BRALIRWA, uruganda rukora ibyo kunywa hano mu Rwanda rukunze kugaragara mu bikorwa bitandukanye byo guteza imbere igihugu. Kuri ubu ibinyujije mu kinyobwa cya Coca-Cola igiye guteza imbere siporo.
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 20 Ukwakira, 2017 Federasiyo nshya ya Triathlon yasinyanye amasezerano y'ubufatanye na Bralirwa. Ni amasezerano azamara imyaka 3, akaba ashobora kongerwa nyuma y'iyo myaka.
Uhagarariye iyi Federation, Alex Mbaraga yashimiye cyane ubufatanye Bralirwa ikomeza kugaragaza anizeza Abanyarwanda ko aya mahirwe bazayabyaza umusaruro. Alex yagize ati "Ni iby'agaciro kuba irushanwa rishya nk'iri ribonye umuterankunga ukomeye nka Bralirwa, ntituzapfusha ubusa aya mahirwe. Tuzajya dutegura amarushanwa ya buri kwezi, dutange ibihembo bigaragara ndetse tubashe no guhemba neza abakinnyi bacu nabo batere imbere."
Ubwo Inyarwanda.Com yaganiraga n'ushinzwe ubucuruzi muri Bralirwa, yavuze ko nyuma yo kwifatanya na EUCL mu gutanga umuriro mu karera ka Kayonza, basanze no guteza imbere imikino ari inzira nziza y'iterambere. "Twashimishijwe cyane n'uburyo Abanyarwanda, by'umwihariko iyi Federation ya Triathlon yazanye igitekerezo mu guteza imbere imikino. Natwe twifuje gutera imbaraga iri rushanwa mu gihe kingana n'amezi 3, ashobora kongererwa bibaye ngombwa. Twizeye kuzakorana n'iyi Federation neza, kandi tuzabaha ubufasha bwose buhagije mu kubaka igihugu cy'u Rwanda."
Ku itariki ya 29 Ukwakira, 2017 hazatangira irushanwa rya Triathlon rizabera i Rubavu. Iri rushanwa rizitabirwa n'abakinnyi bo mu ma clubs yose yo mu Rwanda. Alex Mbaraga yadutangarije ko kuri ubu ibihugu 3 aribyo; Uganda, Tanzaniya na Seycher ari byo byamaze kwemezako bizitabira iri rushanwa, baracyakomeje kuvugana n'ibindi bihugu.
Muri aya masezerano, BRALIRWA izajya iha Rwanda Federation of Triathlon Miliyoni mirongo itatu n'eshanu z'amafaranga y'u Rwanda (35,000,000 Rwf) ku mwaka ndetse ikanabagenera ibinyobwa n'ibindi bikenerwa ku bibuga igihe habaye amarushanwa.
TANGA IGITECYEREZO