RFL
Kigali

Ibihugu 10 biri mu Rwanda byiga ku bufatanye mu guteza imbere ikibaya cy’uruzi rwa Nil

Yanditswe na: Editor
Taliki:22/10/2017 21:25
0


Abarenga 500 baturutse mu bihugu 10 bikikije ikibaya cy’uruzi rwa Nil n’u Rwanda rurimo ndetse n’imiryango mpuzamahanga, bateraniye i Kigali mu Ihuriro ku iterambere ry’ikibaya cya Nil. Iri huriro rizabera muri Kigali Convention Centre guhera ku wa 23 kugera ku wa 25 Ukwakira 2017, rigamije kubyaza umusaruro ubufatanye bw’ibihugu mu gusig



Iri huriro rishingiye ku biganiro bihuza siyansi na politiki, riterana buri myaka ibiri, igahuriza hamwe abafatanyabikorwa baturutse mu bihugu bikora ku kibaya cy’uruzi rwa Nil n’ahandi ku isi, kugira ngo bumvikane ku buryo bwo kubungabunga uruzi rwa Nil. Iyi nama kandi, ni urubuga inzobere mu bya siyansi na politiki bahuriramo bakarebera hamwe amahirwe n’imbogamizi ibihugu bikora ku kibaya cya Nil bihura nabyo, n’uburyo bwo gufatanya mu kubishakira ibisubizo birambye. Ku munsi wa mbere w’iyi nama, biteganyijwe ko hatangwa ibihembo ku banyamakuru banditse inkuru ziteza imbere ikibaya cy’uruzi rwa Nil. 
Insanganyamatsiko y’iyi nama igira iti: “Gushyira imbaraga mu bufatanye mu Kibaya cy’ Uruzi rwa Nil, mu kwirinda ko hazabahoibura ry’amazi”. Iri huriro rizibanda ku buryo bwo gufata neza amazi mu bihugu bihuriye ku kibaya cy’uruzi rwa Nil.
Kuva iri huriro ryatangira kuba mu mwaka w’2006, iyi ni inshuro ya kabiri riteraniye mu Rwanda. U Rwanda rwaherukaga kuryakira muri 2011.  
Ibihugu bikikije ikibaya cya Nil bimaze igihe bikorera hamwe mu kubungabunga ikibaya cya Nil kuva mu mwaka w’ 1967.  Ubu bufatanye bw’ibihugu bwatangiye ku buryo bweruye ubwo havukaga Umuryango w’ikibaya cya Nil (Nile Basin Initiative) mu mwaka w’1999. Uyu muryango  ugamije kunoza imicungire n’imikoreshereze iboneye y’amazi mu kibaya cya Nil ndetse no gukomeza ubufatanye mu bihugu biti mu kibaya cya Nil hagamijwe inyungu rusange.
Umuryango w’ikibaya cy’uruzi rwa Nil, ni umuryango uhuriza hamwe ibihugu bigera ku 10 biherereye mu Kibaya cy’Uruzi Nil aribyo: u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Misiri, Ethiopia, Kenya, Rwanda, Sudani, Sudani y’Amajyepfo, Tanzania na Uganda. Hakiyongeraho Eritrea irimo mu buryo bw’indorerezi.
Ihuriro rya 5 y’ibihuguku iterambere ry’ ikebana cya Nil, yateguwe n’umuryango w’ibihugu biherereye mu kibaya cya Nil ku bufatanye na Minisiteri y’Ibidukikije n’abandi bafatanyabikorwa. Abitabiriye iri huriro barimo Abaminisitiri bashinzwe iby’amazi, abagize Inteko Zishinga Amategeko, impuguke n’abahanga mu bidukikije, abashakatsi, abakozi mu nzego za Leta, n’abikorera – bamwe muri bo bakazanitabira imurikabikorwa riteganyijwe muri gahunda y’ihuriro.
U Rwanda rwasinye amasezerano yemeza ubufatanye ku kibaya cya Nil mu 2012. Mu mwaka wa 2015, u Rwanda rwashyizeho igishushanyombonera cy’amazi gifasha mu mu micungire inoze, n’imikoreshereze iboneye y’umutungo kamere w’amazi mu gihugu. Guhera icyo gihe, u Rwanda rwateguye igenamigambi ryo kwita ku byogogo by’amazi hose mu gihugu hagamijwe gucunga umutungo kamere w’amazi mu buryo bukomatanije no gusubiranya ubutaka.
Kuva mu mwaka wa 2004, icyicaro cy’ imwe muri porogaramu ihuza imigezi imena mu ruzi rwa Nil (Nile Equatorial Lakes Subsidiary Action Programme) kiri mu Rwanda; ikaba ari porogaramu iri ku rwego rw’Akarere. Iyi porogaramu yarfashije mu gutegura no gushyira mu bikorwa imishinga myinshi ishingiye ku bufatanye bw’ibihugu biri mu Kibaya cya Nil.





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND