RFL
Kigali

MU MAFOTO: Meddy na Riderman bashimiye Airtel mu gitaramo cya nyuma cya Airtel Muzika i Rubavu-VIDEO

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:22/10/2017 5:06
2


Kuri uyu wa gatandatu tariki 21/10/2017 ni bwo habaye igitaramo cya nyuma mu byari byateguwe na Airtel muri gahunda yo kumenyekanisha poromosiyo ya Tunga ndetse na Wiceceka ari nako Airtel yidagadurana n’abanyarwanda ibifashijwemo na Meddy na Riderman.



Iki gitaramo cyabaye mu masaha y’umugoroba neza neza hafi y’ikiyaga cya Kivu, ni ku kibuga cya Nengo, abantu benshi cyane bari bitabiriye iki gitaramo barajwe ishinga no kwidagadura. Nk’uko byari byifashe mu bitaramo byabanje, abantu bisanzuye babyina umuziki ndetse ari nako abasubiza utubazo dutandukanye twerekeye poromosiyo ya Tunga n’iya Wiceceka batsindira ibihembo. MC Brian afatanyije na MC Buryohe basusurukije abari bitabiriye igitaramo ariko DJ Phil Peter nawe asunika umuziki.

MC Brian aba yasobanuriye abaje mu gitaramo ibya serivisi za Airtel akavangamo no kuwukata n'ababishoboye

Ku rubyiniro habanje kuririmba Khalfan ahita akurikirwa na Niyitegeka Gratien uzwi nka Seburikoko wishimiwe cyane ndetse akagaragaza ubuhanga bwo kuvuga, kubyina no gukora ibindi byose yakoze ku rubyiniro yikoreye icupa ritigeze rimuva ku mutwe mu gihe cy’iminota irenga 10. Sebeya Band yazamutse ku rubyiniro iba isusurutsa abitabiriye igitaramo mu gihe bategereje abahanzi bakuru Meddy na Riderman.

Sebeya Band yakoze akazi katoroshye kuri Airtel Muzika Tours

Ku rubyiniro hakurikiyeho Riderman nawe waririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zagiye zimenyekana cyane abanyarubavu barishima. Yakurikiwe na Meddy wishimiwe mu buryo budasanzwe ndetse abana batangira kumusanga ku rubyiniro ari nako abandi hirya no hino mu kivunge amarangamutima abarenga bakagwa igihumure. Abafana wabonaga batifuza ko ava ku rubyiniro ariko mu mbaraga nyisnhi yari yakoresheje yasoreje ku ndirimbo ‘Ntawamusimbura”

Meddy na Riderman basoje bashimira Airtel

Mu gusoza iki gitaramo, Meddy na Riderman bashimiye cyane Airtel yateguye ibi bitaramo bizenguruka u Rwanda byabanjirije i Nyamasheke, bigakomereza i Huye bikaba byasoreje i Rubavu. Banageneye umuyobozi wa Airtel impano, na Airtel iboneraho gushimira abanyarwanda by’umwihariko abafatabuguzi ba Airtel badahwema kugaragaza ko bashimishwa na serivisi iyi sosiyete y’itumanaho ibaha.

Meddy na Riderman bashimiye Michael Nii Boye Adjei, umuyobozi wa Airtel Rwanda

Yaba Riderman na Meddy bavuga ko bishimiye ibihe byiza bagiranye n'abantu muri ibi bitaramo bya Airtel muzika ndetse bavuga ko bizera ko abanyarwanda bazakomeza guhitamo kugana serivisi nziza Airtel ihora izanira abayihisemo.

Twabibutsa ko n'ubwo ibi bitaramo birangiye, poromosiyo ya Tunga irakomeje, hamaze gutangwa moto 5 muri 12 zari ziteganyijwe muri iyi poromosiyo, bivuze ko hasigaye moto 7 zo gutsindira ndetse n’imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Avanza ifite imyanya 7 yo kwicarwamo. Kugira ngo umunyamahirwe abe yatsindira moto byibuze bimusaba amanota 1000 kuzamura naho kuzatsindira imodoka nk’igihembo gikuru muri Tunga bikaba bisaba amanota 5000 kuzamura.

Gukina muri poromosiyo ya Airtel ni ugukanda 1 ukohereza kuri 155 cyangwa guhamagara 155 bitwara igiceri cy’ijana gusa, ugasubiza ibibazo bibazwa, uko usubije neza uhabwa amanota 100, utasubiza neza ugahabwa 50. Igihembo gishyikirizwa uwo simukadi yakinnye yanditseho ndetse ayo mazina akagomba kuba ahuye n’ayo ku ndangamuntu.

Amwe mu mafoto y'iki gitaramo:

Umuziki wari wose na Airtel Muzika i Rubavu

Ngayo nguko i Rubavu!

Abantu bari banezerewe cyane kandi berekana ko bitabiriye Tunga

Abanyarubavu bikundira ibirori bari baje gutarama ku butumire bwa Airtel

DJ Phil Peter yavangaga imiziki abantu bagaceza

Abanyarubavu bakunda Airtel

Aba basore basusurukije abitabiriye Airtel muzika kubera imbyino zabo

Baragororotse

MC Buryohe ni we wayoboye ibitaramo byose bya Airtel Muzika Tours

Khalfan ku rubyiniro

Phil Peter na MC Buryohe bamusanze ku rubyiniro baconga umuziki

Gratien aka Seburikoko ni ikimenyabose no muri Rubavu

Yakoze ibintu byose yikoreye iri cupa

Izi nkumi zari zaje kwihera ijisho

Aba bari baje gusubiza ibibazo ngo bagerageze amahirwe yo gutsindira ibihembo

Riderman ku rubyiniro na Siti True Karigombe umufasha

Riderman yasimbutse ari mu birere

Hari n'abifuzaga kuririmbana na Riderman

Meddy akigera ku rubyiniro uyu mwana w'umukobwa yifuzaga nibura kumukoraho

Meddy yishimiwe cyane i Rubavu

Yakoresheje imbaraga nyinshi muri iki gitaramo

Meddy ahemba umwe mu banyamahirwe batsindiye ibihumbi 25 by'ama unite

Kanda hano urebe andi mafoto y'igitaramo cya Airtel Muzika i Rubavu

MEDDY NA RIDERMAN BAHAYE AIRTEL IMPANO


MEDDY YAHAWE IMPANO REBA VIDEO


REBA HANO VIDEO UBWO MEDDY YARIRIMBAGA INDIRIMBO YA NYUMA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Victor uwiseneza6 years ago
    Meddy nange ndakwemera kd nkemera nibihangano byawe
  • kaze6 years ago
    meddy turakwemera ark gira usubire usa kuko urimo urananuka cyane ntabwo ukirya c?





Inyarwanda BACKGROUND