RFL
Kigali

Impinduka mu bitaramo bya Mani Martin zitumye icyumweru gitaha azataramira mu ntara ebyiri

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:7/10/2017 17:54
1


Mani Martin muri iyi minsi ntakindi kiri kumuvugwaho uretse ibikorwa byo kurangiza Album ye nshya ‘Afro’ ndetse no gutunganya gahunda z’ibitaramo afite mu gihugu hafi ya hose byo kuyimurikira abakunzi b’umuziki we aho bari hose, nyuma y’igitaramo yakoreye i Rubavu tariki 30 Nzeri 2017 gahunda y’ibi bitaramo yahindutseho gato.



Byari byitezwe ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Ukwakira ariho Mani Martin ataramira mu ntara y’Amajyepfo mu karere ka Huye gusa ngo ku mpamvu zitamuturutseho byabaye ngombwa ko iki gitaramo gisubikwa kugira ngo anarusheho kugitegura neza. Mani Martin utigeze yifuza kwerura impamvu yasubitse igitaramo cye yabwiye Inyarwanda.com ko hari byinshi ahishiye abakunzi b'umuziki we b’i Huye.

Izi mpinduka zatumye igitaramo cy’i Huye gishyirwa ku wa Gatanu tariki 13 Ukwakira 2017 mu nzu mberabyombi y’akarere ka Huye. Usibye aha ariko Mani Martin ngo azahava yerekeza mu karere ka Musanze aho afite igitaramo ku wa Gatandatu tariki 14 Ukwakira 2017 nkuko byari biteganyijwe kuri gahunda isanzwe.

mani martinIbi bitaramo bya Mani Martin byahereye i Rubavu

Nyuma yo kuva i Musanze Mani Martin azahita yerekeza i Rusizi ari naho avuka mu gitaramo giteganyijweyo tariki 21 Ukwakira 2017. Uru rugendo azaba akora rukaba rugamije kumurika Album nshya ye yise ‘Afro’ iyi akazayimurikira mu gitaramo kinini azakorera i Kigali tariki 4 Ugushyingo 2017. Muri ibi bitaramo byose Mani Martin aba aherekejwe na MTN Rwanda umuterankunga mukuru w’ibi bitaramo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mc danny6 years ago
    arashoboye cyane rwose kandi yibutse nabakizamuka muntara kabs imana izamuhe ibyo yifuza





Inyarwanda BACKGROUND