RFL
Kigali

TONZI yashyize hanze amashusho y'indirimbo 'I am a victor' yerekana imbaraga z'Imana ku buzima bwe-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/10/2017 17:40
1


Tonzi yasohoye amashusho y'indirimbo ye yise ‘I am a victor’ ivuga uburyo ari umunyamugisha ndetse akaba yaratsindishirijwe n’Imana. Amajwi y'iyi ndirimbo yagiye hanze ku isabukuru ye y'amavuko tariki 17 Nzeli 2017.



Tonzi, ni umwe mu bahanzi ba Gospel bari gukora cyane muri iyi minsi. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Tonzi yavuze ko iyi ndirimbo ye 'I am a victor' ari iy'ubutsinzi ikaba yongera kwerekana imbaraga z'Imana ku buzima bwe n'ubw'undi wese wizera Imana. Ni indirimbo iri mu rurimi cy’icyongereza, ikaba ibyinitse aho buri umwe ufite ishimwe ku Mana yayifashisha mu kuyihimbaza kubw'ibyo yamukoreye. Amajwi y'iyi ndirimbo yagiye hanze tariki 17 Nzeli 2017 ku munsi yizihizaho isabukuru y'amavuko. Avuga ku butumwa burimo, yagize ati:

I am a victor kuri njye ni indirimbo y'ubutsinzi yongera kwerekana imbaraga z'Imana ku buzima bwanjye n'ubw'undi muntu wese wizera ko dushobozwa byose na Kristo uduha imbaraga. Mu buzima bwa buri munsi tunyura mu bihe bitandukanye ariko hamwe n'Imana turi abatsinzi. Icyo nabwira abantu nuko kuba turi abana b'Imana ari iby'agaciro Imana yaduhaye natwe tukayubaha tukanayubahisha muri byose. Ntakibasha kurogoya umugambi w'Imana ku buzima bwacu kuko turi ab'agaciro. Turi abasirikare ku rugamba kandi tuzahora dutsinda kuko turi abana b'Imana.

Tonzi

Tonzi avuga ko ahugiye cyane kuri album ye nshya

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'I AM A VICTOR'


 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    This is really a very nice song, big up sister Tonzi. Congratulations!!!!!!





Inyarwanda BACKGROUND