Iyo witegereje neza ku mubiri wa Pacson ubonaho ibishushanyo binyuranye kubisobanukirwa byo si ibintu biba byoroshye. Ubwo uyu muhanzi yaganiraga na Inyarwanda.com yasobanuye byinshi ku bishushanyo bigaragara ku mubiri we birimo n’abana be b’impanga bitabye Imana.
Ibi Pacson yabitangarije Inyarwanda.com ubwo yari abajijwe niba afite umukunzi ndetse niba kimwe na benshi mu baraperi yaba atarabyara umwana, uyu muhanzi yatangaje ko yabyaye abana babiri b’impanga bakaza kwitaba Imana bakiri bato. Pacson yahishuriye Inyarwanda ko muri 2013 ari bwo yari yibarutse abana babiri b’impanga aba bakaba barahise bitaba Imana mu mezi yabo make.
Pacson wanatangaje ko afite umukunzi bamaranye igihe yemereye Inyarwanda.com ko ariwe bari babyaranye aba bana, abajijwe niba yiteguye gukora ubukwe nawe Pacson yirinze gutangaza igihe gusa avuga ko nta kimwirukansa ariko nanone abitekerezaho.
TANGA IGITECYEREZO