RFL
Kigali

SEBURIKOKO 46: Setako yadukanye ingeso y’ubujura, Venansiya ngo cyera yari Miss

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/10/2017 14:00
0


Igice gishya cya 46 cya Filime y’uruhererekane ya Seburikoko cyamaze kugera hanze, ubu mukaba mushobora kugisanga kuri Youtube munyuze kuri Channel yacu ya Inyarwanda Tv.



Muri iki gice cya 46, tubonamo Seburikoko yima icumbi Mutemberezi wari umutakiye. Sebu agirwa inama na Siperansiya ko nibaramuka bahaye uyu mugabo icumbi, ashobora kuzafata ku ngufu umukobwa wabo Mutoni uba i Kigali ariko akaba ari hafi kujya kubana n’ababyeyi be. Venansiya agaragara aganiriza umukazana we akamubwira ko akiga mu mashuri yisumbuye yari mwiza cyane ndetse ngo abasore bose baramutinyaga. Umukazana we amubaza niba yari Miss, undi arikiriza ati 'Yego'.

Venansiya aganira n'umukazana we

Muri iki gice kandi tubonamo Setako ajya kwa Mukamana akiba iterimosi irimo igikoma akirukanka kibuno mpa amaguru ariko akaza gufatwa na Mutemberezi nyuma y’aho Mukamana avugije induru. Nyuma yo gufatwa, Setako akorwa n’isoni mu buryo bugaragarira buri wese dore ko na Mukamana yaje kumugeraho akamushinja kumwiba ndetse hakaba hari n’ibimenyetso byagaragaje ko ari we wamwibye kuko igikoma cyari cyamumenetse ku myenda ye akabura ubusobanuro bwabyo. 

REBA HANO IGICE CYA 46 CYA FILIME SEBURIKOKO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND