RFL
Kigali

SKOL yafunguye ku mugaragaro ikibuga cyatwaye asaga miliyoni ijana inemeza ko Rayon Sports igiye kujya igikiniraho

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:29/09/2017 22:44
2

Skol yashyize ku mugaragaro ikibuga cyayo cyatwaye arenga miliyoni ijana z’amafaranga y’u Rwanda,hanabera umukino wa mbere. Kuri uyu wa 29 ukwakira 2017 ni bwo uruganda rwa SKOL rumenyerewe mu guteza imbere imikino itandukanye rwashyize ku mugaragaro ikibuga gikinirwaho umupira w’amaguruUruganda rwa SKOL rwatangaje ko ikipe ya Rayon Sports rusanzwe rutera inkunga izajya yitoreza kuri iki kibuga. Iki kibuga kikaba cyahise kiberaho umukino wa gicuti wahuje ikipe ya Giti cy’inyoni isanzwe ibarizwa mu kiciro cya kabiri muri shampiyona y’u Rwanda ndetse n’abakozi b’uruganda rwa Skol,umukino warangiye ikipe ya Giti cy’inyoni itsinze uruganda rwa Skol igitego kimwe ku busa. Iki kibuga kugeza ubu kikaba kimaze gutwara asaga miliyoni ijana y’amafaranga y’u Rwanda nubwo bemeza ko kitaruzura nkuko babyifuza.

Umuhango wo gutaha iki kibuga witabiriwe na Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne,umuyobozi mukuru w’uruganda rwa Skol ndetse n’abakunzi ba siporo nyarwanda muri rusange. Iki kibuga cyubatse mu mudugudu wa Giti cy’inyoni,akagali ka Nzove,Umurenge wa Kanyinya mu karere ka Nyarugenge ndetse kikaba cyujuje n’ibipimo fatizo bya FIFA.

Skol

Umuyobozi mukuru w'uruganda rwa Skol yabanje kuganiriza abanyamakuru

Skol

Skol

Iki kibuga cyubatse neza ku gishanga cya Nyabarongo

Skol

Hahise habera umukino wa mbere wo gutaha iki kibuga

Skol

Ikipe ya Giti cy'inyoni itwara igikombe itsinze ikipe y'abakozi b'uruganda rwa Skol

Skol

Skol

Skol

Kuri iki kibuga ntawuzajya yicwa n'icyaka kuko Skol yahashyize akabari kujuje ibisabwa

Skol

Umutoza wa Rayon Sports n'abamwungirije bari bari mu bitabiriye iki gikorwa

AMAFOTO: Lewis IHORINDEBA-Inyarwanda.com


TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bimawuwa2 years ago
    None se kombonamuhashizeakabare ngo abakigana ntanyota izabica kizajya gikinirwaho nindi mikino cg ni cyimyitozo gusa. ikindi ko tutabona ubwambariro harimo ubwogero ubwiherero ndetse naho abakinyi bakorera imyitozo ngororamubiri nka gym na swimming pool ibyo byose byakagombye kuba aho bituma amakinyi bakora neza imyitozo,akenshi iyo ureba icyica amakipe yacu nu kutagira ibikoresho byose birebana nimyitozo aho usanga iyo bahuye nandi makipe yo hanze ubona basa nkabana ntagatege bafite gym na simming pool ningombwa kubakinyi.
  • thierry2 years ago
    ntibararangiza kubaka


Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND