Kuva kuwa 12-19 Ugushyingo 2017 ni bwo mu Rwanda hazaba haba ibirori ngarukamwaka by’irushanwa mpuzamahanga ryo gusiganwa ku magare (Tour du Rwanda). Ni muri urwo rwego abakinnyi 28 batangiye umwiherero mu kigo cya Musanze bitegura kwegukana iri siganwa ku nshuro ya kane yikurikiranya.
Imyaka itatu (3) ishize (2014, 2015 na 2016) iri siganwa ryasigaye mu Rwanda ikaba ari nayo ntego abanyarwanda bagifite yo kwisubiza iri siganwa rikinwa iminsi irindwi abasiganwa bazenguruka igice kini cy’igihugu.
Abakinnyi 25 bahamagawe na Magnell Sterling umutoza w'ikipe y'igihugu, bazatoranywamo 15 barusha abandi bakaba aribo bazahagararira u Rwanda mu mikino ya Tour du Rwanda ibura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo itangire.
Magnell Sterling umutoza w'ikipe y'igihugu y'umukino w'amagare (Abagabo)
Aba bakinnyi bavuye mu makipe arimo; Team Rwanda, Les Amis Sportifs de Rwamagana na Team Benediction Club (Rubavu). Aba bakinnyi kandi barimo abasanzwe bakina nk’ababigize umwuga ku mugabane w’i Burayi nka; Ndayisenga Valens (Tirol Cycling Team, Autriche), Samuel Mugisha na Areruya Joseph (Team Dimension Data, Italy).
Amakuru atangwa n’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) yemeza ko indi myiteguro yarangiye kuko nk’ikijyanye n’amakipe 17 azitabira yose yamaze kwemeza ko azaba ari mu Rwanda kandi ko buri kimwe kirebwa n’iri shyirahamwe kiri ku murongo kigomba kubamo. Mu 2014, Tour du Rwanda yegukanywe na Ndayisenga Valens, 2015 Nsengimana Jean Bosco arayitwara mbere yuko mu 2016 Ndayisenga Valens ayisubiza.
Dore abakinnyi 25 bahamagawe na Magnell Sterling:
Rubavu: Munyaneza Didier, Uwizeyimana Bonaventure, Nsengimana Jean Bosco, Gasore Hategeka, Byukusenge Patrick, Ruberwa Jean, Nduwayo Eric, Uwiduhaye na Nizeye Alex
Rwamagana: Uwizeyimana Jean Claude, Tuyishimire Ephraim, Rugamba Janvier, Gashiramanga Eugene, Hakizimana Didier, Hakizimana Seth na Ukiniwabo Rene
Huye: Twizerane Mathieu, Hakiruwizeye Samuel, Mfitumukiza Jean Claude, Bizimana Gasore, Jean Damacene Mbarushimana
Muhazi: Karegeya Jeremie, Niyigena Jean Paul na Biziyaremye Joseph
Kigali: Jimmy Uwingeneye
Abakina hanze y'u Rwanda: Valens Ndayisenga, Samwuel Mugisha na Joseph Areruya
TANGA IGITECYEREZO