RFL
Kigali

Abagabo batera utwatsi abo babyaye bararye bari menge! Reba ibyamamare 10 byatawe na ba se

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:24/10/2017 8:11
2


Iyo ukiri umukobwa ababyaye barakubwira ngo “Umugabo ni umwana w’undi!” cyangwa se bakakubwira bati “Umusore umenya uwo ari we neza iyo umubwiye ko utwite inda ye” bashaka kugaragaza ko hari abagabo badashobora no kugira impuhwe ku bana babyaye.



Maze kwitegereza benshi mu byamamare no kugenda menya gahoro gahoro uko bagiye babaho mu bwana bwabo no mu buzima bwa mbere yo kwamamara, byanteye kwibaza niba uku kwihakana abana kw’abagabo cyangwa kubatana ba nyina byaba bitera umwaku cyangwa se bizana umugisha kuri abo bana baba bakuze nta mubyeyi w’umugabo bagira kandi atarapfuye, ariho ahagaze bwuma.

Ibituma abantu batandukana cyangwa ntibabashe kumvikana ngo babane byo ni byinshi ariko sinamenya neza igituma umuntu ata umwana yabyaye cyangwa akarekera inshingano nyina w’umwana gusa we agakomeza ubundi buzima nk’aho nta cyabaye. Tugiye kubereka bamwe mu byamamare bagera kuri 50 bagiye babaho ubuzima bugoye cyane baratawe na ba se, bamwe bagiye biyunga nabo nyuma naho abandi bo ntibakozwa ibyo kwiyunga n’abo babyeyi babataye.

1.Lil Wayne

Lil Wayne na nyina 

Amazina ye ubundi ni Dwayne Michael Carter Jr, nyina yamubyaye afite imyaka 19, Lil Wayne amaze kugira imyaka 2 yatandukanye na se ndetse ahita abata mu buryo bwa burundu ntiyongera kwita kuri Lil Wayne nk’umwana yabyaye. Nyina yaje gushakana n’umugabo witwa Rabbit waje kwicwa uyu niwe afata nka se. kugeza ubu se wa Lil Wayne ariho ariko ntibavugana ndetse Lil Wayne yavuze ko nta kintu na kimwe ahuriyeho nawe. Ibi nibyo byamuteye gukuraho D  ku isina rye akareka kwitwa Dwayne, izina ahuriyeho na se.

Nyina wa Lil Wayne yaje gushaka undi mugabo

Yabwiye ikinyamakuru GQ Magazine ati “Nta kintu anyitayeho nanjye ntacyo mwitayeho. Ndabizi ko inshuti ze zishobora kuba zibwira ko abeshya igihe avuga ko ndi umwana we zibaza uburyo ataba mu nzu ihenze cyangwa ubuzima butandukanye n’ubwo abayemo. Murabizi uko so abayeho kose iyo ufite amafaranga uramufasha, nanjye ubu nakabaye mufasha ariko si data.  Ejo bundi nahuriye nawe muri New Orleans mpafite igitaramo, sintinya kubivuga kugira ngo numvikanishe uburyo ntamwitayeho na gato,  abantu bose iyo Lil Wayne ari buze baba babizi nawe yaje yitembereza kuri Hotel nari ncumbitsemo, ndeba mu idirishya mbwira umuntu twari kumwe nti ‘dore data!’ aratangara cyane ati ‘murasa cyane!’. Sinishimiye kuba nsa nawe ariko niko byagenze”. Ibi kandi Lil Wayne yabigarutseho mu ndirimbo “Mirror” afatanyije na Bruno Mars aho agita ati “Damn, I look just like my fuckin’ dad” tugenekereje mu Kinyarwanda ni “Asyi, ndasa neza neza na data”

2.Selena Gomez

Selena Gomez na nyina wamureze ari wenyine

Selena Gomez nawe ni umwe mu byamamare byahuye n’ikibazo cyo kurerwa n’umubyeyi umwe. Nyina yatwaye inda ye ubwo yari afite imyaka 16 ndetse ku myaka 5 gusa, ababyeyi be baratandukanye, Selena Gomez avuga ko nyina yamureze wenyine kuko se yari yaritangiriye ubundi buzima atabitayeho gusa aho amariye kuba mukuru nta bibazo bikomeye yagiranye na se gusa yemeza ko nyina ari we wamuruhiye.

3.Adele

Adele na se wamutaye akiri umwana muto

Adele Blue Adkins ni umwe mu bahanzi bakomeye cyane muri iki gihe yaba iwabo mu Bwongereza no ku isi hose, se yamutanye na nyina ubwo yari afite imyaka 3 gusa. Kuva ubwo nabo babayeho ubuzima bwose birwanaho kugeza ubwo Adele abaye icyamamare n’umunyamafaranga. Se agaragaza ko yicuza cyane kuba yarataye umwana we igihe yari amukeneye, bigeze no kwiyunga ho gato ariko se aza kwitwaza iyo turufu y’uko ari umubyeyi wa Adele agurisha amakuru y’umuryango mu kinyamakuru, Adele biramurakaza cyane anavuga ko aramutse amubonye ‘yamucira mu maso’, yongera no kubivuga muri uyu mwaka mu birori bya Grammy awards, ashimira umujyanama we bamaranye imyaka 10 amubwira ko amukunda mu cyimbo cya se, mu magambo aravuga ati “Sinkunda data”

4.Eminem

Eminem na nyina

Eminem ni umwe mu baraperi b’abazungu babashije kugira maahirwe yo guhirwa n’umuziki, dore ko rap ifatwa nk’injyana y’abirabura. Yakuze mu buzima bugoye kuko se yamutaye na nyina akiri umwana muto cyane w’umwaka n’amezi 6, nyuma ntibongera kubonana ukundi. Yakuze yanga se gusa uyu mubyeyi we yaje kumwandikira ibaruwa ayinyuza mu binyamakuru kuko nta kundi yari kumugeraho, amusobanurira ko nyina ari we wahisemo kubatandukanya gusa Eminem ibyo ntabikozwa ndetse yatangarije itangazamakuru ko nta gahunda na ntoya afite yo gushakisha se, kuvugana nawe cyangwa se kugira ikindi bahuriraho. Eminem avuga ko kera akiri umwana yajyaga yandikira se amabaruwa ariko akayamusubiza atanayasomye, bikamutera agahinda kenshi kugeza ubwo amwikuyemo burundu.

5.Demi Lovato

Se wa Demi Lovato, Patrick Lovato

Uyu nawe yakuze se na nyina batumvikana bituma ashaka undi mugabo kuko se yari yarigendeye. Se yaje guhitanwa na kanseri muri 2013, Demi Lovato avuga ko yaje gusanga amakosa ya se bwari uburwayi bwo mu mutwe n’ubwo byamutwaye igihe kinini ngo yumve ko agomba kumubabarira. Nyuma y’urupfu rwa se yahise ashinga umuryango ufasha abantu bafite indwara zo mu mutwe kwishyura ubuvuzi.

6. Umuhanzi 50 Cent

Nyina wa 50 Cent yapfuye afite imyaka 8 gusa

Nyina yitabye Imana ubwo 50 Cent yari afite imyaka 8, yari umucuruzi w’ibiyobyabwenge ndetse yapfuye arashwe, nyuam y’urwo rupfu se ntiyigeze amwitaho cyangwa ngo agira ikindi amumarira nk’umubyeyi, arerwa n’ababyeyi ba nyina. Kugeza n’ubu se ariho ariko nta hantu na hamwe bahurira, ubwo yabazwaga n’itangazamakuru niba hari gahunda afite yo kwiyunga na se, 50 Cent yagize ati “Hari amakosa nakoze mu buzima, ntiyigeze ahaba ngo ambuze kuyakora, ubu sinkimukeneye.”

50 Cent

N’ubwo bimeze bitya ariko, 50 Cent nawe afite umwana w’umuhungu batabanye neza uvuga ko se atamwitaho.

7. Alicia Keys

Alicia Keys n'umubyeyi wamureze wenyine

Yarezwe na nyina gusa mu mujyi wa New York ubuzima butaboroheye kugeza ubwo aje kuba umunyamuziki ukomeye. Icyo gihe cyose yari arakariye se, gusa amaze kubyara nibwo yavuze ko umutima we wafungutse cyane akabona akamaro k’umubyeyi nuko afata icyemezo cyo kwiyunga na se abigiriye abana be.

8.Kelly Clarkson

Kelly Clarkson nawe yatawe na se, aha ari kumwe na nyina

Yatangiye kumenyekana nyuma yo gutsindira Amrican Idol, ni umwe mu batsindiye iri rushanwa bagikomeje gukora umuziki ukundwa n’abatari bacye. Ubwo yari afite imyaka 6 gusa, se yarabataye ajya gutangira ubundi buzima, bikomeretsa Kelly cyane ku buryo yakoze indirimbo zitandukanye zigaruka ku gikomere se yamuteye. Iyitwa Piece by Piece ho avugamo inkuru ibabaje yibukiranya ubryo se yari umuntu wikunda none akaba atangiye kumukenera kuko abona hari icyo yigejejeho, ashimira umugabo we cyane ko we ari umubyeyi wita ku nshingano.

9.Angelina Jolie

Angelina Jolie na se umubyara Jon Voight

Abareba film cyane bazi umugabo Jon Voight, ni umubyeyi wa Angelina Jolie, yamenyekanye muri film nka Mission Impossible, Most Wanted, Ray Donovan n’izindi. Uyu nawe yataye umuryango ubwo Angelina Jolie yari umwana muto, ku bw’amahirwe aza no gutera ikirenge mu cye aba umukinnyi wa filime ukomeye, gusa umubano wabo uhora uzamo agatotsi biturutse kuri uko kuba yaramutaye akiri umwana.

10.Samuel L Jackson

Nawe ni umukinnyi wa filime, se yataye nyina akiri muto gusa ngo  mu buzima bwe bwose yahuye na se 2 gusa mbere y’uko yicwa n’inzoga. Ibi by’uko yabayeho akiri umwana ngo nibyo byamuteye imbaraga no kwizirika ku nshingano ku mwana we w’umukobwa w’ikinege Zoe. Mu bandi batawe na ba se harimo Keanu Reeves, Demi Moore, Julia Roberts,  Kelly Rowland, Mary J Bridge, Mariah Carey, Christina Aguilera, Halle Berry n’abandi benshi cyane.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mwa6 years ago
    Mwagiye kure, Theo Bosebabireba mwamushyizehe
  • Sayfa6 years ago
    Barabe bumva kbsa. You forgot Eric Thomas





Inyarwanda BACKGROUND