RFL
Kigali

FERWABA yasobanuye impamvu yihutiye kwirukana Joby Wright wari umuyobozi wa Tekinike

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:25/10/2017 8:27
0


Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) ryemeje ko Joby Joseph Wright wari umuyobozi wa tekinike muri iri shyirahamwe yamaze guhambirizwa utwangushye muri iri shyirahamwe nyuma yo kumugenzura bagasanga nta musaruro yatanze mu gihe cy’amezi arenga icyenda yari amaze mu Rwanda



Mu nteko rusange ya FERWABA yateranye ku Cyumweru gishize, nibwo habaga igenzura no kurebera hamwe ibyagezweho muri iri shyirahamwe mu mwaka w’imikino 2016-2017, baje gusanga uyu mugabo wageze mu Rwanda kuwa 11 Mutarama 2017 nta kintu na kimwe yagejeje ku banyarwanda.

Mutabazi Richard umunyamabanga akaba n’umuvugizi wa FERWABA yemereye abanyamakuru ko uyu Joby Joseph Wright yirukanwe n'ubwo yari yasinye amasezerano y’imyaka ibiri yari kuzamugeza mu mpera za 2018.

“Twakoze igenzura kuva yatugana muri Mutarama 2017, tuza gusanga nta kintu gifatika yakoze muri icyo gihe. Muri macye yananiwe kugera ku nshingano twari twasezeranye”. Mutabazi Richard.

Mu masezerano y’uyu mugabo w’imyaka 67 yari afite inshingano zo kuzamura Basketball y’u Rwanda ahereye mu bana bakiri bato baba abakobwa n’abahungu ariko nta gikorwa na kimwe kijyanye n’ibi yigeze akora.

Uyu mugabo kandi yasabwaga nibura guteza imbere shampiyona ya Basketball akora imishinga ikurura abaterankunga anafasha muri gahunda yo kuba urwego rwa Basketball rwatera imbere yaba imbere mu gihugu no hanze yacyo. Gusa FERWABA  ivuga ko nta kintu na kimwe ibona yakoze kidasanzwe

Kuwa 11 Mutarama 2017 ubwo Joby Wright yageraga i Kigali yemereye abanyamakuru ko ikimuzanye ari ukureba uko Basketball y'u Rwanda yaba umukino wubashywe muri Afurika ndetse no kureba icyatuma ikundwa n'abantu.

Akigera ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali kiri i Kanombe yagize ati" Ndishimye kandi meze neza kuba nongeye kugaruka i Kigali ahantu nje  muri gahunda y’umushinga dufite wo guteza imbere urwego rwa Basketball ikagira ahandi igera” -  Joby Wright

“U Rwanda ni igihugu mperukamo mu mezi atandatu ashize ariko nashimishijwe n’abakinnyi bakiri bato nahabonye. Ndizera ko ngiye gukorana na FERWABA tukareba ko Basketball yo mu Rwanda yava ku rwego rumwe ikajya ku rundi kandi birashoboka cyane”.

Si ukuba yari asanzwe azi u Rwanda gusa yagarutseho ahubwo uyu mugabo yavugaga ko afite intego ikomeye yo kugira impinduka akora mu mukino wa Basketball yo mu Rwanda hashingiwe ku kwita ku mpano z’abana bakiri bato  ngo kuko ari ryo nshingiro ry’iterambere ry’umukino uwo ari wo wose ubaho.

“ Dufite umugambi ukomeye cyane wo guteza imbere umukino tureba cyane ku bana bakiri bato (Grassroots), tuzareba kandi ku bushobozi bw’abatoza n’uburyo bwakongerwa ndetse no kureba uko twakorana n’ibigo by’amashuli yo mu Rwanda arimo abana bakina uyu mukino” -  Joby Wright kuwa 11 Mutarama 2017 agera mu Rwanda.

Joby Wright

Mutabazi Richard (wambaye ishati itukura) wemeje iyirukanwa rya Joby Wright ni nawe wagiye kumwakira aza mu Rwanda

 INCAMAKE KU MATEKA YA JOBY WRIGHT:

Joseph ‘Joby’ Wright yabonye izuba tariki ya 5 Nzeli 1950, akaba yaratangiye ari umukinnyi mu makipe y’amashuli (College) ibyo yavuyemo aba umutoza mukuru wa kaminuza ya Miami aho yavuye agana mu gutoza kaminuza ya Wyoming muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ku myaka 66, abarirwa mu biro bisaga 100 iyo agiye ku munzani akaba afite uburebure bwa metero ebyiri n’ibyijana bitatu (2.03 m).

