Kanyombya yatangaje uburyo bushya yatangije mu gufasha ku buntu abakizamuka muri filime-VIDEO

Cinema - 29/09/2017 11:04 AM
Share:
Kanyombya yatangaje uburyo bushya yatangije mu gufasha ku buntu abakizamuka muri filime-VIDEO

Kayitankore Ndjoli wamamaye muri filime zo mu Rwanda ku izina rya Kanyombya, yatangaje uburyo bwiza kuri we bwo gufasha abakizamuka muri cinema nyarwanda ndetse no mu bihugu bihanye imbibi n’u Rwanda.

Uyu mukinnyi wa filime mu Rwanda umaze igihe agaragaye muri Filime 'Abagore Baragowe', yatangarije Inyarwanda.com ko abantu bari kwinjira muri cinema harimo abatabizi ugasanga bari kwangiza izina ryayo, akenshi ugasanga baramusaba ko yabafasha agakina muri filimi zabo ku buntu mu rwego rwo kubazamura.

Image result for Kanyombya amakuru inyarwanda

Kanyombya avuga ko azafasha abakizamuka bose gusa ngo azajya abafasha mu kuyobora filime zabo (Director), uko bakina, aho bagakwiriye gukinira n'ibindi bitandukanye bigendanye no kuberekera ibyo akazabibakorera ku buntu gusa icyo atazakora ni ugukina muri filimi zabo ku buntu. Mu bo yafashije harimo uwitwa Smith kugeza ubu filimi ye akaba yarayishyize ku isoko. Kanyombya abona ko abo ari gufasha hari umusaruro byabahaye akaba yarashyizeho uburyo bwiza bwo kubafasha n’abandi aberekera.

REBA HANO IKIGANIRO KANYOMBYA YAGIRANYE NA INYARWANDA TV 



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...