RFL
Kigali

Nyuma y’amezi arenga abiri yari amaze mu Rwanda, The Ben yasubiye muri Amerika

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:24/10/2017 9:32
13


Mu kwezi kwa Kanama 2017 nibwo The Ben yagarutse mu Rwanda aho yari aje kwifatanya n’Abanyarwanda mu birori byo kwita izina Ingangi. Nyuma y’iki gitaramo n’ibindi bikorwa binyuranye The Ben yakoreye mu Rwanda yongeye gusubira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho asigaye atuye.



The Ben yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko yamaze kugenda. Yavuze ko yahagurutse mu Rwanda ku wa mbere tariki 23 Ukwakira 2017 yerekeza muri Amerika. yaramaze amezi arenga abiri ari mu Rwanda

The Ben mu kiganiro cyihariye yahaye Inyarwanda.com yatangaje ko yishimira akazi yakoreye mu Rwanda cyane ko indirimbo ‘Thank You’ yakoranye na Tom Close asize hanze kuri ubu ari imwe mu ziri gukurikirwa cyane dore ko imaze kugira abayireba basaga ibihumbi ijana na mirongo itanu mu munsi umwe wonyine ishyizwe kuri Youtube. The Ben yagize ati” Magingo aya ndi muri Leta ya Illinois ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndashimira abafana banjye ndashimira buri umwe wese uri kugira uruhare ngo indirimbo ndetse n’ibihangano byanjye bitere imbere.”

the ben

The Ben yahamirije Inyarwanda.com ko yamaze gusubira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Mbere y'uko asubira muri Amerika The Ben yabanje kurangiza imishanga y’indirimbo yari afite harimo indirimbo yakoranye n’itsinda rya Tuff Gangz yamaze gufatira amashusho, iyo yakoranye na Tom Close n’indirimbo yakoranye na Sheebah Karungi wo muri Uganda zose asize zaragiye hanze. Undi mushinga w’indirimbo The Ben asize amaze gukoraho ni indirimbo yo kwamamaza sosiyete y’itumanaho ya Airtel banamaze gufatira amashusho.

REBA HANO INDIRIMBO 'THANK YOU' THE BEN YAKORANYE NA TOM CLOSE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jojo6 years ago
    Theben ndagukunda byo gusara ariko mbabarira wumve inama nkugira subira mwishuri wige nibwo uzarushaho kugira agaciro . Ndizera Uri bubone iyi msg
  • Bro6 years ago
    Niyisubirireyo yaratangiye kuraburiza kuko akunda inkumi iriya getto ye yabagamo ikagugu yarigiye kumusaza byatumye mwanga kubera guheheta
  • UK6 years ago
    Jojo urakoze ku nama umugiriye ariko ubu amashuri menshi ntakiri ngombwa ahubwo ikingenzi nugukora ibyo ukora neza kinyamwuga , cyokora ashaka kwiga yakwiga ibijyanye nibyo akora kugirango byuzuzanye cyangwa ibiganisha mubyo akora, ikiabzo abanzi bacu bamwe na bamwe bagira bakora nkabakinnyi bumupira bo hambere ntibazi kubyaza impano zabo no kuba abastar indi mishinga, tuvuge nurugero ngo bashinge amazu y'ubucuruzi , night club zabo , nibindi company zabagenzi nibindi bo bumva gukorera nka 200000 mucyumweru akayabyinira kuko ejo zajya ahandi aribyo.
  • Nounou6 years ago
    Hahahaaa winyica @jojo inde wiga ????? Theben muri USA ni mayibobo yibunza inkandagirabitabo rwimbi. Agera Kigali akabakanga naho inaha ipuuuuuu
  • cris6 years ago
    ark the Ben sinkandagira bitabo, kuko yarangije secondaire cyeretse niba abarangije secondaire aruko basigaye bitwa! nahubundi na ba the weekend...... nabandi bahanzi bakomeye batize nibenshi.ahubwo watubwira ubuzima abamo bumugira mayibobo kuko nanjye nkeka batwiyemeraho kd babaho nabi muri USA,nk meddy ngo ntiyarara iwabo ngo araba muri hotel!
  • jjjjjj6 years ago
    ariko nka jojo ugira inama zokwiga umuntu uzi icyo atekereza kuri life ye ashobora ku gukora icyo yagiyemo nkumwuga kuko abize bose siko bafite agaciro agaciro urakiha rekera kuvuga ayo magambo wowe ubwo warakihaye noneho
  • CLAUDE 6 years ago
    Hhhhhh umva nkubaze wowe witwa nounou, niba THE Ben ari mayibobo aza mu gihugu twese tukabimenya ubwo wowe noneho uri iki? Please! tuge tureka gusebanya pe
  • thom form malawi6 years ago
    muvandi the Ben na tom closs bampaye ikosoragose gusa bayikozemujyana nzizape mbabwijukuri nibera inaha Malawi ariko icyantunguye weekend yose nayimaze ndikwiyumvira iyindirimbo mutubari tugiye dutandukanyepeeeee gusa abanyarwanda bamajegutera imbere
  • Pazo6 years ago
    Hhhhhhhh @Nounou nibe nawe ni mayibobo muri USA yagera I Rwanda agakandagira yemyeee wowe ko uri mayibobo hose ntimukihutire gushaka gusebya abandi man twese ubuzima tubamo muri aya mahanga ni bumwe ni imirimo y'ingufu cg iyo abene gihugu banze idutunze Ngaho jya aho utubeshye ko iri manager cg SE DG wa company ikomeye mama wee Niba utari umu aide soignante wirirwa utoba imyanfa y'abasaza n'abakecuru muri maison de retraite uri umu femme de menage cg uri chef de rayon muri super Marche ariko wahatanye wihaye undi ngo ni mayibobo Jya utuza muvandi icyo turi cyo muri aya mahanga ntacyo kivuze wangu icyangombwa ni icyo ducyura hamwe nicyo duharanira kuba cyo mu rugo no kuhagira
  • Kiki6 years ago
    Rata nibakureke ndabona na MUKOROGO warayihagaritse incwiii ntuzongere kwikoroga kd ugabanye ikintu cyo kwiyemera uzige gucabugufi . Kwiga nakubwiriki uzabireke rata uranisaziye nubwo uhora ugabanya imyaka .
  • Munyanezamodeste 6 years ago
    arko uru rurimi weeeeeeeeeee
  • G2YD6 years ago
    Kuri wowe ngo ni NOUNOU: Uri Injijiiiii bikabije pe wagira ngo UBWONKO BWAWE BARABURONZE kuko The Ben uwo wita mayibobo akoreye amafaranga nkeka ko utarabonesha amaso aho uri aho.
  • 6 years ago
    nkurunzizaisaac6@gmail.com





Inyarwanda BACKGROUND