RFL
Kigali

Paul Bitok yahamagaye abakinnyi 14 bazakina igikombe cya Afurika anashyiraho kapiteni mushya

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:13/10/2017 10:30
0


Paul Bitok umutoza w’ikipe y’igihugu ya Volleyball yahamagaye abakinnyi 14 azifashisha mu mikino y’igikombe cya Afurika iteganyijwe kuva kuwa 20-30 Ukwakira 2017 i Cairo mu Misiri.



Abakinnyi 14 bahamagawe bagomba guhura n’amakipe (Clubs) yo mu Misiri ndetse n’ikipe y’igihugu ya Libye mu mikino ya gishuti nyuma y'uko gahunda yo kujya kwishyuhiriza muri Turkey itakunze nk’uko Bitok yabisobanuriye The New Times.

“Nyuma y'uko imikino ya gishuti twateganyaga muri Turkey yanze, twavuganye n’amakipe yo mu Misiri n’ikipe y’igihugu ya Libye kandi bemeye ubusabe bwacu ko twakina mbere y’irushanwa. Turizera ko iyi mikino tuzakina izadufasha mu myiteguro kuko turashaka kugera kure hashoboka mu irushanwa. Turabizi ko bitazaba byoroshye gutsinda no kubona itike ariko twiteguye guhangana”. Bitok

Uretse guhagamagara abakinnyi bo mu ikipe y'igihugu, umutoza Paul Bitok yanashyizeho Kapiteni mushya. Uwo ni Olivier Ntagengwa wasimbuye Mukunzi Chrsitophe kuri ubu uri muri Arabia Saudite aho yagiye mu igeragezwa n'ikipe imwifuza. Olivier Ntagengwa azaba yungirijwe na Musoni Fred wasimbuye Yakan Guma Lauwrence.

Abakinnyi 14 bahamagawe, bagomba guhaguruka mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Ukwakira 2017 saa Cyenda z'amanywa (15h00').

Ntagengwa Olivier niwe kapiteni w'ikipe y'igihugu

Ntagengwa Olivier niwe kapiteni w'ikipe y'igihugu

Dore abakinnyi bahamagawe:

Libero (Abafasha abakina hagati):2

-Mutabazi Bosco na Rwigema Simon

Setters (Abatanga imipira/Passeurs):2

-Cyusa Jacob na Mahoro Yvan

Central Blockers (Abasatira bava hagati):4

-Sibomana Placide Madison, Nshimiyimana Robert, Muvara Ronald na Musoni Fred

Letf-Attackers (Abasatira baturuka ibumoso):4

-Ntagengwa Olivier, Kavalo Patrick, Mutabazi Yves na Mutabazi Fred

Right-Attackers (Abasatira bava iburyo): 2

-Yakan Guma Lauwrence na Murangwa Nelson.

Umutoza mukuru: Paul Bitok

Umutoza wungirije: Mutabazi Elie

Uyoboye itsinda (Head of Delegation): Kansiime Kagarama Julius

Ushinzwe ibikorwa by'ikipe: Hatungimana Christian 

Umusifuzi: Nshimiyimana Innocent

Mukunzi Christophe wari kapiteni ubu ari muri Arabia Saudite

Mukunzi Christophe wari kapiteni ubu ari muri Arabia Saudite

Musoni Fred niwe visi kapiteni w'ikipe y'igihugu

Musoni Fred niwe visi kapiteni w'ikipe y'igihugu

Yakan Guma Laurence wari visi kapiteni ntakiri kuri uyu mwanya

Yakan Guma Laurence wari visi kapiteni ntakiri kuri uyu mwanya

Paul Bitok umutoza w'ikipe y'igihugu ya Volleyball

Paul Bitok umutoza w'ikipe y'igihugu ya Volleyball 

 

 

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND