RFL
Kigali

Umufana wa APR FC yitabye Imana arohamye mu Kivu

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/09/2017 15:29
5


Umwe mu bakunzi b’ikipe ya APR FC bitabiriye umukino wa Super Cup i Rubavu Niyongabo Pacifique ntabwo yashoboye kugarukana na bagenzi be nyuma yo kwitaba Imana arohamye mu Kivu ku cyumweru tariki ya 24 Nzeli 2017.



Niyongabo w’imyaka 23, yari yajyanye na bagenzi be i Rubavu kureba umukino ikipe yakundaga ya APR FC yahuriragamo na Rayon Sports mu gikombe cy’agahebuzo, Ferwafa Super Cup. Nyuma y’aho uyu mukino usubikiwe kubera ibura ry’amashanyarazi kuri stade Umuganda, Pacifique yagumanye icyizere cy’uko uyu mukino ushobora gusubukurwa bukeye ni ko kuba ajyanye na bagenzi be ku kiyaga cya Kivu mu gihe bagitegereje umwanzuro wanyuma.

Uyu ariko, yaje kurohama mu mazi ubwo yageragezaga koga, ndetse anatabaza bagenzi be bari hafi ye ntibashobora kumurohora nkuko umukobwa bakundanaga yabitangaje nyuma. Uyu mu marira menshi yagize ati: "Icyambabaje kurushaho ni uko yadutabaje, kumutabara bikatunanira, ntabwo twari tuzi koga, yapfuye mureba mu maso yanjye aduhamagara…"

Umurambo wa Pacifique wabonetse kuri uyu wa mbere

Umurambo wa nyakwigendera wabonetse kuri uyu wa Mbere

Uyu nyuma yo kurohama, umurambo we ukaba waje kubonwa n’inzego z’umutekano kuri uyu wa mbere ahita ajyanwa kwa muganga gukorerwa isuzuma. Niyongabo Pacifique, yari atuye mu mujyi wa Kigali akarere ka Gasabo umurenge wa Jabana. Akaba yitabye Imana nyamara ari bwo yari akirangiza Kaminuza yigenga ya Kigali, ULK. Azwiho kuba yari umukunzi w’akadasohoka w’ikipe ya APR FC aho yajyana na yo aho igiye gukina hose.

Pacifique yari yagumye i Rubavu ategereje ko umukino wasubirwamo ku Cyumweru

Niyongabo Pacifique yari yagumye i Rubavu ategereje ko umukino wasubirwamo ku Cyumweru

Imana imwakire mu bayo!

Src:Ruhagoyacu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Vincent Nkundimana6 years ago
    Ooh lala. May His Soul Rest in Peace
  • RayImm6 years ago
    Yooooo may his soul rest in peace
  • Hassan6 years ago
    Bakomeze kwihangana imana yamukunze kuturusha imushyire mu mubare wabayo.
  • austin6 years ago
    gusa mbabajwe nukuntubatwangiye ko abavandimwe be dufata AmaFoto,ariko bakemerera ibinyamakuru, especially nkayo mafoto aryamye mu mazi arakomeretsa abomumuryangowe? young brother ugiye nkigukeneye,
  • julie6 years ago
    Birababaje cyane ariko Imana izi impamvu





Inyarwanda BACKGROUND