RFL
Kigali

USA: Madamu Jeannette Kagame yasabye abari mu nama y’Inteko rusange ya LONI kurwanya ibikorwa byose bitera ihungabana

Yanditswe na: Editor
Taliki:19/09/2017 11:55
0


Madamu Jeannette Kagame ni umwe mu batanze ibiganiro mu nama ya 72 y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye (UN) iri kubera i New York yatumiwemo abakuru b’ibihugu 193 bigize umuryango w’Abibumbye.



Mu ijambo rye, Madamu Jeannette Kagame yatangiye abwira abari muri iyo nama y’Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye amateka akomeye yaranze igihugu cy’u Rwanda mu myaka 23 ishize nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yagarutse ku buryo abantu barenga miliyoni imwe bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abagore ibihumbi bagafatwa ku ngufu ndetse bakanduzwa agakoko gatera SIDA, abandi bagasigara ari abapfakazi, abana benshi bagasigara ari imfubyi, abandi bagahunga igihugu.

Madamu Jeannette Kagame atanga ikiganiro ku bitabiriye iyi nama 

Ibi biganiro byateguwe n'umuryango Global Hope Coalition usanzwe ushyigikira ibikorwa byo kurwanya iterabwoba mu bice bitandukanye by’Isi n’umuco wo kudahana, cyaganiraga ku bagore, abana n’ihungabana rikomoka ku buhezanguni. Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ubuhezanguni bukwiye kwitabwaho mu kuburwanya kuko bukomeje guteza ihohoterwa mu bice bitandukanye by’Isi bikaviramo benshi guhungabana. Madamu Jeannette Kagame yagize ati:

Isi yacu ihangayikishijwe cyane no guha umwihariko ukwiye ikibazo cy’ubuhezanguni kigaragarira mu ihohoterwa rikorerwa mu baturanyi bacu n’ahandi. (...) Mureke mbasangize amateka yanjye, ay’abaturage n’igihugu cyanjye cyabayemo iterabwoba, ihungabana mu myaka 23 ishize; Abarenga miliyoni imwe barishwe, abagore babarirwa mu bihumbi bafatwa ku ngufu banduzwa virusi itera Sida, u Rwanda rusigarana ibikomere, abapfakazi, imfubyi ndetse n’abarenga miliyoni ebyiri baba impunzi.

Madamu Jeannette Kagame yasobanuye ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994; abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bataheranywe n’agahinda ahubwo bagira uruhare mu kubaka igihugu kuko hashyizweho ingamba zifasha abanyarwanda bose kongera kwiyubaka, kwihesha agaciro no gukomera ku ntego ya ‘Ntibizongere ukundi’. Iki gikorwa cyanitabiriwe n’abandi banyacyubahiro barimo; Madamu Keita Aminata Maiga, umugore wa Perezida wa Mali; Umuyobozi Mukuru wa UNESCO, akaba n’umuyobozi w’icyubahiro wa Global Hope Coalition, Irina Bokova n’abandi.

Iyi nama yitabiriwe n'abanyacyubahiro batandukanye

Irina Bokova yashimiye uruhare rwa Global Hope Coalition mu guharanira agaciro k’abagore n’abana kuko ari ibyiciro byugarijwe n’ibibazo binyuranye. Yavuze ko ubuhezanguni bufite ingaruka zikomeye kuri buri wese ku Isi.Nyuma y’ibi biganiro, Madamu Jeannette Kagame yakiriwe na Laura W. Bush, Madamu wa Perezida wa 43 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, George W. Bush, mu mugoroba wahuje Abafasha b’Abakuru b’ibihugu baturutse mu mpande z’Isi zitandukanye.

Biteganijwe ko Madamu Jeannette Kagame azanitabira inama y’Umuryango w’abagore b’abakuru b’ibihugu bya Afurika urwanya SIDA, OAFLA. Umuryango OAFLA watangijwe mu mwaka wa 2002 ugamije kuvuganira no gushakira inkunga ababana n’ubwandu bwa SIDA muri Afurika. Madamu Jeannette Kagame ari mu bagize uruhare mu gutangiza iri huriro mu mwaka wa 2002. Yanaribereye umuyobozi kuva mu mwaka wa 2004 kugera 2006 icyo gihe akaba yaratangije gahunda ya Wite ku mwana wese nk’uwawe “Treat every Child as Your Own”.  

Umuyobozi Mukuru wa UNESCO, Irina Bokova

Madamu Keita Aminata Maiga, umugore wa Perezida wa Mali






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND