Alain Numa umukozi wa MTN Rwanda ushinzwe imenyekanishabikorwa muri iyi sosiyete y’itumanaho imaze kuba ubukombe mu Rwanda, kuri uyu wa 20 Nzeli 2017 yatunguwe na bamwe mu nshuti ze bamukorera ibirori by’isabukuru y’amavuko, bamwambika n’umudari w’ishimwe.
Alain Numa umaze imyaka 17 akorera MTN Rwanda akaba amaze imyaka 19 yubatse urugo, kuri uyu wa 20 Nzeri 2017 yujuje imyaka 44 y’amavuko dore ko yavutse tariki 20 Nzeli 1973. Umuryango wa Alain Numa wamukoreye ibirori by’isabukuru bashimira Imana kubwa byinshi yabakoreye banayishimira ko yongereye Alain Numa undi mwaka wo kubaho.
Ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko ya Alain Numa byabereye mu mujyi wa Kigali i Nyarutarama kuri KHANA KHAZANA. Bamwe mu nshuti za Alain Numa baturutse mu muryango All Gospel Today bakunze guhurira kenshi mu bikorwa by’ivugabutumwa, bamutunguye bamusanga aho yari i Nyarutarama ari kumwe n’umuryango we, bifatanya nabo kwishimira isabukuru ye y’amavuko.
Alain Numa yatunguwe no kubona abantu binjiye bamuririmbira
Bamwe muri izo nshuti ze bamutunguye ku isabukuru ye hari higanjemo abahanzi b'ibyamamare mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana (Gospel music) barimo; Patient Bizimana, Aline Gahongayire, Tonzi, Phanny Wibabara, Kavutse Olivier, Muganwa Assumpta wamamaye nka Satura, Brian Blessed, Serge Iyamuremye, Diana Kamugisha, Pastor Rose Ngabo n’abandi.
Abakozi ba KHANA KHAZANA batanze umusanzu muri iki gikorwa
Hari kandi abandi bantu bazwi cyane mu gisata cya Gospel barimo Pastor John Kayiga umuyobozi wa Groove Award mu Rwanda, Miss Bellange Irene Muhikira wambaye ikamba rya nyampinga wa UNILAK, Uwagaba Caleb wahoze ari umujyanama wa Papa Emile, Valentine Mudogo (Vava) uzwi mu bikorwa byo gufasha abana batishoboye, umuvugabutumwa David Mucyo, umuvugabutumwa Rebecca uzwi nka Becky wo muri UCC, Fiacre Nemeyimana wamenyekanye afasha Israel Mbonyi, umunyamakuru Steven Karasira wa Radio Umucyo, umunyamakuru Ronnie wa Televiziyo y’u Rwanda, Tumusiime Juliet uzwi muri Power of Praise n’abandi.
Ahagana isaa mbiri z’umugoroba ni bwo aba bageze ahaberaga ibi birori, bahamara umwanya munini dore ko batashye ibirori birangiye ahagana isaa tanu z’ijoro. Buri wese wafataga ijambo yashimiraga cyane Alain Numa ku ishyaka agirira umurimo w’Imana by'umwihariko umuziki wa Gospel, akaba hafi y’abahanzi banyuranye akabagira inama ari nako yitabira ibikorwa byayo. Usibye kumwifuriza ibyiza mu gihe akiri ku isi, banamwifurije kuzaragwa ubwami bw’ijuru akiturwa ineza agirira abamamaza Yesu Kristo mu mbaraga ze zose. Mu kumushimira ibyiza ari gukora mu ivugabutumwa, bamwambitse umudari w’ishimwe.
Jacqueline Umurerwa, umugore wa Alain Numa nawe yashimiye cyane umugabo we kubwo urukundo yagiye amugaragariza mu myaka 19 bamaranye, asezeranya inshuti za Alain Numa ko nawe agiye gutangira kujya yitabira ibikorwa by’ivugabutumwa akitabira ibitaramo byabo mu mwanya azajya aba afite. Chelsea Tamara Irakoze, umukobwa w’imfura ya Alain Numa yasangije abari muri ibi birori ishimwe afite ku Mana. Yashimiye papa we kuba yarabaye hafi y’umuryango (abana na mama wabo) akabagaragariza urukundo mu burwayi nyina (Mama Chelsea) yahuye nabwo, ntabe nk’abandi bagabo bata ingo zabo igihe mu ngo zabo haba hari ibibazo. Yashimiye ababyeyi be ko bamureze neza abizeza kuzabereka ubukwe bwiza.
Basangiye ibyo kurya n'ibyo kunywa
Alain Numa yakozweho cyane n’urukundo yeretswe n’izi nshuti ze ndetse n’umuryango we. Yunzemo ko yishimiye kuba umuryango we ubonye bamwe mu nshuti ze bahurira cyane mu bikorwa by’ivugabutumwa. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Alain Numa yavuze ko ari ubwa mbere akorewe ibirori bikomeye by’isabukuru ye y’amavuko, by’umwuhariko akaba yatunguwe na bamwe mu nshuti ze za hafi bo muri Gospel. Alain Numa avuga ko umunsi we w’amavuko ari umwanya wo gushimira Imana ikimutije ubugingo, akaba n’umwanya wo gutekereza ejo hazaza h’umuryango we.
Kuba Alain Numa akunze kugaragara cyane mu bikorwa by'ivugabutumwa, bituma hari abavuga ko yaba agiye kuba pasiteri. Inyarwanda twamubajije iki kibazo, adusubiza muri aya magambo: "Ehhh oyaa ntabwo haragera uretse ko byose ari Imana,iramutse intoranyije ubwo haba hageze gusa badoo,kuva mu kazi kereka mpawe inshingano zansaba umwanya munini mu murimo naho ubundi n’akazi nagakomeza. Gushinga church (itorero) wapi, uwo muhamagaro nturangaragaraho nkuko nabivuze biramutse ari byo mpawe n'Imana ubwo yazancira inzira nanone."
Alain Numa yambitswe umudari w'ishimwe
Alain Numa yabajijwe kandi ku bijyanye n'umuziki wa Gospel, icyo awukundira, aho abona icyuho ndetse n'icyo awifuriza, adusubiza gutya:
Gufasha abahanzi ba Gospel ndumva ari umutwaro uretse ko mu kazi kanjye ka buri munsi abahanzi bose mba ngomba gukora ibishoboka ngo bagire aho bagera ariko muri Gospel nk'umukristu mba mbona baratinze kugera aho bigeza nkaba numva mparanira kubona hari urundi rwego bagezeho...Gospel mu Rwanda ndabona imaze guhagarara neza,abahanzi bafite icyerekezo bavuye kure cyane ariko intambwe bagezeho irashimishije. Harabura rero kumenya uko impano bazibyaza izindi mbaraga,amafaranga arakenewe...Harabura kwumvisha abaterankunga ko na Gospel yatambutsa ubutumwa bw’ibicuruzwa byabo,n’urubuga batagakwiye gusuzugura kuko ruhurirwaho n’abantu benshi. Ndabifuriza kubabona ku rwego mpuzamahanga,ibihangano by’imbaraga zikiza,zibohora ndetse zihindura amateka yabazumva.
KANDA HANO UMENYE ANDI MAKURU UTARI UZI KURI ALAIN NUMA
REBA HANO AMAFOTO YUKO BYARI BIMEZE
KHANA KHAZANA ifite abakozi bafasha abakiriya baba bateguye ibirori by'isabukuru
Alain Numa yari yasazwe n'ibyishimo
Alain Numa byamurenze wongere ngo byamurenze
Patient Bizimana ari mu batunguye Alain Numa
Briana Blessed, Ev Mucyo, Miss Bellange na Alain Numa
Alain Numa asuhuza Serge Iyamuremye
Tonzi mu birori by'isabukuru ya Alain Numa
Aline Gahongayire aganira na Miss Bellange
Alain Numa hamwe na Patient Bizimana
Phanny Wibabara, Patient Bizimana na Tonzi
Alain Numa hamwe na bamwe mu nshuti ze za hafi
Jacqueline Umurerwa, umugore wa Alain Numa
Pastor Rose Ngabo ni we wasenze isengesho ryo gutangiza gahunda
Umwe mu bana ba Alain Numa na Jacqueline
Brian Blessed, Serge na Tonzi
Serge, Tonzi na Aline Gahongayire
Jeannine Umwiza mushiki wa Patient Bizimana
Kavutse Olivier yaje muri ibi birori avuye muri Kenya
Alain Numa hamwe n'umufasha we
Alain Numa asuhuza imfura ye
Diana Kamugisha wamamaye mu ndirimbo 'Haguruka'
Umunyamakuru Steven Karasira
Brian Blessed na Serge Iyamuremye
Aline Gahongayire mu birori by'isabukuru ya Alain Numa
Babonye umwanya wo kuganira birambuye
Patient Bizimana na Diana Kamugisha
Satura hamwe na Vava
Umuvugabutumwa Mucyo David hamwe na Vava
Umwe mu bana ba Alain Numa na Jacqueline
Alain Numa yungurana ibitekerezo na Patient Bizimana
Bamaranye imyaka 19 babana nk'umugabo n'umugore
Tonzi yashimiye cyane Alain Numa urukundo agaragariza abantu
Ntiwirirwe wibaza icyo Aline Gahongayire yari yabaye, ibi birori byaranzwe n'urwenya rwinshi
Jeannine Umwiza hamwe na Pastor Rose Ngabo
Umwiza Jeannine hamwe n'umuryango wa Alain Numa
Alain Numa yabwiye Brian Blessed ufatanya ubuhanzi n'uburuzi ati 'Ngize amahirwe uje hano,ngiye kuguha isoko, madamu arashaka ko umugurisha imyenda ya siporo, si impano ahubwo tuzakwishyura'
Miss Bellange Muhikira umaranye imyaka 5 ikamba rya Miss UNILAK
Vava umwe mu itsinda ryateguye iki gikorwa
Umuvugabutumwa Becky wo mu itorero UCC
Alain Numa ati 'Ndashima Imana ko nkiri agasore'
Phanny Wibabara
Chelsea Irakoze imfura ya Alain Numa na Jacqueline
Umuvugabutumwa Uwagaba Joseph Caleb
Ahagana isaa tatu n'indi minota ni bwo Pastor Kaiga, Ronnie na Juliet bahageze
Juliet Tumusiime asuhuza Diana Kamugisha, Steven Karasira ati 'gira vuba nanjye unsuhuze'
Alain Numa na Ronnie Gwebawaya ukora mu kiganiro RTV Sunday Live
Tonzi yateze amatwi mugenzi we Serge baganira icyarushaho guteza imbere umuziki wa Gospel
Alain Numa n'umufasha we bakata umutsima
Mama Chelsea ibyishimo byari byose
Bafashe ifoto y'urwibutso
Pastor Kaiga John yambika Alain Numa umudari w'ishimwe
Burya umuntu wishimye ni uku aba ameze
Alain Numa yambitswe umudari w'ishimwe
Brian Blessed na Tonzi bagaragaje ko bashobora guhiga benshi mu kwifotoza
Jacqueline Umurerwa ageza ijambo ku bari muri ibi birori
Alain Numa ati 'Uyu mugore mubona twatangiye gukundana twiga mu mashuri yisumbuye'
Chelsea ati 'Ngiye kuvuga ikintu ntigeze mbwira papa na mama. Ndashimira papa ko yakomeje gukunda cyane mama mu burwayi yagize, ntabe nk'abandi bagabo bagera mu bibazo bagata ingo ahubwo we akaba yarakomeje gukunda mama natwe abana akatwitaho,..'
Barijijwe n'amagambo akomeye Chelsea yavugiye muri ibi birori
Mu gusoza bafatanye mu biganza biragiza Imana
AMAFOTO: IRADUKUNDA Desanjo-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO