Iyi ndwara rero abantu bayizi nk’ikomeye cyane bigatuma banatekereza ko itavurwa ariko iravurwa igakira hifashishijwe imyunyungu ya calcium ari nayo yifitemo ubushobozi bwo kuvana iyi ndwara mu mubiri w’umuntu nkuko tubikesha www.webmd.com
Aha wakwibaza uti ese iyi myunyungugu yava he?
Imyunyungugu ya calcium iboneka mu mata n’ibiyakomokaho byose, Soya, Imboga rwatsi, Beterave, ubunyobwa ndetse no mu bindi bimera bitandukanye.
Ibimenyetso bya rubagimpande ni ibihe?
Bimwe mu bimenyetso ushobora gusangana umuntu urwaye rubagimpande harimo: Kwipfundika kw’imitsi umuntu yakwicara ntarambure akaguru cyangwa ngo agahine no kugagara kwa zimwe mu ngingo zigize umubiri.
Ese umuntu urwaye iyi ndwara afashwa ate?
Nta kindi kintu gihambaye umuntu urwaye rubagimpande yakora uretse guhabwa umuti wiganjemo wa munyungugu wa calcium ingingo ze zigasubira ku murongo. Abahanga bavuga ko umuntu aramutse afashe ibyo kurya bifite intungamubiri ziganjemo wa munyungugu wa calicium ahita aca ukubiri no kurwara rubagimpande.
Dore zimwe mu ntungamubiri zagufasha guca ukubiri na rubagimpande
Src: Webmd.com