Umwe mu bakunzi b’ikipe ya APR FC bitabiriye umukino wa Super Cup i Rubavu Niyongabo Pacifique ntabwo yashoboye kugarukana na bagenzi be nyuma yo kwitaba Imana arohamye mu Kivu ku cyumweru tariki ya 24 Nzeli 2017.
Niyongabo w’imyaka 23, yari yajyanye na bagenzi be i Rubavu kureba umukino ikipe yakundaga ya APR FC yahuriragamo na Rayon Sports mu gikombe cy’agahebuzo, Ferwafa Super Cup. Nyuma y’aho uyu mukino usubikiwe kubera ibura ry’amashanyarazi kuri stade Umuganda, Pacifique yagumanye icyizere cy’uko uyu mukino ushobora gusubukurwa bukeye ni ko kuba ajyanye na bagenzi be ku kiyaga cya Kivu mu gihe bagitegereje umwanzuro wanyuma.
Uyu ariko, yaje kurohama mu mazi ubwo yageragezaga koga, ndetse anatabaza bagenzi be bari hafi ye ntibashobora kumurohora nkuko umukobwa bakundanaga yabitangaje nyuma. Uyu mu marira menshi yagize ati: "Icyambabaje kurushaho ni uko yadutabaje, kumutabara bikatunanira, ntabwo twari tuzi koga, yapfuye mureba mu maso yanjye aduhamagara…"
Umurambo wa nyakwigendera wabonetse kuri uyu wa Mbere
Uyu nyuma yo kurohama, umurambo we ukaba waje kubonwa n’inzego z’umutekano kuri uyu wa mbere ahita ajyanwa kwa muganga gukorerwa isuzuma. Niyongabo Pacifique, yari atuye mu mujyi wa Kigali akarere ka Gasabo umurenge wa Jabana. Akaba yitabye Imana nyamara ari bwo yari akirangiza Kaminuza yigenga ya Kigali, ULK. Azwiho kuba yari umukunzi w’akadasohoka w’ikipe ya APR FC aho yajyana na yo aho igiye gukina hose.
Niyongabo Pacifique yari yagumye i Rubavu ategereje ko umukino wasubirwamo ku Cyumweru
Imana imwakire mu bayo!
Src:Ruhagoyacu
TANGA IGITECYEREZO