RFL
Kigali

Uganda: Danz Kumapeesa watunganyije indirimbo z'abahanzi bakomeye barimo n'abo mu Rwanda yitabye Imana

Yanditswe na: Editor
Taliki:7/10/2017 19:32
1


Producer Danz Kumapeesa umuproducer wo muri Uganda watunganyije indirimbo za bamwe mu bahanzi nyarwanda, yitabye Imana azize uburwayi. Kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Ukwakira 2017 ni bwo yitabye Imana.



Nkuko tubikesha Big Eye, Producer Danz Kumapeesa yari amaze amezi atari macye yivuza dore ko kuva mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka wa 2017 ari bwo yagiye mu bitaro nyuma yo guterwa ibyuma n'abantu batazwi, gusa mu gitondo cy'uyu wa Gatandatu akaba ari bwo yitabye Imana. 

Danz Kumapeesa

Nyakwigendera Danz Kumapeesa

Urupfu rwe rwashavuje benshi mu bakunzi b'umuziki wa Uganda n'uwo mu karere muri rusange dore ko producer Danz Kumapeesa yatunganyije indirimbo z'abahanzi batandukanye bo muri Uganda ndetse n'abo mu karere k'Afrika y'Iburasirazuba barimo n'abahanzi nyarwanda. 

Danz Kumapeesa

Nyakwigendera Danz Kumapeesa hamwe na Eddy Kenzo

Mu bahanzi nyarwanda yatunganyirije indirimbo, Inyarwanda.com twabashije kumenyamo Dj Pius, Charly na Nina ndetse na Theo Bosebabireba. Nyakwigendera Danz Kumapeesa yari afitanye umushinga na Charly & Nina aho aba bahanzikazi yagombaga kubatunganyiriza indirimbo yabandikiye, gusa akaba yitabye Imana iyi ndirimbo idakozwe. Indirimbo za Charly & Nina uyu nyakwigendera yakoze, ngo ntabwo zari zagasohotse nkuko Inyarwanda.com tubikesha umujyanama wabo Muyoboke Alex. 

REBA HANO UMUSHINGA DANZ KUMAPEESA YARI AFITANYE NA CHARLY NA NINA

Mu bahanzi bo muri Uganda Danz Kumapeesa yatunganyirije indirimbo harimo; Good Lyfe, Fille, Eddy Kenzo, Bebe Cool aho yamukoreye indirimbo Mbozizamalwa yakoranye na Sout Sol. Azibukirwa kandi ku ndirimbo zakunzwe cyane yakoze zirimo; Musawo ya Winnie Nwagi, Mbozi za Malwa ba Bebe Cool na Yo Sweet ya Rema n'izindi.  

Amafoto ya Nyakwigendera Danz Kumapeesa ari hamwe n'abahanzi banyuranye yakoreye indirimbo

Danz Kumapeesa

Danz KumapeesaDanz Kumapeesa

Danz Kumapeesa yanatunganyirije Dj Pius indirimbo

Danz KumapeesaDanz Kumapeesa

Nyakwigendera Danz Kumapeesa hamwe na Theo Bosebabireba

Danz KumapeesaDanz Kumapeesa

REBA HANO UMUSHINGA DANZ KUMAPEESA YARI AFITANYE NA CHARLY NA NINA


IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rugambage Dieudonne6 years ago
    birababaje cyanne gusa lmana imwakire mubayo





Inyarwanda BACKGROUND