Dore ibitera iyi ndwara
Urubuga passeport santé rufite byinshi kuri iyi ndwara ntirugaragaza icyaba gitera iyi ndwara ariko ubushakashatsi butandukanye bugenda buhurira ku kuba utu turemangingo aritwo tuba twifitemo ikibazo noneho tugakongeza umubiri wose
Ikindi gisa n’igitera iyi ndwara ngo ni ukuba mu muryango harimo umuntu wigeze kuyirwara, ibi ngo biha buri wese wo muri uwo muryango ibyago byo kuba ashobora kwandura iyi ndwara igihe icyo ari cyo cyose nkuko urubuga passeport santé rubitangaza
Ni ibihe bimenyetso by’iyi ndwara?
Ibimenyetso biranga umuntu urwaye iyi ndwara ni nka byabindi twavuze haruguru birimo kugira amabara ahantu hatandukanye ku ruhu ndetse n’ahari umusatsi, ubwoya ndetse n’ingohi bikaba umweru, gusa igitangaje nuko uretse kuba umuntu agira ipfunwe kubera amabara aba afite ku ruhu ariko ngo umuntu urwaye iyi ndwara nta hantu na hamwe ababara
Ni ubuhe buryo bwo kwirinda iyi ndwara itera ipfunwe uyifite?
Abashakashatsi batandukanye mu by’ubuzima bavuga ko kugeza ubu nta muti uragaragara ushobora kuvura iyi ndwara burundu keretse byibura kuvura amabara amwe n’amwe ariko ngo vitiligo ntirabonerwa umuti nyawo
Src: Passeport santé