RFL
Kigali

Sibomana Abouba yasinye muri APR FC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:4/10/2017 11:59
3


Sibomana Abouba bita Bakary wari myugariro mu ikipe ya Rayon Sports, kuri ubu ni myugariro wa APR FC nyuma yo kuyisinyira amasezerano y’imyaka ibiri azamara abakinira inyuma ku ruhande rw’ibumoso (Left-Back).



Sibomana w’imyaka 28, yasinyiye APR FC nyuma yo kuba yari amaze igice cy’umwaka w’imikino 2016-2017 akinira Rayon Sports nubwo yaje guhita agira ikibazo cy’imvune bikamuviramo kwirengagizwa n’abatoza ba Rayon Sports ku rutonde bagaragaje bazifashisha mu mwaka w’imikino 2017-2018.

Kuwa 29 Kanama 2017 nibwo INYARWANDA yabagejejeho inkuru y’isinya rya Sibomana Abouba. Gusa ntabwo byaje guhita byemezwa n’abayobora iyi kipe ariko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Nzeli 2017 nibwo byabaye impamo ndetse na Jimmy Mulisa utoza iyi kipe avuga ko Sibomana ari umukinnyi mwiza ufite ubunararibonye mu kugarira.

Sibomana aje muri APR FC ku mwanya w’inyuma ku ruhande rw’ibumoso, umwanya asanzeho Imanishimwe Emmanuel. Uyu kandi aje mu ikipe asangamo Ombolenga Fitina murumuna we ukina inyuma n’imbere ku ruhande rw’iburyo.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Aime6 years ago
    Mushake aba Attaquants naho defense yari ihagije.
  • 6 years ago
    ego rata defense c itwaye ik ko ihagije arko nawe turamwakiriye arisanga
  • 6 years ago
    APR IFITE ABA KINNYIBA NGAHE BASHYA MURUYUMWAKA MUDUHE URUTONDE





Inyarwanda BACKGROUND