Miss Iradukunda Elsa yasuye Ambasade y'u Rwanda mu Budage ahahurira na Gael Faye-AMAFOTO

Umuco - 30/09/2017 9:21 AM
Share:

Umwanditsi:

Miss Iradukunda Elsa yasuye Ambasade y'u Rwanda mu Budage ahahurira na Gael Faye-AMAFOTO

Miss Rwanda 2017 Iradukunda Elsa umaze iminsi isaga itanu mu rugendo ku mugabane w'Uburayi aho akomeje gahunda zitandukanye zibanda cyane mu guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda).ubwo yari i Berlin yahuye na Gael Faye uri kwamamaza igitabo cye gishya.

Miss Iradukunda Elsa werekeje muri Sweden mbere yo kuva mu Budage yabanje gusura Ambasade y'u Rwanda mu Budage ndetse agirana ibiganiro birambuye na Igor Cesar, Ambasaderi w'u Rwanda muri iki gihugu aho baganiriye kuri gahunda zitandukanye harimo no kurebera hamwe uburyo abanyarwanda baba hanze y’u Rwanda bifuza kuba babona ibikorerwa mu Rwanda byabageraho mu buryo bworoshye kandi bwihuse.

miss rwandamiss rwandaMiss Rwanda yasuye Ambasade y'u Rwanda mu Budage

Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage, Igor Cesar yishimiye ibikorwa Miss Iradukunda Elsa agenda akora yaba ari ibyo gufasha abantu ndetse n’ibyo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda yongeraho ko ari umukobwa ukomeje kubera abandi urugero rwiza bitera ishema abanyarwanda baba baramutoye.

miss rwandaMiss Iradukunda yahuye na Gael Faye

Muri uru rugendo rwe Miss Iradukunda Elsa yanahuye na Gaël Faye umuhanzi w’umunyarwanda uri kwamamaza igitabo cye gishya cye. Nyuma yo gusobanurira Nyampinga w’u Rwanda iki gitabo, bizezanyije ubufatanye nk’abanyarwanda baharanira iterambere ry’igihugu cyabo ariko nanone bahana gahunda yo guhurira mu Bufaransa aho Gael Faye asanzwe aba cyane ko Nyampinga w’u Rwanda Iradukunda azasura iki gihugu muri uru rugendo arimo.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...