Migraine ni indwara izwi nk’umutwe w’uruhande rumwe, umuntu akumva arababara mu gice kimwe ikindi ari kizima, iyi ndwara ngo usanga ahanini iterwa no kuba umuntu afite ikibazo ku bwonko bikaba ari byo bitera kuribwa umutwe w’uruhande rumwe
Kugirango ubwonko bugire ikibazo cyangwa se bunanirwe biba byatewe n’impamvu nyinshi zitandukanye ari zo
Agahinda gakabije
Kunywa ibiyobyabwenge
Umunaniro ukabije
Kutaruhuga igihe gihagije
Urusaku n’ibindi
Ibi ngo biri mu bishobora gutuma umuntu abatwa na migraine ku buryo ageraho akabifata nk’ibisanzwe akayakira mu buzima bwe bwa buri munsi
Ese ni ibihe bimenyetso bishobora kukwereka ko urwaye migraine?
Kubera ko ibitera iyi ndwara bigenda bitandukana, usanga abarwayi bayo nab o batandukanya ibimenyetso ku buryo abantu babiri bashobora kuyirwara ariko ntibayihuze nkuko…….
Bimwe muri ibyo bimenyetso harimo:
Kubabara umutwe
Kutabasha kureba neza
Umushiha ukabije
Kugira iseseme no kuruka
Kuribwa igifu n’ibindi
Uramutse ubonye bimwe muri ibi bimenyetso, ni byiza ko wihutira kujya kwa muganga kuko iyo basanze indwara imaze igihe biba ngombwa bakubaga umutwe kugirango ikibazo ufite kibashe gukemuka, ushobora kandi kwifasha kurwanya iyi ndwara aho ushobora kwirinda zimwe mu mpamvu zavuzwe haruguru zishobora kuba intandaro yo kurwara migraine cyangwa umutwe w’uruhande rumwe
Src: medecinenet
TANGA IGITECYEREZO