RFL
Kigali

Kenya: Umuhanzi Bahati yakoze ubukwe mu ibanga arushingana n'umukunzi we Diana Marua utwite-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/10/2017 19:39
1


Umuhanzi Kioko Kevin uzwi nka Bahati, akaba umwe mu bakunzwe cyane muri Kenya no mu karere mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yarushinganye n'umukunzi we Diana Marua mu birori bakoze mu ibanga.



Kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Ukwakira 2017 ni bwo Bahati na Diana Marua bakoze ubukwe bwahejwemo rubanda nyamwinshi dore ko bwari bwatumiwemo gusa abo mu miryango yabo n'inshuti za bo mbarwa. Umwe mu batashye ubu bukwe yatangarije ikinyamakuru Standard Digital Media ko bari bahawe itegeko ryo kudatangaza ubwo bukwe. Yakomeje avuga ko benshi mu babutashye batanibuka na hotel bwabereyemo na cyane imodoka ari zo zazaga kubatwara.

Image result for Bahati weds news

Bahati na Diana bamaze igihe bakundana (Hano ni mbere yuko bakora ubukwe)

Ubukwe bwa Bahati na Diana Marua bwagombaga kuba mu kwezi kwa Munani uyu mwaka wa 2017, gusa buza kwimurwa bitewe n'amatora ya Perezida wa Kenya yabaye tariki 8 Kanama 2017. Bahati na Diana Marua bakoze ubukwe nyuma y'ibyumweru bicye batangaje ko bitegura imfura yabo. Amakuru atangazwa n'itangazamakuru ryo muri Kenya ni uko Bahati na Diana Marua batigeze basezerana imbere y'Imana bitewe nuko ngo umukobwa yari atwite. Aba bombi basezeranye imbere y'amategeko ya Leta ya Kenya ndetse banishimana n'abo mu miryango yabo.

Bahati n'umukunzi we Diana utwite

Bahati ndetse na Diana buri umwe akoresheje imbuga nkoranyambaga akoresha yatangaje ko bakoze ubukwe bwiza by'akarusho Diana yavuze ko ubu igikurikiyeho ari ukwibaruka abana. Kuri uyu wa mbere tariki 23 Ukwakira 2017, Bahati yabwiye MondayBlues ko abatarabashije kuboneka mu bukwe bwe azabatumira mu bindi birori azakora by'abantu bose. Yabiseguyeho kuba atarabatumiye mu bukwe bwe kuko ngo bwari ubw'abo mu miryango ye ndetse n'inshuti ze za hafi.

Bahati yagize ati: "Igihe nyacyo nikigera tuzakora ibirori by'inshuti zacu zose. Turashima Imana kubw'imiryango yacu yaduhesheje umugisha, turishimye." Twabibitsa ko Bahati ubwo aherutse mu Rwanda muri 2015 mu birori bya Groove Awards Rwanda, yatangaje ko abanyarwandakazi ari beza cyane ndetse ngo bimukundiye yazashaka umugore mu Rwanda. 

REBA AMAFOTO


Bamwe mu batashye ubukwe bwa Bahati na Diana

Bahati na Diana mu munyenga w'urukundo

Diana weds Bahati

Bahati na Diana barebana akana mu jisho

Diana weds Bahati

AMAFOTO: Ghafla

REBA HANO BARUA YA BAHATI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mc danny6 years ago
    Ntago atimba izokuramya noguhimbaza murambeshye aho





Inyarwanda BACKGROUND