RSSB yagiranye amasezerano y'ubufatanye na Kompanyi Mantis Collection

Utuntu nutundi - 11/10/2017 5:38 PM
Share:

Umwanditsi:

RSSB yagiranye amasezerano y'ubufatanye na Kompanyi Mantis Collection

Mantis Collection, ni kompanyi yo muri Afurika y'epfo izobereye mu gucunga amahoteli no kwamamaza

Kuri uyu wa 11 Ukwakira, 2017, ni bwo aya masezerano yashyizweho umukono hagati y'ikigo cy'igihugu gishinzwe ubwiteganyirize bw'abakozi mu Rwanda(RSSB) na Kompanyi Mantis Collection. Iyi kompanyi yo muri Afurika y'epfo ifite ubunararibonye mu gucunga amahoteli no kwamamaza. Aya masezerano arebana no gucunga ' Akagera Game Lodge', inyubako yakirirwamo ba mukerarugendo iherereye muri Pariki y'Igihugu y'Akagera.

Akagera Game Lodge

Aya masezerano azamara imyaka icumi  akaba agamije kongera umusaruro winjijwa na Akagera Game Lodge ndetse no kureshya bamukerarugendo baza mu Rwanda

Umuyobozi mukuru ushinzwe iby'ubukerarugendo mu kigo cy'igihugu gishinzwe itarambere (RDB) Ms.Belise Kariza yavuze ko bishimiye gutangira gukorana na Mantis Group kandi ngo aya masezerano ni intambwe ikomeye Guverinoma y'u Rwanda iteye mu kwagura ubucuruzi bushingiye ku bukerarugendo

Akagera Game Lodge isanzwe iri mu maboko ya RSSB kuko iki kigo gifite imigabane yose. Akagera Game Lodge fite ibyumba bigera mirongo itandatu na bine (64); yubatse ku nkengero z'ikiyaga cya Ihema.  Niyo rukumbi ifatwa nk'amacumbi ya bamukerarugendo basura Pariki y'Igihugu y'Akagera uretse amahema matoya aharangwa.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...