Joseph Joby Wright nk’umukinnyi:

Akiri umunyeshuli yakiniye ikipe y’ishuli ryisumbuye rya Sol C.Johnson Savannah muri Leta ya Georgia ahantu yavuye afite imyaka 19 y’amavuko akajya muri College ya Indiana yamazemo itatu (3) yigamo anayikinira (1969-1972).

Mu 1972 yatoranyijwe mu bakinnyi 18 bagombaga gukina muri shampiyona ya NBA ubwo yajyaga mu ikipe ya Seatle SuperSonics nk’umukinnyi ukina hagati agana imbere (Power Forward/Center). Mu rugendo rwe mu kibuga, Joby yakunze kwambara nimero 14, 20, 22 na 24.

Mu myaka itatu yamaze akinira kaminuza ya Indiana, iyo bakoze imibare basanga byibura mu mukino umwe amanota make yatsindaga ari 17.4 kuko abanyamibare ba Indiana University (Statisticians) babaze neza basanga yaratsinze amanota 1272 mu myaka itatu yahamaze.

Aba bagabo kandi basanga mu mwaka w’imikino 1969-1970 yaratsinze byibura amanota 14.7 mu mukino yakinnye aho yari uwa kabiri mu kubatsindira amanota menshi ndetse no gukiza inkangara amanota y’amakipe babaga bahanganye nayo (Rebounds) ku myaka 20 y’amavuko yari afite.

Ku myaka 21 ubwo bari mu mwaka w’imikino 1970-1971, Joby Wright yagize ibihe byiza byo gukiza inkangara (rebounds) inshuro 18 mu mukino umwe bakinnye na Kaminuza ya Notre Dame. Gusa icyo gihe yari akiri uwa kabiri mu gutsinda amanota menshi mu mukino kuko yari ku mpuzandengo y’amanota 17.8 muri buri mukino inyuma ya George McGinnis. Iki gihe Joby Wright yabarwaga nk’umukinnyi wo mu cyiciro cy’ingimbi (Junior Category).

Mu mwaka w’imikino 1971-1972 Bob Knight yabaye umutoza mukuru w’ikipe ya Hoosiers bihita biba ngombwa ko bazana Joby Wright ahita anaba kapiteni dore ko yari mu bakinnyi 10 bakomeye bahabwaga icyubahiro muri iyi kipe nyuma yo kubatsindira byibura amanota 19.9 mu buri mukino yakinnye ndetse akaba yari uwa kabiri mu gukiza inkangara (Rebounds). Muri icyo gihe ikipe ya Hoosiers yarazamutse cyane inabona itike yo gukina irushanwa rya “National Invitation Tournament”.

Ku myaka 22 amaze gukura, Joby Wright  yahise agana mu ikipe ya Seattle SuperSonics muri shampiyona ya NBA. Mu mwaka w’imikino 1972-1973, yakinnye imikino 77 aho abahanga bavuga ko buri mukino yagiye akina byibura iminota 12, agatsinda amanota asaga ane (impuzandengo) buri mukino akanakiza inkangara (Rebounds) byibura inshuro eshatu muri buri mukino yakinnye.

BASKETBALL: Joby Wright wabaye umuyobozi wa tekinike muri FERWABA ni muntu ki?

Joby Wright (hagati) agera mu Rwanda kuwa 11 Mutarama 2017 

Mu mwaka w’imikino 1973-1974 yakinnye imikino itatu muri Memphis Tams aho yatsinzemo byibura amanota ane mu mukino akanakiza inkangara (Rebounds) inshuro eshanu muri buri mukino.

Mu mwaka w’imikino 1974-1975 yanyarukiye mu ikipe ya AS Berk mu Bufaransa akina umwaka umwe mbere y'uko mu 1975-1976 akina imikino 23 muri ABA (Virginia Squires) na San Diego agatsinda byibura amanota 5.3 mu mukino akanakiza inkangara inshuro byibura 2.6 buri mukino.

