Uyu muraperi Bac T kuri ubu arimo gukorana bya hafi n’umuraperi Shiva ukomoka mu Buhinde ariko akaba akorera muzika ye muri Kenya aho anafite inzu itunganyirizwamo umuziki izwi ya Bliss Recordz. Inyarwanda.com iganira na Bac T yatangaje ko uyu muhinde uba muri Kenya yumvise indirimbo ze akifuza ko bahura nyuma bemeranya gukorana indirimbo kuri ubu yanamaze kujya hanze, bakaba barayise ‘Mpango’.
Nkuko Bac T yabitangaje ngo yakoranye indirimbo n'uyu muhinde nyuma yo gusanga bose ari abahanga ndetse bakemeranya imikoranire kuri iyi ndirimbo ndetse na nyuma yayo.