Kamaziga Vestine umuyobozi mukuru w’ikigo cy’amashuli cya Ecole Secondaire Marie Adelaide Gihara mu Karere ka Kamonyi yemera ko ikigo cye kitaragera kure mu mikino ariko kandi akanavuga ko badahagaze nabi muri siporo kuko mu marushanwa mpuzamashuli bageze muri kimwe cya kane muri Basketball.
Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA.COM, Kamaziga yavuze ko nyuma yo kubona ko igishoboka ari uko yashyira imbaraga mu mikino y’amaboko, hari gahunda y'uko ingufu yashyize muri Basketball agiye kuzishyira muri Volleyball cyane anafatanya n’ababyeyi barerera muri iri shuli.
“Mu kigo cyacu siporo ihagaze neza cyane Basketball na Volleyball, Football yo ni rimwe na rimwe…abana barayikunda ariko nta bibuga dufite bihagije ku buryo bakina bisanzuye. Ariko Basketball yifashe neza kuko no mu myaka yashize twagiye tugera ku rwego rw’igihugu. N'ubwo tutatwaye igikombe ariko twishimiye kugera ku ruhando tuba duhangana n’andi mashuli. Kamaziga
Uyu muyobozi kandi avuga ko uburyo afasha abana bakina Basketball ari nako afasha abana bakina Volleyball kandi ko mku bufatanye n’ababeyi hari ikintu kinini bagiye kuzakora cyazamura izina rya ES.Marie Adelaide Gihara mu bijyanye na siporo.
“Uburyo tubafasha ni bumwe. Ni ukubashyigikira tukababwira ko siporo ari nziza ari n’ingira kamaro ariko nta n'ubwo bitugora kuko n’abana barabikunda. Ikibazo ni ibyo bibuga ariko nabyo tubifitemo gahunda n’ababyeyi barabizi bazadushyigikira kugira ngo abana bajye babona aho bakorera imyitozo. Gusa muri Basketball na Volleyball duhagaze neza”. Kamaziga Vestine.
Kamaziga yasabye abayobozi ba siporo yo mu mashuri baba bashinzwe intara n’uturere ko bajya bafata umwanya bagasura ibigo bitari mu marushanwa gusa.
“Turabasaba yuko natwe bajya batwegera bitari mu bihe by’amarushanwa gusa kuko siporo turayishyigikiye. Bazajye baza niba hari ibikoresho tubura dufatanye kubishaka duhurije hamwe imbaraga kuko byajya bifasha cyane mu ikurikiranwa ry’abana”. Kamaziga.
Kamaziga Vestine umuyobozi wa Ecole Secondaire Marie Adelaide Gihara
Kuwa 8 Ukwakira 2017 ubwo habaga amarushanwa y’umuco ahuza ibigo by’amashuli ku rwego rw’igihugu, Ecole Secondaire Marie Adelaide Gihara baje ku mwanya wa karindwi (7) mu gihe St. Aloys Rwamagana yahize ibindi bigo, amarushanwa yaberaga mu Karere ka Huye.
Ecole Secondaire Marie Adelaide Gihara kuri ubu irimo amasomo y’ibijyanye n’Imibare, Ubumenyi bw’isi, ikoranabuganga n’icungamutungo (MEC) na MEG n’icyiciro rusange (Tronc Commun). Kamaziga avuga ko abana batsinda ku kigero cyo hejuru cyane mu bijyane n’ikoranabuhanga.
Kuri ubu Ecole Secondaire Marie Adelaide Gihara irimo abanyeshuli 600 barimo abakobwa 350 n’abahungu 250 bose biga bacumbikiwe mu kigo.
Ubwo habaga amarushanwa y'umuco mu karere ka Huye
TANGA IGITECYEREZO