Nyuma yo gukina imyaka itatu muri shampiyona ya NBA aba mu ikipe ya ABA, Wright yahise ajya ku mugabane w’i Burayi akinayo imyaka ibiri aho yari mu ikipe ya Turun NMKY muri Finland, igihugu yavuyemo mu 1978 ubwo yari amaze kugera mu kigero cy’imyaka 28 y’amavuko.

 Joseph Joby Wright nk’umutoza n’umuyobozi wa Tekinike:

Mu 1978 Joby yagarutse muri Kaminuza ya Indiana aza kurangiza icyiciro cya mbere n’icya kabiri cya kaminuza mu gisata cya “Physical Education” mbere yo kugirwa umutoza wungirije wa Indiana aho yari wungirije Bob Knight mu gihe cy’imyaka icyenda (9).

Muri iyi myaka yose ikipe ya Kaminuza ya Indiana yitabiriye shampiyona ya NCAA mu 1981 na 1987, amarushanwa iyi kipe yitabiriye inshuro icyenda (9) ndetse muri iki gihe Joby Wright yari muri iyi kipe batwaye ibikombe icumi (10) bikomeye.

Mu 1990 Joby yabaye umutoza mukuru wa kaminuza ya Miami (Ohio) aho yari aje gusimbura Jerry Peirson wari umaze kubura igikombe muri shampiyona enye zari zishize zikurikiranye. Iyi kipe y’iyi kaminuza yaje guhindura izina iba Redskins ariyo RedHawks y’ubu.

Mu mwaka we wa kabiri(1991-1992) atoza Miami, Joby yafashije iyi kipe gutwara irushanwa rya Mid-Amercan Conference (MAC) ndetse binabaha imbaraga zo gukomeza mu irushanwa rya International Invitation Tournament aho batsindiwe mu ijonjora rya mbere ubwo bahuraga na Carolina y’amajyaruguru ikabakubita amanota 68-63.

Mu mwaka we wa gatatu (1992-1993) Joby Wright yafashije ikipe ya kaminuza ya Miami kwitabira irushanwa ry’amakipe yagarukiye kure mu gushaka itike y’irushanwa rya Mid-American Conference (MAC Co-Championship) aho uyu mugabo uri mu Rwanda yaherewe igihembo cy’umutoza w’irushanwa.

Icyo gihe baje kwitwara neza bahita babona itike y’irushanwa rya National Invitation Tournament (NIT) aho batangiye batsindwa na Ohio State amanota 56-53 mbere yo gutsindwa na Old Dominion amanota 60-58. Mu mikino wa gatatu mu itsinda batsinzwe na Georgetown amanota 66-53.

Mu 1993, Wright yavuye muri Miami ahita yemera kuba umutoza wa kaminuza ya Wyoming. Mu mwaka wa mbere muri iyi kipe 91993-1994) yagerageje kuzamura urwego rw’iyi kipe ndetse iza no kubona itike y’irushanwa rya Western Athletic Conference (WAC) Tournament, irushanwa batsindiwe mu ijonjora rya mbere bigatuma Joby Wright ahita yegura ku mwanya wo gutoza.

Mu 1999 yaje gushakwa n’ikipe ya Harlem Globetrotters kuba yayibera umutoza mukuru uzajya abafasha mu gutegura imikino ikomeye mu rwego ruri tekinike no kwiga ku makipe bazajya bahura nayo mu marushanwa ari ku rwego rwo hejuru harimo nk’imikino bagombaga gukina n’amakipe ya za kaminuza zo hanze ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’izikomeye z’imbere mu gihugu.

Joseph Joby Wright aje mu Rwanda nyuma yo kuba yari umutoza akaba n’umuyobozi wa tekinike muri NBA Africa, aho ku bufatanye na shampiyona ya NBA yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bafashaga mu iterambere rya Basketball ku mugabane wa Afurika gahunda iheruka kubera muri Afurika y’Epfo. Uyu mugabo kandi niwe washinze ishuli ryigisha Basketball ritwa Joby Wright Basketball School riri mu kiswe Joby Wright Foundation. Kuva kuwa 11 Mutarama 2017 kugeza muri uku Kwakira 2017, abakunzi ba Basketball bamubaraga nk'umukozi wa FERWABA. Gusa yamaze kuzinga utwo afiteho uburenganzira asubira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND