RFL
Kigali

Police FC idafite Mpozembizi Mohammed ikomeje kwitegura gusura Mukura Victory Sport-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:11/10/2017 14:36
0


Ikipe ya Police FC iheruka gutakaza umukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona igatsindwa na Etincelles FC ibitego 3-1, kuri ubu ikomeje kwitegura Mukura Victory Sport mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona idafite myugariro w’iburo Mpozembizi Mohammed uvuga ko afite ikibazo cy’imitsi yo mu kibero.



Mu myitozo yo kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Ukwakira 2017, abakinnyi bakoze imyitozo myugariro Mpozembizi Mohammed yicaye hanze y’ikibuga gusa yemeza ko nyuma y’icyumweru kimwe azaba yagarutse mu kibuga.

Mpozembizi afite ikibazo mu itako ry'iburyo

Mpozembizi afite ikibazo mu itako ry'iburyo

Mu bamkinnyi basanzwe bafite ibibazo by’uburwayi muri iyi kipe barimo; Muvandimwe Jean Marie Vianney, Mico Justin na Neza Anderson bose baragarutse ubu bari mu myiteguro ikomeye ibaganisha mu karere ka Huye. Nzarora Marcel umunyezamu mukuru w’iyi kipe wari wagize ikibazo cy’imvune mu mikino y’Agaciro Development Fund, kuri ubu ameze neza ndetse yiteguye kujya mu izamu yitegura amashoti ya Rashid Mutebi na Duhayindavyi ba Mukura Victory Sport.

Seninga Innocent umutoza mukuru wa Police FC avuga ko ikipe ye yiteguye neza kandi ko yiteguye gukura amanota atatu kuri sitade Huye. Uyu mutoza avuga ko kuba ku munsi wa mbere hari abakinnyi yaburaga bamaze kugaruka, abona ko bizamufasha kurwanira amanota atatu imbere ya Mukura Victory Sport.

“Abakinnyi bameze neza baragarutse, bamaze iminsi bakora imyitozo navuga ko muri rusange abakinnyi batatu naburaga bagarutse. Ni abakinnyi bamfasha banamfashije mu mwaka w’imikino ushize ubu ubwo bahari ndumva ikipe imeze neza nta kibazo”. Seninga Innocent

Ku munsi wa mbere wa shampiyona ni bwo myugariro Munezero Fiston yahabwaga ikarita itukura, bivuze ko mu mutima w’ubwugarizi hagomba kuzinjiramo umuntu mushya uzava hagati ya Habimana Hussein na Patrick Umwungeri.

Mukura Victory Sport yatangiye shampiyona isarura amanota atatu i Kirehe ubwo yabatsindaga igitego 1-0. Umukino Police FC izasuramo Mukura Victory Sport uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu saa cyenda n’igice kuri sitade Huye.

Muri shampiyona 2016-2017 umukino ubanza warangiye amakipe yombi anganya 0-0 ku kibuga cya Kicukiro mu gihe umukino wo kwishyura warangiye Police FC itsinze Mukura Victory Sport ibitego 2-1 kuri sitade Huye.

Mico Justin yagarutse mu kibuga

Mico Justin yagarutse mu kibuga 

Nzarora Marcel nawe yaragarutse

Nzarora Marcel nawe yaragarutse 

Neza Anderson nawe ubu yarakize ajya u bandi agakina

Neza Anderson nawe ubu yarakize ajya mu bandi agakina

Seninga Innocent akurikiye ishyirwa mu bikorwa ry' imyitozo

Seninga Innocent akurikiye ishyirwa mu bikorwa ry' imyitozo

Bisengimana Justin umutoza wungirije muri Police FC yakoze akazi ko gutoza ba myugariro kuri uyu wa Gatatu

Bisengimana Justin umutoza wungirije muri Police FC yakoze akazi ko gutoza ba myugariro kuri uyu wa Gatatu

Seninga Innocent

Seninga Innocent aganira n'abanyamakuru nyuma y'imyitozo

Umukino uheruka Police FC yatsinze Mukura Victory Sport ibitego 2-1

Umukino uheruka Police FC yatsinze Mukura Victory Sport ibitego 2-1

AMAFOTO: Saddam MIHIGO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND