RFL
Kigali

UKO MBIBONA: Ubusobanuro Rayon Sports batanga bw’uko babanje kwanga kwitabira Ndi Umunyarwanda Cup 2017 ntabwo bwumvikana

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:4/10/2017 9:48
2


Ku gicamunsi cy’uyu wa Mbere tariki ya 2 Ukwakira 2017 ni bwo FERWAFA yatangaje ko amakipe yarangije mu myanya ine ya mbere muri shampiyona 2016-2017 agomba guhurira mu irushanwa rihura n’icyumweru cyahariwe ubumwe n’ubwiyunge. Gakwaya Olivier yavugiye Rayon Sports ko itazitabira iri rushanwa nubwo nyuma baje kwisubiraho bemera kurikina.



Atanga ubusobanuro bw’impamvu zitandukanye zatumye babanza gutangaza ko batiteguye kwitabira iri rushanwa, Gakwaya Olivier yagiye atanga impamvu ureba neza ugasanga ari amatakira ngoyi kuko zimwe muri izo mpamvu zirasanzwe mu marushanwa aba atari kuri gahunda ya CAF na FIFA.

1.Abakinnyi bafite imvune:

Ni byo koko nta mukozi ukora akazi arwaye kandi nta n’uwabimuhatira kugakora. Ariko mu mupira w’amaguru iyo umukinnyi arwaye asuzumwa n’abaganga bagatangaza igihe azamara adakina.Gusa Olivier Gakwaya mu busobanuro yatanze kuri Radio Rwanda yagiye avuga ko abakinnyi bavugaga ko barwaye bafite ubushobozi bwo gukina iminota 15’ na 20’.

“Utubazo bafite si utubazo twababuza gukina ahubwo ni umuntu wakinisha iminota 20’, iminota 15’ kugira ngo n’ubundi agume muri rythme y’amarushanwa ariko utamukinishije iminota 90’ kuko wajya no gukina shampiyona uwo muntu atarakira neza”. Gakwaya

Aha nakwibaza nti” Niba Rayon Sports yari izi ko iri rushanwa ryabafasha kugumiza abakinnyi muri rythme y’amarushanwa, kuki babanje kuryanga?

2. Babanje gusaba ko bakemererwa gusimbuza abakinnyi benshi:

Muri iki kiganiro, Gakwaya yavuze ko babanje gusaba FERWAFA ko buri kipe yahabwa uburenganzira bw’uko bajya basimbuza abakinnyi barenze batatu (3), gusa birazwi ko mu marushanwa atazwi na FIFA cyo kimwe na CAF hashyirwaho amategeko ayagenga. Mu marushanwa yatambutse nka Agaciro Cup 2017 gahunda zo gusimbuza n’ubundi abakinnyi barengaga batatu (3), aha umuntu yakwibaza impamvu gusimbuza byaba impamvu nini yo kutitabira irushanwa nyamara bisanzwe biriho.

3. Gusaba ko abakinnyi bose batanzwe muri FERWAFA bakina irushanwa.

Mu buzima busanzwe iyo hari irushanwa ritari shampiyona cyangwa andi marushanwa ya CAF na FIFA, usanga ikipe yemerewe kuba yakoresha umukinnyi udafite indi kipe afitiye amasezerano byaba muri gahunda yo kureba uko abakinnyi bahagaze mbere ya shampiyona ndetse no kuba bareba neza ko uwo mukinnyi ahagaze neza ngo abe yasinyishwa amasezerano.

Gakwaya Olivier umunyamabanga akaba n'umuvugizi wa Rayon Sports

Gakwaya Olivier umunyamabanga akaba n'umuvugizi wa Rayon Sports

Yego koko birazwi ko shampiyona 2017-2018 yatangiye hari abakinnyi ba Rayon Sports nka Ismaila Diarra batarabona ibyangombwa byo gukina, ariko se niba Gakwaya avuga ko abakinnyi bose Rayon Sports yifuza yarabatanze ku rutonde yahaye FERWAFA, kuki byaba ikibazo cyo kuvuga ko yabanje gusaba uburenganzira bwo kubakoresha mu irushanwa ritari ku ngengabihe ya CAF na FIFA kandi bazi neza ko ari abayo?

Dore uko Gakwaya yagarutse kuri iki kibazo:

Indi mpamvu yatumye twemera kwitabira nuko twasabye ko iri rushanwa bakwemera ko hajya habaho gusimbuza abagera kuri batanu (5), bivuze yuko washyiramo uko koroshya uwo mukinnyi agakina iminota 10’ na 15’ ukaba wabasha gusimbuza abarenze batatu nk’ibisanzwe bakaba baba batanu (5). Ibyo nabyo biri mu byatumye dufata icyemezo cyo kwitabira irushanwa.

