RFL
Kigali

Aline Gahongayire yashyize hanze indirimbo nshya ‘Iyabivuze’ iri kuri album nshya agiye kumurika-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/10/2017 16:00
0


Umuhanzikazi Aline Gahongayire uri mu myiteguro yo kumurima album nshya yise ‘New woman’, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Iyabivuze’ imwe mu ndirimbo ziri kuri iyi album ye nshya.



Kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Ukwakira 2017 ni bwo Aline Gahongayire yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Iyabivuze' yatunganyirijwe muri Kina Music na producer Ishimwe Clement. Ni indirimbo irimo amagambo yihanganisha abantu bagitegereje amasezerano bahawe n'Imana aho basabwa gutegereza bihanganye kuko Imana itajya ibeshya ahubwo ikaba izayasohoza kabone nubwo yatinda kubasubiza.Tariki 27 Ukwakira 2017 ni bwo Aline Gahongayire azamurika album ye nshya 'New woman' mu birori bizitabirwa gusa n'abantu bafite ubutumire. 

UMVA HANO 'IZABIKORA' YA ALINE GAHONGAYIRE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND