RFL
Kigali

Will Smith na T.I bavutse kuri iyi tariki: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:25/09/2017 9:22
0


Uyu munsi ni kuwa 1 w’icyumweru cya 39 mu byumweru bigize umwaka tariki 25 Nzeli, ukaba ari umunsi wa 268 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 97 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1513: Umunya Espagne Vasco Nunez de Balboa wari uri mu gikorwa cyo kuzenguruka isi yageze ku nyanja yaje kwitwa inyanja ya Pasifika, akaba ariwe munyaburayi wa mbere wari uyigezeho.

1926: Amasezerano mpuzamahanga akuraho icuruzwa ry’abacakara yarasinywe bwa mbere.

1962: Repubulika iharanira demokarasi y’abaturage ya Algeria yarashinzwe, Ferhat Abbas arahirira kuba perezida wa mbere w’agateganyo.

1964: Igihugu cya Mozambique cyatangiye intambara yo guharanira ubwigenge.

2009: Perezida wa Amerika (Obama) ari kumwe na minisitiri w’intebe w’ubwongereza (Gordon Brown) na perezida w’ubufaransa (Sarkozy) bakoze ikiganiro kuri televiziyo aho baregaga Iran ko iri kubaka intwaro za kirimbuzi mu buryo bw’ibanga.

Abantu bavutse uyu munsi:

1866: Thomas Hunt Morgan, umuhanga mu by’ibinyabuzima w’umunyamerika, akaba ariwe wakoze ubushakashatsi akanavumbura umumaro wa Chromosome mu ihererekana ry’akarango k’umuryango akaza no kubiherwa igihembo cya Nobel nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1945.

1933: Erik Darling, umuririmbyi w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda rya Tarriers nibwo yavutse.

1936: Moussa Traoré, perezida wa 2 wa Ghana nibwo yavutse.

1944: Michael Douglas, umukinnyi wa film w’umunyamerika nibwo yavutse.

1963: Tate Donovan, umukinnyi wa film w’umunyamerika nibwo yavutse.

1968: Will Smith, umukinnyi akaba n’umushoramari wa film, w’umunyamerika akaba n’umuraperi yabonye izuba.

1969: Ron Thal a.k.a Bumblefoot, umuririmbyi akaba n’umucuranzi wa guitar w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda rya Guns N’ Roses nibwo yavutse.

1969: Catherine Zeta-Jones, umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika ukomoka muri Pays des Gales, akaba n’umuririmbyi nibwo yavutse.

1970: Kerri Kendal, umunyamideli akaba n’umukinnyikazi wa film w’umunyamerika nibwo yavutse.

1973: Tijani Babangida, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyanijeriya nibwo yavutse.

1980: T.I, umuraperi w’umunyamerika yabonye izuba.

1983: Donald Glover, umukinnyi wa film w’umunyamerika akaba n’umuraperi nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1983: Umwami Leopold wa 3 w’u Bubiligi yaratanze.

2012: Patrick Kililombe, umuvugabutumwa w’umunya-Malawi yitabye Imana, ku myaka 79 y’amavuko.

2012: Andy Williams, umuririmbyi akaba n’umukinnyi wa film w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda Williams Brothers yitabye Imana, ku myaka 85 y’amavuko.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND