RFL
Kigali

Irasubiza Anet w'i Gahini avuga ko ashaka kuba nka Tuyisenge Jacques-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:20/09/2017 10:01
1


Kuwa Kabiri tariki 19 Nzeli 2017 ubwo umushinga wa Live your Goals wari ugeze mu karere ka Kayonza, habonetse umwana w’umukobwa wari wakoze urugendo rurerure ajya aho abandi bari bukinire ahembwa umupira wo gukina anavuga ko ashaka kuba nka Tuyisenge Jacques ukinira Amavubi na Gormahia FC.



Irasubiza w'imyaka 13 uvuga ko afana Rayon Sports, yabwiye abanyamakuru ko yarebye Televiziyo akabona ko gahunda ya Live Your Goals izajya mu karere ka Kayonza agahita afata umwanzuro wo kuzafata urugendo akajya ahazabera imyitozo kuko ari kure y’iwabo. Uyu mwana wari uherekjwe n’umubyeyi we (papa) yavuze ko yifuza gukina umupira w’amaguru kugeza ku rwego rwa Jacques Tuyisenge rutahizamu wa Gormahia FC muri Kenya n’Amavubi.

“Njyewe iyo mbonye abandi bakina numva nanjye mbishatse ni nayo mpamvu naje. Ndashaka gukina nkaba nka Jacques Tuyisenge”. Irasubiza. Agaruka ku mupira (Ballon) bamuhaye, Irasubiza yavuze ko uzamufasha gukora imyitozo ikomeye ndetse bizanamfashe kumenya umupira n’ibyo atari azi. “Uzamfasha. Nzakomeza gukina nkora n’imyitozo myinshi kugira ngo menye n’ibyo ntari nzi”. Irasubiza

Irasubiza Anet w'imyaka 13 arashaka kuzaba nka Tuyisenge Jacques

Irasubiza Anet w'imyaka 13 arashaka kuzaba nka Tuyisenge Jacques

Irasubiza Anet yaje i Nyamirama avuye mu murenge wa Gahini, Akagari ka Rugarama mu mudugudu wa Karuyenzi mu karere ka Kayonza. Kuva mu mu kagari ka Rugarama ugana i Nyamirama harimo intera itari munsi y'ibilometero 35-40, urugendo Irasubiza yakoze ajya kwitabira imyitozo.

Bitewe n'ubwutange yagaragaje Irasubzia uyahawe umupira wo gukina

Bitewe n'ubwitange yagaragaje Irasubiza yahawe umupira wo gukina

Umubyeyi wa Irasubiza avuga ko umwana we asanzwe akunda umupira w'amaguru

Umubyeyi wa Irasubiza avuga ko umwana we asanzwe akunda umupira w'amaguru

'Live Your Goals' yageze i Kayonza yitabirwa n'abana b'abakobwa 200-AMAFOTO

Abana muri Live Your Goals Festival mu karere ka Kayonza

AMAFOTO: Saddam MIHIGO-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Theogeni6 years ago
    Uwomwana arashoboye bishobotse mwamutera inkunga





Inyarwanda BACKGROUND