RFL
Kigali

MU MAFOTO 50: Perezida Kagame yifatanyije na Kiliziya Gatorika mu kwizihiza imyaka 100 y’ubusaseridoti mu Rwanda

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/10/2017 13:06
1


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Ukwakira 2017, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, nyakubahwa Paul Kagame yifatanyije na Kiliziya Gatorika mu birori byo kwizihiza Yubile y’imyaka 100 y’Ubusaseridoti mu Rwanda.



Ni ibirori byabereye i Kabgayi mu karere ka Muhanga byitabirwa n’abantu benshi barimo abayoboke ba Kiliziya Gatorika, abanyacyubahiro batandukanye hamwe na bamwe mu bayobozi bakuru ba Leta y’u Rwanda bari barangajwe imbere na Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida w'u Rwanda. Kiliziya Gatorika yakoreye ibi birori i Kabgayi nk’ahantu hatangiwe ubusaseridoti bwa mbere mu Rwanda mu mwaka wa 1917, kugeza ubu hakaba hashije imyaka 100.

Kiliziya Gatorika mu kwizihiza imyaka 100 y'Ubusaseridoti mu Rwanda

Nyakubahwa Paul Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bantu bari bitabiriye ibi birori, yashimiye cyane abapadiri b’abanyarwanda kubw’uruhare rwabo mu iterambere ry’u Rwanda aho bateje imbere ururimi rw'ikinyarwanda, bagateza imbere umuco w'abanyarwanda ndetse bakandika n'amateka y'u Rwanda. Perezida Kagame yijeje Kiliziya Gatorika ubufatanye na cyane ko yaba Leta y’u Rwanda ndetse na Kiliziya Gatorika, bose basenyera umugozi umwe, ayo akaba ari amahirwe adakwiriye gupfushwa ubusa. Yagize ati:

Turashimira uruhare rw’Abapadiri b’Abanyarwanda nko guteza imbere ikinyarwanda n’umuco ndetse no kwandika amateka yacu. Ntitwashidikanya ku ruhare rw’abapadiri b’Abanyarwanda bagize bazamura abanyarwanda bose batitaye ku madini. Ari Leta, ari Kiliziya, dusenyera umugozi umwe. Dukorera Abanyarwanda. Ni amahirwe tudakwiye gupfusha ubusa. N’ubundi twese dusangiye ubunyarwanda, dusangiye ubumuntu, dufatanye kubaka umuryango nyarwanda ufite agaciro.

Perezida Kagame ageza ijambo ku bitabiriye ibi birori

Perezida Paul Kagame yakomoje ku ruzinduko yagiriye i Vatican mu gihe gishize, agahura na Papa Francis bakagirana ibiganiro. Yashimiye Papa Francis ku mahirwe yahaye u Rwanda hakabaho imyumvire mishya, ubufatanye no gukora neza. Yagize ati:“Ayo mahirwe ntabwo twayapfusha ubusa. Ndashimira Papa Francis ayo mahirwe yahaye u Rwanda kugira ngo habeho imyumvire mishya, ubufatanye bushya no gukora neza bundi bushya. No kureba imbere, kureba kure, kureba ibiha agaciro abantu.”

REBA HANO PEREZIDA PAUL KAGAME AGANIRIZA ABARI MURI IBI BIRORI

Mu ijambo rye, Musenyeri Filipo Rukamba uyobora Kiliziya Gatorika mu Rwanda yasabye Imana imbabazi ndetse azisaba na Leta y’u Rwanda kubw’abapadiri bagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Yagize ati: "Turasaba imbabazi z’ibyaba by’Abapadiri cyane cyane abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Turazisaba nk’Abepiskopi banyu.Hari bagenzi bacu rero twongeye gusabira imbabazi imbere y’Imana mu bw’iyumanganye bwinshi, imbere y’Abanyarwanda n’imbere y’Abantu bose kubera ko batitwaye neza."

REBA AMAFOTO UKO IBI BIRORI BYAGENZE

Perezida Kagame yari yajyanye n'umufasha we

Akavura kari kaguye,... Burya imvura ngo ni umugisha

Madamu Jeannette Kagame asuhuzanya na Musenyeri Filipo Rukamba

Perezida Kagame aganira na Musenyeri Filipo Rukamba

Perezida Kagame yijeje Kilizoya Gatorika ubufatanye

Basusurukije abitabiriye ibi birori

N'abanyeshuri bari bitabiriye ibi birori

REBA HANO PEREZIDA PAUL KAGAME AGANIRIZA ABARI MURI IBI BIRORI


AMAFOTO + VIDEO: Village Urugwiro

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Emmanuel6 years ago
    Que Dieu soit loué!





Inyarwanda BACKGROUND