Mu nkuru yasohotse mu kinyamakuru (Ruhagoyacu) harimo ko Gakwaya Olivier yemeza ko abakinnyi ba Rayon Sports bahawe ikiruhuko bityo ko bitakunda ko bahita bagarurwa mu myiteguro. Mu magambo ye Gakwaya aganira na Ruhagoyacu kuwa Mbere yaravuze ati

Irushanwa ni ryiza ni na gahunda nka Rayon Sports twumva ko tugomba kugiramo uruhare, ariko ikibazo rije ritunguranye. Mu nama twitabiriye muri iki gitondo ku ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, ni bwo badusabye ko twakina iri rushanwa, ariko twabiganirijeho umutoza n’abakinnyi dusanga bidashoboka. Ni umwanya uje neza  mu wo kuruhuka ku ikipe yacu, kuko tumaze iminsi dukina imikino myinshi. Rayon Sports ikaba itazabasha kugaragara muri iri rushanwa.

Nyuma yo kuba nta masaha 24 yari aciyeho, Gakwaya Olivier wari waraye atangaje ko Rayon Sports ititeguye na gato kuba yakwitabira Ndi Umunyarwanda Cup 2017, mu gitondo cy’uyu wa Kabiri yabyutse ahamya neza ko nta yindi kipe yiteguye neza nka Rayon Sports. “Nta kibazo ikipe iriteguye neza. N’ubundi nubwo twari mu kiruhuko cya FIFA ariko imyiteguro yari ikomeje, abakinnyi baritegura neza n’ubu tuvugana (Kuwa kabiri saa tatu na 34’) bararangiza imyitozo bajye mu mwiherero kugira ngo bitegure umukino w’ejo wa nimugoroba bameze neza“. Gakwaya Olvier

Nyuma nakwibaza nti “Ese ikipe itari yiteguye ku gicamunsi cyo kuwa Kabiri ndetse abakinnyi baragiye mu kiruhuko, abandi barwaye. Ubu yiteguye bihagije gute?

Ese byari bikwiye ko Rayon Sports babanza guhakana gahunda ireba abanyarwanda batabanje gukora ubugororangingo bunoze?

Ndayisaba Fidele uyobora komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge mu gihugu avuga ko iri rushanwa riri muri gahunda yo kwizihiza icyumweru cyahariwe ubumwe n’ubwiyunge cyatangiye tariki ya 1 Ukwakira 2017  kikazasozwa ku itariki ya 7 Ukwakira 2017, kikaba ngaruka mwaka kuko bihurirana n’itariki ya 1 Ukwakira 2017, umunsi wahariwe gukunda igihugu ku banyarwanda muri rusange nk’uko yabitangarije RBA.

Uyu mugabo wanayoboye umujyi wa Kigali, yakomeje avuga ko bahereye ku mupira w’amaguru kuko ari kimwe mu bintu bishobora guhuza abantu benshi mu gihe gito ndetse bikagira uruhare mu kunga abanyarwanda. Agaruka ku makuru yuko Rayon Sports yabanje guhakana kwitabira iri rushanwa, Ndayisaba yavuze ko ubwo bahuraga n’amakipe baganira kuri iri rushanwa yabonaga abari bahagarariye Rayon Sports bari bishimiye iyi gahunda kuko ngo amakipe yose yabanje kuganirizwa bihagije.  Ndayisana Fidele ati:

Federasiyo yaganirije amakipe yose kandi Rayon Sports  yari ibishyigikiye. Kuva ibiganiro byatangira Rayon Sports yagaragaje ko yishimiye iri rushanwa kandi yiteguye kuryitabira. Ku byo yaba (Rayon Sports) yaba yarifuje baganiraho kugira ngo ibashe kuba yakwitabira irushanwa, ibyo barabiganiraho na FERWAFA kuko niyo ishinzwe gutunganya imikino, ubwo ntabwo ibyo nka komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge twabijyamo kuko ni mu bijyanye na tekinike n’amategeko y'irushanwa. Rayon Sports irabishyigikiye kandi izitabira ubwo ni akari kaciyemo mu biganiro bagiranye.

Niba inama yahuje abayobozi b’amakipe, FERWAFA na Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge yararangiye Rayon Sports igaragaza ko yishimiye irushanwa, ibyo kwisubiraho bagatangaza ko batakiriguyemo byaje bite? Birashoboka cyane ko batabanje kumva uburemere n’agaciro k’iri rushanwa kuko umuntu yanakwibaza niba abafata ibyemezo muri Rayon Sports bariyumvishaga ko bakwitandukanya na gahunda rusange ireba abanyarwanda bakumva ko byaba ari isura nziza ku bafite aho bahurira nayo ndetse n’umupira w’amaguru muri rusange. Nta n'umwe wanze ko imyanzuro yafatwa ikanatangazwa ariko imyanzuro iratandukana.

Ndayisaba Fidele umuyobozi wa Komisiyo y'igihugu y'ubumwe n'ubwiyunge

Ndayisaba Fidele umuyobozi wa Komisiyo y'igihugu y'ubumwe n'ubwiyunge

IRUSHANWA NTIRIKIBAYE ARIKO HARI IBINTU BIBA BIGOMBA GUSIGA ISOMO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Rayon sikipe ahubwo ubwoba y'ifitiye kbs ,
  • dsp6 years ago
    iyi analyse yawe iganisha kuki muvandimwe?





Inyarwanda BACKGROUND