Kuwa Kabiri tariki 26 Nzeli 2017 ni bwo amakuru yagiye hanze avuga ko Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ryafatiriye agahimbazamusyi ka Mutatsimpundu Denyse na Nzayisenga Charlotte bazira ko imyenda batwaranye igikombe cya Afurika batayigaruye. Gusa kuri ubu ikibazo cyamaze gukemuka bahabwa amafaranga yabo.
FRVB yari yafatiriye amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni esheshatu (6.000.000 FRW) bari bemerewe na Minisiteri y’umuco na siporo nyuma yuko bari batwaye igikombe cya Afurika mu mukino wa Volleyball ikinirwa ku mucanga (Beach-Volleyball) bakanabona itike y’igikombe cy’isi.
Mu kiganiro kigufi yagiranye na INYARWANDA, Mfashimana Adalbert umunyabanga muri FRVB yavuze ko amafaranga ya Mutatsimpundu Denyse usanzwe akinira ikipe ya APR WVC na Nzayisenga Charlotte ukinira RRA WVC bamaze kuyahabwa. “Ni ukuri bazibonye (prime)”. Mfashimana Adalbert.
Nzayisenga Charlotte kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Beach-Volleyball yemeye ko sheki z’amafaranga bari bemerewe zabagezeho kandi ko n’imyenda babazwaga bamaze kuyitanga. “Sheki twarazibonye kuko imyenda yabo (FRVB) twarayibahaye. Twebwe ntabwo twari dufite gahunda yo kwimana imyenda ahubwo nuko twaje kumenya ko amafaranga MINISPOC yari yatanze federasiyo yayakoresheje ibindi bituma rero natwe dusa nkaho tubyihoreye. Nyuma rero Gervain (Munyanziza) yaje kutubaza niba twarayabonye turamuhakanira niko kubahamagara (FRVB) bahita bavuga ngo nuko tutaratanga imyenda”. Nzayisenga Charlotte.
Bagera i Kanombe kuwa 15 Gicurasi 2017 Nzayisenga Charlotte yavuze ko batwaye igikombe bakiruhiye
Nzayisenga Charlotte (ibumoso), Paul Bitok (Hagati) nk'umutoza na Mutatsimpundu Denyse (iburyo)
TANGA IGITECYEREZO