RFL
Kigali

RUBAVU: Hagiye kubera igiterane cy’ibitangaza cyatumiwemo abahanzi bakunzwe cyane mu muziki wa Gospel

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:25/09/2017 13:08
1


Mu karere ka Rubavu hagiye kubera igiterane cy’ibitangaza ‘Gisenyi Miracle Festival’ cyatumiwemo abahanzi b’ibyamamare mu muziki wa Gospel. Ni igiterane kizatangira tariki 13 Ukwakira kugeza tariki 15 Ukwakira 2017.



Gisenyi Miracle Festival ni igiterane cy’ivugabutumwa cyateguriwe umuvugabutumwa Jennifer Wilde wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uyu akaba asanzwe akorera mu Rwanda buri mwaka ibiterane by’ivugabutumwa. Kuri iyi nshuro, igiterane kizabera i Rubavu ku kibuga cya ADEPR Gacuba ya 2 buri munsi kuva saa munani z’amanywa, kwinjira akaba ari ubuntu.

Iki giterane cyatumiwemo bamwe abahanzi bakunzwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana hano mu Rwanda hakiyongeraho na Christine Shusho wo muri Tanzania. Pastor Baho Isaie Uwihirwe umuhuzabikorwa w’iki giterane yabwiye Inyarwanda.com ko mu bahanzi batumiye harimo; Theo Bosebabireba, Liliane Kabaganza, Patient Bizimana, Aime Uwimana, Gaby Kamanzi, Kanuma Damascene, Stella Manishimwe, Pastor Mugabo Venuste, Israel Mbonyi n’abandi.

Image result for Christina Shusho amakuru

Christine Shusho yatumiwe muri iki giterane

Iki giterane cyateguwe na Baho Global Mission ifatanije n’ubumwe bw’amatorero ya Rubavu /Gisenyi, Uyu mwaka ntihazakora umuvugabutumwa umwe ahubwo hazaba hari abavugabutumwa babiri ari bo: Jennifer Wilde na Rev Siegfried. Pastor Baho Isaie Uwihirwe yavuze ko iki giterane cy'uyu mwaka kibanziriza ibiterane bizabera muri Afrika yose byiswe ‘One-God,One-day,One Africa-Celebration (1gda.org), ishusho y'iki giterane kigiye kubera mu Rwanda ikaba ariyo izifashishwa mu gutegura ibyo bikorwa bya Afrika yose.  Twamubajije impamvu muri uyu mwaka batumiye abahanzi benshi kandi bafite amazina akomeye, agira icyo abivugaho. Yagize ati: 

Iki giterane cyateguwe na Baho Global Mission ifatanije n’ubumwe bw’amatorero ya Rubavu / Gisenyi, Uyu mwaka ntihazakora umuvugabutumwa umwe ahubwo tuzakira abavugabutumwa babiri ari bo: Jennifer Wilde dusanzwe dukorana ari nawe muyobozi nyiri iri yerekwa na Rev: Siegfried umwe mu bagabo b'inararibonye usanzwe ukorana na Bonke ariko afite na Ministry ye. Gusa ubu tukaba tugiye gukorana mu gihe cy’imyaka itari munsi y’itatu. Igiterane cyariteguwe, kandi abakozi b'Imana bakorera mu karere ka Rubavu barimo kubisengera ndetse barushaho no kubitegura neza.

Harimo abaririmbyi benshi bo mu Rwanda, Congo na Tanzania kuko ariko abatuye i Gisenyi na Goma babisabye kandi barakunzwe cyane muri biriya bice twese rero tuzafatanya n’abahatuye guhimbaza Imana. Iki giterane kirabanziriza ibiterane bigiye kuzabera muri Afrika yose byiswe ‘One-God,One-day,One Africa -Celebration (1gda.org) Ishusho y' u Rwanda ikaba ariyo izifashishwa mu gutegura ibyo bikorwa bya Afrika yose.

Rev Baho Isaie

Rev Baho Isaie umuhuzabikorwa w'iki giterane

Rev Isaie Uwihirwe uzwi cyane nka BAHO yavuze ko ari umugisha kuba u Rwanda ari cyo gihugu cyatoranijwe kubanzirizamo iki giterane. Yunzemo ko iki giterane kigiye kubera i Rubavu kizabanzirizwa n'umusangiro w'abayobozi uzaba ku mugoroba tariki 12 Ukwakira 2017, nyuma mu gitondo tariki 13 Ukwakira 2017 habe amahugurwa y'abashumba, basoze bajya mu karasisi kabinjiza mu giterane. Yasabye abinginzi n'abanyamasengesho inkunga y'amasengesho kugira ngo iki giterane kizagende neza. Yagize ati:

Ibi biterane bizabanzirizwa na Dinner ya Opinion Leaders, nyuma mu gitondo cy'umunsi w'igiterane hazabanza amahugurwa y'abashumba dusoze tujya muri parade itwinjiza mu giterane. Dufite umugisha rero nk’u Rwanda kuko ari cyo gihugu cyatoranijwe kubanzirizamo iyi gahunda byumwihariko akarere ka Rubavu / Gisenyi kandi twarabisengeye Imana ituyobora i Gisenyi. Birashoboka ko ariho ububyutse bya Afrika bugiye guhera. Turasaba abasenga bose kubisengera, kandi mwese muratumiwe na cyane ko akarere ka Rubavu gakunda abashyitsi kandi karabishoboye.

Image result for Israel Mbonyi amakuru

Israel Mbonyi ni umwe mu bahanzi bazaririmba muri iki giterane

Umuvugabutumwa Jennifer Wilde ni Umuyobozi Mukuru w'umuryango Wilde For Jesus Ministries akaba akunze gukorera mu Rwanda ibiterane by'ivugabutumwa biherekejwe n'ibikorwa by'urukundo aho mu gihe cyashije yafashije imfubyi n'abatishoboye ndetse agasura n'impunzi zo mu nkambi ya Nyabiheke. 

Ev Jennifer

Umuvugabutumwa Jennifer Wilde i Nyagatare

Jennifer

Nyagatare abantu bari benshi cyane

Hano ni i Nyagatare mu giterane Ev Jennifer yakoze muri 2014

Ev Jennifer Wilde

Igiterane kigiye kubera i Rubavu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Imana ikomeze kubashyigikira kandi Ikomeze kongera abakizwa!!





Inyarwanda BACKGROUND