RFL
Kigali

MU MAFOTO: Kiyovu Sport yihereranye Mukura Victory Sport i Kigali

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:23/09/2017 9:16
0

Mugheni Kakule Fabrice umukinnyi wo hagati akaba na kapiteni wa Kiyovu Sport, yafashije iyi kipe gutsinda Mukura Victory Sport igitego 1-0 mu mukino wa gishuti wakinwe kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Nzeli 2017 kuri sitade ya Kigali.

Ni igitego cyaje ku munota wa 90’ w’umukino amakipe yombi yakinaga nta guhangana kunini kurimo uretse ko abakinnyi bakomeye nka Gael Duhayindavyi wa Mukura Victory Sport bitamubujije gutanga ubutumwa bwo gucenga.

Ikipe ya Mukura Victory Sport ibarizwa i Huye yakinaga uyu mukino nyuma yo kuba yari iherutse kunyagira Amagaju FC ibitego 3-1 mu mukino wa gishuti wakiniwe kuri sitade Huye kuwa Gatatu tariki 20 Nzeli 2017.

Indi mikino ya gishuti iteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Nzeli 2017, ikipe ya FC Musanze irakira FC Bugesera kuri sitade Ubworoherane saa munani n’igice (14h30’) mu gihe Amagaju FC yakira Espoir FC i Nyagisenyi saa cyenda n’igice (15h30’).

11 babanjemo:

SC Kiyovu XI: Ndoli Jean Claude (GK), Djuma, Ngirimana Alexis,  Ngarambe Jimmy, Mbogo Ali, Rugamba, Mustapha Francis, Mugheni Kakule Fabrice ©, Nizeyimana Djuma na Ramadhan Vino Kalemba.

Mukura VS XI: Rwabugiri Omar (GK), Zagabe Jean Claude ©, Manirareba Ambroise, Nshimiyimana David, Saidi Iraguha, Nkomezi Alexis, Duhayindavyi Gael, Kevin Hakizimana, Kwizera Tresor, Christophe Ndayishimiye na Rachid Mutebi.

Imikino ya gishuti iteganyijwe:

Kuwa Gatandatu tariki 23 Nzeli 2017:

-FC Musanze vs FC Bugesera (Ubworoherane, 14h30’)

-Amagaju FC vs Espoir FC (Nyagisenyi, 15h30’)

Mbogo Ali myugariro wa Kiyovu Sport wavuye muri Espoir FC

Mbogo Ali myugariro wa Kiyovu Sport wavuye muri Espoir FC

Mugheni Kakule Fabrice kapiteni wa SC Kiyovu ashoreye umupira

Mugheni Kakule Fabrice kapiteni wa SC Kiyovu ashoreye umupira 

Nizeyimana Djuma wa Kiyovu Sports ku mupira abangamiwe na Manirareba Ambroise

Nizeyimana Djuma wa Kiyovu Sports ku mupira abangamiwe na Manirareba Ambroise  

Manirareba Ambroise (6) yugarira uruhande rwe rw'ibumoso

Manirareba Ambroise (6) yugarira uruhande rwe rw'ibumoso inyuma

Imbere y'izamu rya Mukura Victory Sport

Imbere y'izamu rya Mukura Victory Sport

Mugheni  Kakule Fabrice

Mugheni  Kakule Fabrice agenzura umupira hagati mu kibuga

Ndoli  Jean Claude ubu ni umunyezamu wa Kiyovu Sport

Ndoli  Jean Claude ubu ni umunyezamu wa Kiyovu Sport

Rachid Mutebi (10) rutahizamu wa Mukura Victory Sport bakuye muri Gicumbi FC

Rachid Mutebi (10) rutahizamu wa Mukura Victory Sport bakuye muri Gicumbi FC

Abakinnyi ba Mukura VS bajya inama

Abakinnyi ba Mukura VS bajya inama nyuma yo kwinjizwa igitego

Rwabugiri Omar umunyezamu wa Mukura Victory Sports bakuye muri FC Musanze

Rwabugiri Omar umunyezamu wa Mukura Victory Sports bakuye muri FC Musanze

Zagabe Jean Claude kapiteni wa Mukura Victory Sport

Zagabe Jean Claude kapiteni wa Mukura Victory Sport

Mugheni  Kakule Fabrice mu kirere ashaka umupira

Mugheni Kakule Fabrice mu kirere ashaka umupira

Mukura Victory Sport yatsinzwe uyu mukino nyuma yo kuba yaratsinze Amagaju FC ibitego 3-1

Mukura Victory Sport yatsinzwe uyu mukino nyuma yo kuba yaratsinze Amagaju FC ibitego 3-1

Ndoli  Jean Claude ashaka aho yatanga umupira

Ndoli Jean Claude ashaka aho yatanga umupira

Manirareba Ambroise (6) yugarira uruhande rwe rw'ibumoso ahangana na Kiyovu Sport yahoze akinira

Manirareba Ambroise (6) yugarira uruhande rwe rw'ibumoso ahangana na Kiyovu Sport yahoze akinira

AMAFOTO: Abayo Sabin-Afrifame Pictures

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda BACKGROUND