RFL
Kigali

UEFA CL2017: Manchester United yarangije imikino ibanza idatsinzwe, Chelsea igwa miswi na AS Roma-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:19/10/2017 7:44
0


Manchester United ikipe iri mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza yabashije kurangiza imikino ibanza yo mu itsinda rya mbere ihagaze neza nyuma yo gutsinda Benfica igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa gatatu waberaga kuri Estadio da Luz muri Portugal. Chelsea FC yanganyije na AS Roma ibitego 3-3.



Igitego cya Manchester United cyabonetse gitinze kuko byategereje coup franc ya Marcus Rashford yo ku munota wa 64’ w’umukino nubwo yahise agira ikibazo akava mu kibuga agasimburwa na Antonny Martial. Igitego cyakomeje guherekeza Jose Mourinho kugeza ku munota wa 90’ w’umukino.

Gusa muri uyu mukino ntibyarangiriye mu gutsindwa kwa Benfica kuko banahawe ikarita y’umutuku ya Luisao yabonye ku munota wa 90’ nyuma yo guhabwa umuhondo wa kabiri waje usanga uwo yari yahawe ku munota wa 5’ w’umukino. Muri iyi kipe yari mu rugo, Diogo Concalves yahawe ikarita y’umuhondo ku munota wa 54’.

Ku ruhande rwa Manchester United, Antonio Valencia na Jesse Lingard buri umwe yahawe ikarita y’umuhondo.

Muri tsinda A, CSKA Moscow yatsinzwe na FC Basel ibitego 2-0 byatsinzwe na Dimtri Oberlin (90’) na Taulant Xhaka (29’).

Manchester United irariyoboye n’amanota icyenda (9) mu gihe FC Basel iri ku mwanya wa kabiri n’amanota atandatu (6), CSKA Moscow iri ku mwanya wa Gatatu n’amanota atatu (3) mu gihe Benfica iri ku mwanya wa nyuma nta nota (0).

Umukino wo mu itsinda rya Gatatu (C) wahuzaga Chelsea FC na AS Roma, warangiye banganyije ibitego 3-3 . Edin Dzeko yatsinzemo ibitego bibiri (64’, 70’) ku ruhande rwa AS Roma, igitego cya gatatu cyatsinzwe na Alksandar Kolarov (40’).

Ibitego bya Chelsea byatsinzwe na David Luiz (11’),Eden Hazard (37’, 75’). Uyu mukino wabonetsemo ikarita imwe y’umuhondo yahawe Timoue Bakayoko (69’).

Dore uko imikino yarangiye (A-D):

Group A:

-Benfina 0-1 Manchester United

-CSKA Moscow 0-2 FC Basel

Group B:

-Anderlecht 0-4 Paris Saint Germain

-Bayern Munchen 3-0 Celtic

Group C:

-Qarabag FK 0-0 Atletico Madrid

-Chelsea FC 3-3 AS Roma

Group D:

-FC Barcelona 3-1 Olympiacos

-Juventus 2-1 Sporting CP

Before the game a minute's silence was held in memory of 31 people killed in wildfires recently in Spain and Portugal

Umunota wo kwibuka abazize imvururu z'i Catalogna

Lukaku holds a sign reading #EqualGame ahead of the match - the slogan was seen before all the games this week

Romelu Lukaku ashishikariza abantu kumva ko ari bamwe mu mupira w'amaguru

United manager Jose Mourinho greets his Benfica opposite number, Rui Vitoria, before the game at the Stadium of Light

Jose Mourinho (ibumoso) asuhuza mugenzi we Rui Vitoria utoza Benfica

Defender Victor Lindelof, who started for United against his former club, battles for the ball with Benfica's Filipe Augusto

Victor Lindelof myugariro wa Manchester United arwanira umupira na Filipe Augusto wa Benfica (umutuku)

United captain Antonio Valencia is booked by referee Felix Zwayer in the 41st minute after a badly timed tackle

Antonio Valencia ahabwa ikarita y'umuhondo

United goalkeeper David De Gea gathers the ball under pressure from Benfica forward Eduardo Salvio in the second half

David De Gea afata umupira

Ruben Dias - who needed his head bandaged after a collision in the early minutes - stretches to make a defensive clearance

Ruben Diaz afatirana umupira utaragera kuri Rashford

Nemanja Matic attempts a shot which was saved by the Benfica goalkeeper as United aimed for a third win in the group stage

Nemanja Matic ukina hagati muri Manchester United azamukana umupira

Soon after scoring, Rashford was forced off injured and is now a doubt for the weekend fixture against Huddersfield Town

Marcus Rasford aganira na Jose Mourinho

Rashford heads a rare first half opening up and wide of the crossbar as United toiled in the Lisbon rain to make openings

Lukaku agerageza uburyo

Full back Douglas of Benfica attempts to keep up with the pace of Rashford, who started on the wing for United

Rashford agurukana Douglas 

Alex Grimaldo holds off Henrikh Mkhitaryan as United struggled to make a breakthrough against their Portuguese opponents

Alex Grimaldo na Henrikh Mkhitaryan 

Benfica's Ljubomir Fejsa in action against Juan Mata during an opening quarter of the game which was tight and chanceless

Juan Mata hagati y'abakinnyi ba Benfica CF

Uko itsinda A rihagaze

The Belgian U19 stopper had looked awkward under set pieces all evening and was tested regularly by Rashford's corners

Benfica CF yagiye ihusha ibitego byabazwe

Manchester United took the lead against Benfica in bizarre fashion when a long range free kick from Marcus Rashford went in

Rasford yateye coup franc birangira Mile Svilar umunyezamu wa Benfica umurushije imbaraga 

Mile Svilar carried the set piece from the left touchline over his own line, having looked uncomfortable all evening

...Akandagira mu izamu agifite umupira 

Svilar looks guilty as the United players appeal for a goal, which provided the breakthrough in an otherwise dour game

Abakinnyi baramurega 

The goal line technology proved that the ball had clearly been carried in, giving United an extremely bizarre advantage

Ibyuma by'ikoranabuhanga mu bitego byerekana ko igitego cyanyoye

Rashford is congratulated on giving United the lead, which set them on their way to a third European win from three games

Abakinnyi ba Manchester United bahita bishimira igitego

PHOTOS: DailMailOnline






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND