RFL
Kigali

Muhanga: Batatu bagwiriwe n’ikirombe bamaramo iminsi 3, umwe yitaba Imana abandi bararokoka

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/10/2017 17:15
0


Umusore witwa Hakizimana Gabriel warangije muri Kaminuza y’u Rwanda umwaka ushize wa 2016,ni umwe mu bari kwitabwaho n’abaganga i Gitwe nyuma y’aho agwiriwe n’ikirombe hamwe na bagenzi be babiri bakamaramo iminsi itatu abantu bazi ko bapfuye bose.



Kuri uyu wa Mbere tariki 9 Ukwakira 2017 mu masaha ya mu gitondo ni bwo Hakizimana Gabriel uzwi cyane nka Gaby yagiye kureba abakozi asanzwe akoresha bari barimo gucukura amabuye y’agaciro mu kirombe giherereye mu karere ka Muhanga,umurenge wa Byimana akagari ka Mpanga umudugudu wa Bisika, agezeyo yinjiramo asangamo abandi bantu babiri, ikirombe kiza gubagwaho uko ari batatu, hashira iminsi itatu barimo imbere.

Inshuti ya hafi ya Hakizimana Gabriel yatangarije Inyarwanda.com ko Hakizimana na bagenzi babiri bagwiriwe n’ikirombe, bamaze iminsi itatu bari mu kirombe mo imbere kuko abaturage babuze uko babatabara biba ngombwa ko bahamagaza imodoka iza gucukura kugira ngo bagere ku bari bagwiriwe n’ikirombe, bitwara iminsi itatu kugira imodoka ngo ihagere dore ko yahageze kuri uyu wa Gatatu.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Ukwakira 2017 ni bwo Hakizimana na bagenzi be babiri bakuwe mu kirombe, gusa kubw’amahirwe macye umwe muri bo tutabashije kumenya amazina ye ahita yitaba Imana, abandi babiri bajyanwa mu bitaro. Hakizimana Gabriel kuri ubu ari kwitabwaho n’abaganga bo mu bitaro bya Gitwe nkuko Inyarwanda.com yabitangarijwe n’abo baririmbana muri korali.

Hakizimana

Hakizimana ubu ni muzima ari kwitabwaho n'abaganga

Hakizimana

Hakizimana yari yabitswe ko yapfuye

Hakizimana

Barashima Imana ko Hakizimana agihumeka umwuka w'abazima






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND