RFL
Kigali

Pacson yashushanyije ku mubiri we abana be b’impanga bitabye Imana–VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/09/2017 12:16
2


Iyo witegereje neza ku mubiri wa Pacson ubonaho ibishushanyo binyuranye kubisobanukirwa byo si ibintu biba byoroshye. Ubwo uyu muhanzi yaganiraga na Inyarwanda.com yasobanuye byinshi ku bishushanyo bigaragara ku mubiri we birimo n’abana be b’impanga bitabye Imana.



Ibi Pacson yabitangarije Inyarwanda.com ubwo yari abajijwe niba afite umukunzi ndetse niba kimwe na benshi mu baraperi yaba atarabyara umwana, uyu muhanzi yatangaje ko yabyaye abana babiri b’impanga bakaza kwitaba Imana bakiri bato. Pacson yahishuriye Inyarwanda ko muri 2013 ari bwo yari yibarutse abana babiri b’impanga aba bakaba barahise bitaba Imana mu mezi yabo make.

http://inyarwanda.com/img/attachments/1398353313_pac.jpg

Pacson wanatangaje ko afite umukunzi bamaranye igihe yemereye Inyarwanda.com ko ariwe bari babyaranye aba bana, abajijwe niba yiteguye gukora ubukwe nawe Pacson yirinze gutangaza igihe gusa avuga ko nta kimwirukansa ariko nanone abitekerezaho.

REBA HANO IKI KIGANIRO TWAGIRANYE NA PACSON






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • marthens6 years ago
    ntagitangaje nubundi ni umumywatabi gusa mujye mumenya ko abantu biyandikaho hari imiryango myinshi aba yifungiye urugero:ntiyaba umupolisi ntiyaba umusirikare kandi ntiya
  • marthens6 years ago
    ikindi bantu mwiyandikaho mumenye ko mutatanga amaraso yo gufasha abandi muri transfusion sanguine mujye mumenya ko muba mwiyangije. abatamutwe.com





Inyarwanda BACKGROUND