Airtel Rwanda
Kigali

Senderi wabuze amafaranga yo gukoresha imodoka ye yayobotse abamotari–AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:2/10/2017 14:06
0

Mu minsi ishize ni bwo hakwirakwijwe amafoto yuko imodoka ya Senderi Hit yaba yagize ikibazo ndetse nyuma yo gukora impanuka imodoka ikaba iparitse ku Kimisagara itabasha kuhava. Kuri ubu iyi modoka igiye kumara ibyumweru hafi bibiri itava aho iri.Mu mpera z’iki cyumweru umunyamakuru wa Inyarwanda yafotoye rwihishwa Senderi avuye kuri moto mu gace kamwe ko mu mujyi wa Kigali,maze ahita amwegera amubaza uko byagenze n'impamvu yarekeye imodoka ye ku muhanda aho kuyikoresha akaba asigaye atega moto.

SenderiSenderiImodoka ya Senderi yarangiritse bikomeye

Mu kiganiro kigufi Senderi yagiranye na Inyarwanda.com yatangaje ko yitabaje moto ngo asimbukire aho yari agiye, aha yabajijwe impamvu atari gukoresha imodoka agira ati”Urumva, imodoka nayihaye umuntu baramugonga ikora impanuka, kuri ubu ntarabona ubushobozi bwo kuyikoresha gusa nanjye ntamikoro mfite ngo mpite nyikoresha.”

Senderi uhamya ko ubukungu budahagaze neza kuri we yatangaje ko kuri ubu moto ziri kumufasha mu ngendo ze za buri munsi mu gihe atarabona ubushobozi ngo akoreshe imodoka cyangwa agure indi. Uyu muhanzi yatangaje ko hari ikibazo cy’amikoro muri rusange cyatumye atabona uko akoresha imodoka ye.

SenderiSenderiSenderi kuri ubu yatangiye kuyoboka moto

Senderi avuga ko muri iyi minsi afite ikibazo cy’amikoro ku buryo no gukora indirimbo muri iyi minsi ari ikibazo gikomeye kuri we. Twabibutsa ko uyu muhanzi ari umwe mu bafite indirimbo zakunzwe harimo n’iyo aheruka gukora yise ‘Nzabivuga’.


TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND