RFL
Kigali

Uwirata yirate imbabazi z'Uwiteka, kuko ari yo ifite icyo ishoboye- Ev Ernest Rutagungira

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/10/2017 7:55
1


"Zaburi 44:9 Imana ni yo twirata umunsi ukira, Kandi tuzashima izina ryawe iteka ryose."



Kubaho kw'umuntu byavuye mu mugambi w'Imana, n'ubwo we yagiye ayigomekaho, imbabazi zayo zo zihora kuritwe iteka, ni zo zatumye Yesu atwitangira turakizwa turagwa ubugingo buhoraho, ikigeretse kuri iki, nyuma  yo gukizwa yemeye gukorera muri twe ndetse ikavugira muri twe yirengagiza ko turi babi, maze irenzaho kuzadukoresha byinshi biruta n'ibyo Yesu yakoze.

Uku gukora kw'Imana inyuze muri twe ntibiduha ubudahangarwa ngo twirare, kuko  Satani ntaho yagiye, Yesu we yavuze ko Satani yatumanukiye nk'uko umurabyo urabya ugakwira hose (Luka 10:18) , kdi ntakindi agambiriye  uretse kutuyobya no kutubuza kugera Ku isezerano twahawe ry'ubugingo buhoraho.

Ubwo abigishwa Ba Yesu bagera kuri 70 bamubwiraga bishimye ngo bavuye mu umurimo yabahamagariye, kdi banezerewe bati abadayimoni baratwumvira, twabirukanaga bakagenda, Yesu yababonye nk'abataramenya uburemere bw'umurimo bafite, bibwiraga ko bageze iyo bajya, Arabasubiza ati "Ariko ntimwishimire yuko abadayimoni babumvira, ahubwo mwishimire y'uko amazina yanyu yanditswe mu ijuru."Luka 10:20".

Twahawe impano nyinshi nk'uko Umwuka Wera akorera muri twe, hari abahawe kuririmba gucuranga se twese tugafashwa, abahawe guhanura no kwerekwa ibyacu, abahawe guhugura cyangwa kwigisha ijambo ry'Imana ,Abahawe gusengera abarwayi bagakira, gukoresha amaboko yabo iby'ubuhanga cg ubugeni n'ibindi..Ibi byose iyo utabaye maso Satani abigutegera mo, akakumvisha ko uri igitangaza ko Wabaye Imana, ariko siko biri, uracyari umuntu ndetse wo kurengerwa n'Imana kandi wibuke ko ibitanga ku ubuntu kandi ishatse yabyisubiza.

Ni kenshi tugwa mu mutego wo Kwishyira mu mwanya w'Imana, ubwibone bukazamuka tukerekana ko ari imbaraga zacu zakoze ibyo, gusa tujye twibuka ko Imana ibyanga rwose, Si twebwe Ahubwo ni Imana iri muri twe, Umwami Nebukadinezali uku kwizamura byamukozeho ubwo yigambaga  ati"Ngiyi Babuloni hakomeye niyubakiye ngo habe umurwa wanjye nturaho, mpubakishije imbaraga z'amaboko yanjye ngo haheshe ubwami bwanjye icyubahiro, Byatumye  Imana irakara imwirukana Ku ngoma.(Daniel 4).

Umwami Herode nawe Ubwo abantu bamusingizaga ngo Siwe uvuga ahubwo Yabaye Imana, byatumye Imana imurakarira bitigeze kubaho ako kanya Malayika aramukumbanya ahita apfa arabora agwa inyo azira kwishyira hejuru (Ibyakoz 12:22). Benedata, Uwiteka Imana ni Imana yo kubahwa yanga agasuzuguro, yanga Ubwibone kandi Uko yari iri cyera n'ubu niko iri ntijya ihinduka, Ntidukwiye gutegereza umujinya wayo ngo tubone guca bugufi.

Ntacyo yaduhaye cyo gusimbura icyubahiro cyayo, no gukandagiza rubanda ahubwo byose twabihawe ngo twagure Ubwami bwa Data buja (Imana) ibyo dukora byose ni yo dukorera, kabone n'aho yagukoresha ibyananiye abandi, si igihe cyo Kuvuza impanda Ngo tuze utwemeze, tuze udukorere ibitangaza, Muzazane ibimuga mbihagurutse. ? Ese mbabaze ? Iyo bigeze aha ni Imana iba igikora cyangwa ni imbaraga zawe.?

Wowe/ Njyewe/ Twebwe nk'abantu turi iki? Turi bande bakora ibyo ?... Yeremiya 9:23" Yabigarutseho ati "ahubwo uwirata yirate ibi yuko asobanukiwe, akamenya y'uko ari jye Uwiteka ugirira imbabazi no kutabera no gukiranuka mu isi, kuko ibyo ari byo nishimira. Ni ko Uwiteka avuga. Turusheho kuyimenya tuyikorere duhinda umushyitsi kuko ariryo shingiro ry'ubwenge.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    amen





Inyarwanda BACKGROUND