Kigali

Top 5: Udushya twaranze ubukwe bwa Safi Madiba

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:2/10/2017 12:07
8


Kuri iki cyumweru tariki 1 Ukwakira 2017 umuhanzi Safi Madiba wo mu itsinda rya Urban Boys ni bwo yakoze ubukwe n’umufasha we Niyonizeye Judith basezeranye mu mategeko ndetse hakurikiraho umuhango wo gusaba no gukwa. Safi Madiba ni umwe mu bakoze ubukwe bwiza cyane ko imyiteguro wabonaga iri hejuru.



Umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko wabereye mu murenge wa Remera mu gihe umuhango wo gusaba no gukwa wabereye ku musozi wa Rebero. Inyarwanda.com twari turi muri ubu bumwe akaba ari nayo mpamvu tubakusanyiriza tumwe mu dushya twaranze ubu bukwe.

Kwinjira muri ubu bukwe byasabaga uwatumiwe…

Yaba mu gusezerana imbere y'amategeko cyangwa ahabereye ibirori byo gusaba no gukwa, ukihagera wahuraga n'abasore b’ibigango bari bahawe amabwiriza ko nta muntu udafite ubutumire ugomba kwinjira ahabereye ubukwe. Aha mbere yo kwinjira werekanaga ubutumire ubundi bakakureka ukinjira.

Safi

Ubukwe bwa Safi bwari bubereye ijisho

Amazina Madiba na Riderman yifashishijwe cyane mu gusaba, …

Ubundi ubusanzwe mu mihango yo gusaba no gukwa bimenyerewe ko hakoreshwa amazina y’umuntu, iby’amahimbano byo kenshi ntibikunze gukoreshwa, muri ubu bukwe rero bwa Safi Madiba wo mu itsinda rya Urban Boys umusaza wamusabiraga umugeni yatunguranye ubwo yitaga inshuro nyinshi uyu musore izina rya Madiba. Ibi ni nako byagenze kuri Gatsinzi Emery umugabo utigeze uhamagarwa amazina ye bwite ahubwo hifashishwaga izina rye ry’ubuhanzi Riderman.

Abanyamuziki bari mbarwa muri ubu bukwe…

Safi Madiba ni umuhanzi wo mu itsinda rya Urban Boys, akazi ke ka buri munsi ni umuziki, icyakora mu bukwe bwe abo bahuje akazi n’umwuga bahagaragaye ni mbarwa. Iyo wararanganyaga amaso mu bicaye mu bukwe byakoroheraga kubona abahanzi nka Kid Gaju, Uncle Austin, Hope na Queen Cha muri bake bari batashye ubukwe bwa Safi Madiba. Aba bakiyongeraho abamwambariye nka Platini,Riderman, Humble G, Rwasa (ukina filime) ndetse n’umunyamakuru David Bayingana.

Nizzo uririmbana na Safi Madiba muri Urban Boys ntiyigeze ataha ubu bukwe…

Hakivugwa ubukwe bwa Safi Madiba ntawatekerezaga ko hari mugenzi we baririmbana muri Urban Boys ushobora kutamutahira ubukwe, icyakora abageze ahabereye ubu bukwe batunguwe no gusanga Nizzo umwe mu bagize itsinda rya Urban Boys atatashye ubukwe mu gihe mu masaha make mbere y’ubu bukwe aba bari kumwe mu karere ka Rubavu. Hatangiye kwibazwa byinshi ku cyateye Nizzo kudataha ubu bukwe ariko uyu muhanzi we telefone ye yari yayikuyeho ku buryo kumenya byinshi  kuri we bitari byoroshye.

Safi

Riderman yari yambariye Safi

Safi Madiba yari acungiwe umutekano bikomeye

Mu gisharagati hagati ahaberaga umuhango wo gusaba no gukwa Safi Madiba yari acungiwe umutekano bikomeye n’abasore b’ibigango bamuherekezaga aho agiye hose, ibi si ibintu bimenyerewe ko umuntu aba afite abamucungiye umutekano hagati mu bukwe cyane ko abari baburimo bose bari abatumiwe gusa, ariko na none buri wese agira uko ategura ibintu mu birori bye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • samuel ndagijimana7 years ago
    safi,tukwifurije urugo ruhire muzabyare hungu na kobwa. muzagumya kuba mu Rwanda?
  • sandrine7 years ago
    kbx br baricyeye
  • gentille uwimpuhwe7 years ago
    Nukuri turabyishimiye iyo umuntu avuye mubusore aterimbere
  • imbabazi lemy7 years ago
    its better kbx! Imana ibakomeze kbx
  • Madiba7 years ago
    Byari bikaz pe?
  • Kubwimana Miyaga Eric7 years ago
    Ndabona Saf Madib Yakoze Ubukwe! Butakora Buriwese! Kuruhaderwarye Ndangije Mbifuriza Kubyara Kobwa! Nawungu! Murakoze!!! Mukomeze Mutungezeho Nibindiii
  • 6 years ago
    kubasafi yakoze ubukwe kabisa ndakeka burimusore byamushimisha mbifurije umuryangomwiza#bon foyer kandi ibihebyiza.
  • BYIRINGIRO MOYIZE IMWITO6 years ago
    NIBYIZAKO SAFI YABA AGEZE IKIRENGE MUCYA BANDI BAGABO AHUBWO NABANDI NIBAFATIREHO BAREKE KUJARA JARA.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND