Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:
1592: Mu bihugu by’Ubutaliyani, Pologne, Portugal, na Espagne, uyu munsi ntubaho muri uyu mwaka bitewe n’uko aribwo batangiye gukoresha ingengabihe ya Gregoire.
1901: Uwari perezida wa Amerika Theodore Roosevelt yahinduye izina ry’inzu ya perezidansi yitwaga 'Executive Mansion' ayita 'White House', kugeza na n’ubu ikaba ariyo nzu ikoreramo perezidansi ya Amerika.
1928: Insimburabihaha ya mbere yakoreshejwe bwa mbere mu bitaro by’abana biherereye I Boston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ikaba ari igihaha gikozwe mu byuma gisimbuzwa icy’umuntu mu gihe yakuwemo icye kirwaye.
1968: Igihugu cya Guinea Equatorial cyabonye ubwigenge bwacyo kuri Espagne.
1999: Pervez Musharraf yafashe ubutegetsi mu gihugu cya Pakistan ahiritse Nawaz Sharif muri coup d’etat itaraguyemo umuntu n’umwe.
Abantu bavutse uyu munsi:
1868: August Horch, umukanishi akaba n’umushoramari w’umudage, akaba ariwe washinze uruganda rukora imodoka zo mu bwoko bwa Audi nibwo yavutse aza gutabaruka mu 1951.
1934: James Crawford a.k.a. Sugar Boy, umuririmbyi akaba n’umucuranzi wa piano w’umunyamerika nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu 2012.
1942: Melvin Flanklin, umuririmbyi w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda rya The Temptations nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu 1995.
1962: Carlos Bernard, umukinnyi wa filime w’umunyamerika wamenyekanye nka Tony Almeida muri filime y’uruhererekane 24 Hours nibwo yavutse.
1963: Dave Legeno, umukinnyi wa filime w’umwongereza akaba yari n’umuhanga mu mikino njyarugamba nibwo yavutse, aza kwitaba Imana mu 2014.
1967: Paul Laine, umuririmbyi w’umunyakanada wamenyekanye mu itsinda rya Danger Danger nibwo yavutse.
1968: Hugh Jackman, umukinnyi wa filime w’umunya Australia nibwo yavutse.
1981: Shola Ameobi, umukinnyi w’umupira w‘amaguru w’umunya-Nigeria ufite inkomoko mu Bwongereza nibwo yavutse.
1986: Emmanuel Nwachi, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyanigeriya nibwo yavutse.
Abantu bitabye Imana uyu munsi:
1996: René Lacoste, umukinnyi wa Tennis akaba n’umuhanzi w’imyambaro w’umufaransa, akaba ariwe wakoze ubwoko bw’imipira ya Lacoste yaratabarutse, ku myaka 92 y’amavuko.
2011: Dennis Ritchie, umuhanga mu bya mudasobwa w’umunyamerika akaba ariwe wakoze porogaramu ya C Programming Language muri mudasobwa yitabye Imana ku myaka 70 y’amavuko.
Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:
Uyu munsi ni umunsi wahariwe ururimi rw’icyesipanyol mu muryango w’abibumbye (UN Spanish Language Day).