RFL
Kigali

Abayobozi batanu bakomeye muri Hollywood muri uyu mwaka wa 2017

Yanditswe na: Editor
Taliki:11/10/2017 8:52
0


Aba ni bamwe mu byamamare bayobora business zitandukanye muri Hollywood muri uyu mwaka w’2017 aho usanga kenshi bakunze guhanganira mu kugura imitungo itandukanye igaragaza urwego rw’ubukungu bwabo n’iterambere ryabo muri rusange.



1.Howard Altman

Ni umunyamakuru w’Umunyamerika, akaba n’umwanditsi mukuru w’ibitangazamakuru byandika. Yavutse mu mwaka w’1960, yahose ari umunyamakuru w’ubutasi, yamaze imyaka myinshi akosora amakuru muri Philadelphia City Paper anababera umuyobozi wungirije mu makuru kuva muri Werurwe 2003 kugeza ubwo yirukanywe muri Gicurasi 2004.

Image result for Howard Altman

Mu gihe yamaze kuri City Paper, Altman yatsindiye ibihembo byinshi bitandukanye nka 'Weekly alternative' cyangwa 'Non-daily' mu cyiciro yakoragamo, amakuru ya siporo n’amakuru y’ubutasi. Altman n’inshuti ze batsindiye ibikombe bitandukanye. Altman ubu ni umuyobozi n’umunyamategeko w’urukiko rwa The Tampa Tribune. Howard Altman, Warren Grant na Corey Barash bose uko bakorana bameze nk’ababyeyi ku bijyanye n’imicungire y’ababagana muri Hollywood, ariko ibikorwa byabo byahujwe n’ibya Dwayne Johnson.

2.Sharon Altman

Sharon Altman yemera ko inshuro nyinshi biba byiza ko umushoramari amanuka agahura n’abakiriya be, bakabonana amaso ku maso, bakaganira byaba na ngombwa bagasangira. Isi turimo uyu munsi, ikunze cyane gukoresha ubutumwa bunyuze muri Emails n’irindi terambere murandasi igenda izanira abantu hafi yabo ryoroshya uburyo bw’itumanaho. Intego ya Sharon ni ukurushaho kwegereza abantu uburyo bw’itumanaho buboroheye bakajya banamenya neza koko ko bari ku rwego rumwe kuko ari byo bizagira akamaro kanini.

Sharon Altman

Sharon, akorera ihuriro rizwi nka Younger Client bishatse kuvuga umukiriya muto, rikora ibyerekeranye no kwamamara kuri Youtube, byitwa ‘Youtube Stars Gigi Gorgeous and Eva Gutowski’. Sharon yagize azi “Icy’ingenzi cyane ni ukubigisha kubasha kwifatira ibyemezo bito bito mu bukungu bwabo. Kuko akenshi usanga mu mafaranga make babona, urutonde rw’ibyo bifuza gukora ari runini cyane.”

3.Steve Savitsky

Mu magambo make cyane Steve avuga ko amaze imyaka irenga 23 akora business nyuma y’igihe kinini akora ibintu byinshi bitandukanye bimusaba guhura n’abantu cyane. Yivugira kandi ko iyo aba atari gukora ibijyanye na business, yari kuba akora ibjyanye n’akabari kuko yumva ari cyo kintu kindi akunze yanakora nyuma ya business asanzwe akora.

4.Evan Bell

Evan Bell yahoze ashinzwe kureba ibyashyizweho n’igitangazamakuru ‘For News Oppeortunities’, yaje gusinyira kuba Umwanditsi unatunganya indirimbo n’amashusho ndetse akanabiyobora. Yamenyekanye cyane ku izina rya Baz Luhrman n’irindi zina rizwi cyane atashatse gutangaza. Yemera ko yari afite Million $2.5 ari kuri konti ye nta gahunda yayo afite, nta gitekerezo cyayo niba ayashoye mu bucuruza yahomba cyangwa yakunguka. Ntiyigeze na rimwe ahura n’umwe mu bo bakorana ngo amufashe gucunga umutungo we. Kuri ubu ‘The Bell Business’ ihugiye mu gucuruza itegurwa y’imisoro no gutegura ibitabo byandikwamo serivisi, icungamutungo n’imigendekere y’ubucuruzu kugeza aho batabasha kureba ku zindi nshingano bafite za buri munsi.

Image result for Evan Bell Hollywood

Abacungamutungo beza ba businesi ni impinduka nziza z’ubuzima” Ibi byavuzwe na Evan Bell “ Yakomeje agira ati: "Iyo ntaza gukora ibijyanye na business nari kuba ndi umuntu utishimiye gutsindwa kwe na gato kuko nifuje kuzagira businesi yanjye bwite kuva mfite imyaka 11.”

5.Steven Campeas

Steven Campeas amaze kugira kompanyi eshanu zitandukanye hagendewe ku bigaragazwa ku karubanda. Izo kompanyi zose zashinzwe mu myaka irenga 12 harimo imyaka 5 yo gukora cyane bikomeye kuva mu Ukuboza. Ebyiri muri zo ni zo zigikora mu gihe izindi eshatu zose ziri ku rutonde rw’izitagifite agaciro. Steven ni nk’ikiraro bamwe mu bashoramari bambukiraho, kuko afasha benshi kugera ku nzozi zabo. Akorana n’abantu benshi batandukanye nka: Rebecca Romijn, Katee Sackhoff wa Battlestar Galactica n’abandi benshi.

Image result for Steven Campeas Hollywood

Buri gihe agira abakiriya be inama z’ibanze zo kuba ba nyiri ubwite b’ubuzima bwabo, bakifatira ibyemezo cyane ku bijyanye no gucunga umutungo w’amafaranga yabo bamenya kwizigamira ibihe byose. ”Ikintu kibi mu buzima ni ugukora ikintu kitakurimo, ukagikora gusa kuko abandi nabo bagikoze. Nigeze kujya mu kiruhuko gusangira ibihe n’abandi ntarigeze mbitegura. Ntuzabikore kuko ushobora kuzicuza ubuzima bwawe bwose impamvu wabikoze kandi ntiwanabicuruza ngo bikuzanire indi nyungu,” Aya ni amagambo yatangajwe na Steven Campeas ubwo yavugaga ikintu yakoze atabitekerejeho akaba yibuka ingaruka zacyo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND