RFL
Kigali

Bishop Rugagi yagarutse mu Rwanda atangaza ko i burayi ahakuye izindi mbaraga-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/10/2017 8:31
3


Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 19 Ukwakira 2017 ni bwo Bishop Rugagi Innocent uyobora itorero Redeemed Gospel church yagarutse mu Rwanda avuye i Burayi atangaza ko ahakuye izindi mbaraga.



Ahagana isaa tanu n’iminota 34 z’ijoro ni bwo Bishop Rugagi Innocent yageze i Kanombe ku kibuga cy’indege, gusa akihagera abakristo be bari bagiye kumwakira ntabwo bahise bamubona dore ko bakomeje kumutegereza ko aza mu gihe we yari yahageze kare, nyuma y’iminota nk’itanu bakaza kumubona ahagaze iruhande rw’imodoka yagombaga kumugeza mu rugo, bagaherako bamusanganira bakamusuhuzanya urukumbuzi rwinshi.

Bishop Rugagi yabanje guhagarara hano atarabona abamwakira

Bishop Rugagi Innocent yabwiye abanyamakuru ko ashima Imana kuba ageze mu Rwanda amahoro. Yashimiye Imana yabanye nawe mu rugendo rw’ivugabutumwa amazemo iminsi ku mugabane w’uburayi aho yabashije kujya mu bihugu bitandukanye birimo u Bubiligi, u Busuwisi n’u Bufaransa. Mu giterane yakoreye muri Suwede ari naho yahereye ivugabutumwa, ngo hari hateraniye abaturutse mu bihugu bigera kuri bine aho abantu bagendaga ibirometero 300 bari mu modoka banyotewe no kumva amagambo y'Imana anyura muri Rugagi. Yavuze ko ari ubwa mbere azengurutse uyu mugabane yamamaza Yesu, gusa ngo si ubwa nyuma kuko iyi nshuro ibaye urufunguzo rugiye gutuma habaho ubumwe ku banyarwanda n’abatuye i Burayi. Yagize ati:

Bari bafite inyota nyinshi kubona umuntu agenda ibirometero 300 yitwaye mu modoka,Imana yarabivuze irabisohoza. Iyi tour ni yo ya mbere nkoze, gusa ni rwo rufunguzo rugiye gutuma habaho connection ikomeye cyane ku batuye muri Europe n’abatuye mu Rwanda ni itangiriro ryiza kandi ryagaragaje isura nini cyane ikomeye

Bishop Rugagi avuga ko akuye izindi mbaraga i burayi

Bishop Rugagi Innocent uzwiho gukora ibitangaza aho asengera abantu barwaye indwara zitandukanye, bamwe muri bo bagatanga ubuhamya bagahamya ko bakize, yatangaje ko akuye izindi mbaraga i burayi na cyane ko yasanze abanyaburayi bafite inyota nyinshi y'ijambo ry'Imana. Kugaruka kwe mu Rwanda ngo bigiye gutuma arushaho kwegera Imana no kuyinginga cyane. Yagize ati:

Nagarutse amahoro, kugenda ni ukwiga, kandi iyo ugeze ahantu hari ibyo ukurayo kandi hari uko winjira mu zindi mbaraga bitewe n’inyota wasanze abantu bafite, ni ukuvuga ngo kugaruka kwanjye bigiye gutuma nongera gusenga kugira ngo inyota abatuye i burayi bafite babone ko turi kumwe kandi nabo babone ibisubizo by’amasengesho tubasengera ndetse n’ibyo dukora byose babiboneremo umuti ni cyo nifuza.

Yahawe impano y’imodoka izahabwa abakozi ba TV7

Ku munsi wa kabiri w’ivugabutumwa yakoreye iburayi, Bishop Rugagi yahawe impano y’imodoka na Bishop David wari wamutumiye i Bruxelles, amubwira ko nubwo afite izindi modoka nyinshi ariko ko yakwakira iyo mpano kabone nubwo yayiha abakozi ba Tv7 bakajya bayikoresha mu ivugabutumwa. Yagize ati: "Nahawe imodoka (Benze Classic C220) ku munsi wanjye wa kabiri, nayihawe n’umushumba w’itorero ryari ryantumiye nyuma yo gufashwa cyane.“ Bishop Rugagi yavuze ko mu gihe cya vuba iyo modoka izaba yageze mu Rwanda ndetse ngo bitarenze ukwezi kwa 11 izaba yahageze.

Iyi modoka ni yo Bishop Rugagi yahawe nk'impano

Bishop Rugagi avuga ko yahagurukije abafite ubumuga bw’ingingo

Mu minsi amaze i Burayi, Bishop Rugagi avuga ko Imana yamukoresheje ibitangaza, agasengera abantu bagakira indwara zitandukanye. Yavuze ko hari uwo yasengeye wari ufite ubumuga bw’ingingo atabasha kugenda, hanyuma agakira agata imbago. Si ibi gusa ahubwo ngo hari benshi bahembutse mu buryo bw’Umwuka. Kubera uburyo wabonaga asa nk’unaniwe, ntihabonetse umwanya uhagije wo kumubaza ibibazo byinshi.

Bishop Rugagi hamwe na bamwe mu bagiye kumwakira

Bishop Rugagi hamwe na Pastor Mathias (hagati)

Ibyishimo byari byose nyuma yo kwakira umushumba wabo


Bishop Rugagi aganira n'abanyamakuru

REBA HANO BISHOP RUGAGI AGANIRA N'ABANYAMAKURU


AMAFOTO: Mukazayire Youyou






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Hadassa6 years ago
    Ngo YAHAGURUKIJE ABAMUGAYE....YAKIJIJE ABARWAYI....YAKOZE IBI NI BI?? YESU WE URABABAYE CYANE..
  • Titi6 years ago
    I mana yonyine niyo ifite ububasha bwo gukiza.
  • 6 years ago
    njye nkeka ko ubuyobozi bwo mu Rwanda hari ahantu bufite indwra aho kwirirwa ufata ba ba rwigas njye nahera kuri aba bateka mutwe nka rugagi kuko bazoreka imbaga





Inyarwanda BACKGROUND