RFL
Kigali

Humble G yizihije imyaka 3 amaranye n’umukunzi we, reba uko yagiye yizihiza uyu munsi buri mwaka-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:7/10/2017 17:13
1


Humble G n’umukunzi we ubusanzwe bahuye taliki 3 Ukwakira 2014 bivuze ko uvuye icyo gihe aba bombi bamaranye imyaka itatu, muri iyi myaka buri mwaka bakora ibirori byo kwishimira umwaka wirenze bari kumwe, uburyo bizihizamo uyu munsi benshi ntibabasha kubisobakukirwa.



Ubwo bizihizaga isabukuru y’umwaka wa mbere bamaze babana Humble G n’umukunzi we Amy Blauman hari muri 2015, iki gihe Humble G yafashe umukunzi we amutembereza ahazwi nko mu Mutara, Nyagatare y’uyu munsi mu gace kazwi nka Matimba. Aha ni iwabo wa Humble G akaba yari yagiye kwereka ababyeyi umukobwa yihebeye ndetse icyo gihe bari bafite inzozi zo kuzarushinga.

HumbleUmwaka wa mbere bawizihije bajya gusura ababyeyi ba Humble G, aha hari muri 2015

Nyuma yo gusura ababyeyi i Nyagatare, Humble G n’umufasha we Amy Blauman bongeye kwirenza umwaka bakundana maze ubwo bizihizaga isabukuru y’umwaka bakundana aba bombi baza kwitabira ibirori by’abafite abo bakundana byari byateguriwe muri Serena Hotel aha hakaba hari muri 2016. Muri ibi birori niho Humble G yijihirije isabukuru y’imyaka ibiri akundana n’umukunzi we.

HumbleHumble G n'umukunzi bizihije isabukuru y'imyaka ibiri bakundana bitabira ibirori byitabiriwe n'abakundana byabereye i Kigali muri Serena Hotel muri 2016

Muri 2017, uyu mwaka nibwo uyu muhanzi wo mu itsinda rya Urban Boys yizihizaga isabukuru y’imyaka 3 akundana na Amy Blauman, kuri iyi nshuro uyu muhanzi wo mu itsinda rya Urban Boys ntiyifuje kujyana umukunzi we mu birori runaka ahubwo basohokeye ku mazi ku Gisenyi mu mpera z'icyumweru gishize hagati ya tariki 29-30 Nzeri 2017. Ibi we aha ubusobanuro bwo kumujyana ahantu yaruhukira bagatekereza ku mishanga iri imbere cyane ko bari gutegura ubukwe vuba.

HumbleHumble G n'umukunzi we bizihije isabukuru y'imyaka itatu baruhukira ku mucanga w'i Rubavu

Usibye kwizihiza iyi minsi mikuru ariko Humble G aherutse gutera ivi asaba umukunzi we Amy Blauman ko bazabana, nyuma yo kubyemeranya amwambika impeta. Ubukwe bwabo bwari butegerejwe mu Ukuboza 2017 icyakora buza gusubikwa kubera ko Amy blauman atwite ndetse mu Ukuboza 2017 akaba azerekeza muri Amerika aherekejwe n’umugabo we aho azaba agiye kubyarira. Ubukwe bwo nkuko Humble G abitangaza ngo bwimuriwe umwaka utaha muri 2018.

HumbleHumble G yamaze guca bugufi asaba umukunzi we ko bazarushinga

REBA HANO INDIRIMBO HUMBLE G N'UMUKUNZI WE BAKOREYE UMWANA BITEGURA KWIBARUKA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    byibuze vie ukosoye abaswa





Inyarwanda BACKGROUND