RFL
Kigali

Sobanukirwa indwara ya Osteoporosis

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:5/10/2017 7:02
0


Osteoporosis ni indwara mbi cyane nkuko inzobere zitandukanye zibivuga ngo kuko iterwa no koroha kw’amagufwa y’umuntu ku buryo nta kintu na kimwe aba akibasha gukora



Abahanga mu by'ubuzima bagaragaza ko amagufwa y'umuntu urwaye iyi ndwara avunika kuburyo bidasaba ko akora imirimo itandukanye kandi y’imbaraga cyangwa kwitura hasi, ahubwo ashobora no gukorora gusa cyangwa akitsamura igufwa rigaturagurika.

Kuri iyi ndwara, ngo abagore nibo bakunze kiuzahazwa nayo ariko cyane cyane abageze mu za bukuru cyangwa babandi baba baraciye imbyaro. Ibi ngo ahanini biterwa no kuba badafite calicium ihagije cyangwa se ngo bakore imyitozo ngororangingo hakiri kare nkuko ikigega cy’igihugu cya ositepolozisi cy’Afurika yepfo kibigaragaza

Indwara ya Osteoporosis cyangwa koroha kw’amagufwa ngo iterwa n’ibintu bitandukanye ari byo:

• Kutagira vitamine D ikomoka ku izuba ari naryo rituma umunyungungu wa calicium utinjira mu mubiri uko wibonye
• Kurya ibiryo bitagira calicium
• Kurya umunyu mwinshi
• Kunywa itabi n’ibindi binyobwa bifite arukoro (alcool)
• Kudakora imyitozo ngororangingo ukiri muto

• Kutagerwaho n’izuba rihagije ari ryo soko ya vitmine D ikungahaye kuri byinshi umubiri w’umuntu ukenera

Abahanga mu by’ubuzima batangaza ko uramutse wibonyeho ibi bimenyetso bukurikira wahita wihutira kujya kwa muganga

• Kuvunika kw’amagufwa y’amaguru ku bantu bageze mu za bukuru cyane cyane mu itako n’ahandi
• Kwiheta k’urutirigongo ku bantu bashaje
• Kugira umunaniro cyane nabyo bishobora kuba ikimenyetso cyo koroha kw’amagufwa

Ikigega cy’igihugu cya ositepolozisi cy’Afurika yepfo kivuga ko bitoroshye kwirinda iyi ndwara ariko ngo ku babishoboye, ni byiza gukora imyitozo ngororangingo hakiri kare, ubundi umuntu akihata ibyo kurya bigizwe n’imyunyngugu ifite umumaro wo gukomeza amagufwa y’umuntu bityo bikayarinda koroha no kuvunagurika mu mubryo bworoshye.

Src:Healthline.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND