse n’ubuybozi bahurizaga kugusaba abandi bahanzi ko igikorwa nk’iki Safi aba akoze cyakababereye urugero rwiza rw’umuhanzi ubereye u Rwanda n’abanyarwanda.
REBA HANO IKI GIKORWA MU MAFOTO:
Rwasa umwe mu nshuti za hafi za Safi yari yamuherekejeSafi Madiba akigera ku murenge wa NyakabandaQueen Cha yari yaje gutera ingabo mu bitugu umuvandimwe we Safi MadibaAbaturage bari baje guhabwa ubufasha bari bitabiriyeBamwe mu bagize Madiba FoundationSafi ageza ijambo ku bari bari ahoRwasa na Queen ChaAbagenerwa ubufashaBad Rama umujyanama w'umuhanzikazi Marina nawe yari yaje gushyigikira Safi MadibaRwasaQueen ChaUmuyobozi w'akagariSafi Madiba ashyikiriza ubwisungane mu kwivuza ku baturageRwasa ashyikiriza umuturage ubwisungane mu kwivuzaBad Rama ageza ubwisungane mu kwivuza ku muturageQueen Cha ahereza umwana ubwisungane mu kwivuza bwo mu muryango weHari imiryango ibiri Safi Madiba yiyemeje kwitaho by'umwiharikoByari ibyishimo kuri aba baturage bafashijweAbayobozi b'umudugudu bari bahari bose
AMAFOTO:NSENGIYUMVA Emmy-Inyarwanda Ltd
REBA HANO UBWO SAFI YATANGIZAGA 'MADIBA FOUNDATION'
TANGA IGITECYEREZO