RFL
Kigali

CHANBARA: Umukino mushya wafunguwe ku mugaragaro

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:25/09/2017 17:03
0


Kuwa 24 Nzeri 2017 ni bwo ishyirahamwe ry’umukino utaramenyekana cyane mu Rwanda wa Chanbara ryawufunguraga ku mugararo nyuma y’imyaka itanu bamaze bakora, aho hanatanzwe seritifika n’imikandara ku batoza bari barabikoreye bagera kuri Batandatu. Ni Igikorwa cyabere kuri sitade Amahoro i Remera.



Chanbara ni umukino njya rugamba bakina barwanisha inkota aho abawukina bakoresha imbaraga n’ubwenge byabo kandi nta mpungenge zo kuwuvunikiramo ziba zihari. Uyu mukino umaze imyaka hafi itanu utangiye mu Rwanda kuko watangiye muri 2013 ukaba ufite inkomoko mu Buyapani. Uyu mukino watangijwe mu Rwanda n’umuyapani witwa “Sensei Tsutomu Takahashi” akaba ari nawe muyobozi mukuru w’ishyirahamwe ryawo mu Rwanda.

Ni ishyirahamwe ritarabona ubuzima gatozi ariko nkuko bitangazwa Rugugana Jean Claude umunyamabanga w’iri shyirahamwe ngo bari mu nzira yo kubushaka: Aragira ati: 

Ubundi ubuzima gatozi butangwa nibura  hari amakipe(clubs) atatu yaba abufite,ubu rero turi amakipe atanu twamaze guhita atatu yatangira gahunda yo gusaba ubuzima gatozi ibyangombwa twatangiye kubyegeranya ndetse ikipe  imwe yo yamaze gutanga ibisabwa muri RGB, turizera ko umwaka uzajya kurangira dufite ubuzima gatozi.

Uyu mukino watangiye mu mwaka w’1971 utangirira mu Buyapani utangijwe na Sensei Tetsundo Tanabe ari nawe muyobozi mukuru wawo ku rwego mpuzamahanga.Kugeza ubu ishyirahamwe ry’umukino wa Chanbara mu Rwanda  ufite abanyamuryango bagera kuri 275 ndetse n’amakipe atanu (Clubs). Mu Ukuboza 2017 hazakinwa shampiyona ku nshyuro ya gatanu.

SS

Abakinnyi baba bagomba gukoresha imbaraga

dd

ss

Sensei Tsutomu Takahashi umuyobozi mukuru wa CHANBARA mu Rwanda

hh

hh

Ni umukino ubafasha kwirinda

cc

Ni umukino usaba gukoresha ubwenge

ss

Ni umukino abakinnyi bakina bisanzuye ari naho utandukanira na Fence

dd

ss

N'abakuze bitabiriye umukino wa Chanbara

nn

ss

sss

Sensei Tsutomu Takahashi (ibumoso) na Rugigana Jean Claude umunyamabanga wa Chanbara

zz

Abakinnyi bahawe certificat ndetse n'imikandara bakoreye

dd

ss

Inkuru:IRADUKUNDA Yvonne

Amafoto:IRADUKUNDA Desanjo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND