Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:
1881: Nyuma yo kuraswa na Charles J. Guiteau tariki 2 Nyakanga, uwari perezida wa Leta zunze ubumwe
za Amerika James A. Garfield yitabye Imana, akaba yari amaze iminsi 200 gusa ku butegetsi, byamugize perezida wa 2 wa Amerika nyuma ya William Harrison wategetse igihe gito.
1893: Mu gihugu cya Nouvelle Zeland hemejwe itegeko riha abagore uburenganzira bwo gutora.
1946: Iserukiramuco rya Sinema rya Cannes mu gihugu cy’u Bufaransa ryaratangijwe bwa mbere, rikaba ryaragombaga gufungurwa mu mwaka w’1939 ariko kubera intambara y’isi ya 2 ritindaho imyaka 7. Iri rikaba ariryo serukiramuco rya sinemarya mbere rikomeye ku isi.
1952: Leta Zunze uUumwe za Amerika zahagaritse umukinnyi wa filime Charlie Chaplin kwinjira mu gihugu, nyuma y’urugendo yari avuyemo mu Bwongereza.
1978: Ibirwa bya Salomo byinjiye mu muryango w’abibumbye.
1989: Indege y’ikompanyi ya UTA yari itwaye abagenzi yari iturutse I N’Djamena muri Chad yerekeza i Paris mu Bufaransa, yarashwe igisasu ubwo yari igeze mu butayu bwa Tùnùrù muri Niger maze abantu 171 bose bari bayirimo bahasiga ubuzima.
1997: Mu gihugu cya Algeria habaye ubwicanyi bwiswe ubwa Guelb El-Kebir bwaguyemo abantu 53.
Abantu bavutse uyu munsi:
1759: William Kirby, umwongereza ufatwa nk’uwashinze ishami ry’amasomo y’ibinyabuzima ryiga inigwahabiri (insects) rizwi nka Entomologie ni bwo yavutse, aza gutabaruka mu 1850.
1978: Jorge López Montaña, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cya Espagne ni bwo yavutse.
1979: Joel Houston, umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo akaba n’umucuranzi wa guitar w’umunya Australia wamenyekanye mu itsinda riririmba indirimbo zihimbaza Imana rya Hillsong United ni bwo yavutse.
1982: Eduardo Calvalho, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyaportugal nibwo yavutse.
1982: Colombus Short, umukinnyi wa film, umuririmbyi, akaba n’umubyinnyi w’umunyamerika wamenyekanye muri film z’uruhererekane za Scandal nka Harrison Wright nibwo yavutse.
Abantu bitabye Imana uyu munsi:
1881: James A. Garfield, wabaye perezida wa 20 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yaratabarutse, ku myaka 50 y’amavuko.
2002: Robert Guéï, perezida wa 3 wa Cote d’Ivoire yaratabarutse, ku myaka 61 y’amavuko.
2006: Elizabeth Allen, umukinnyikazi wa film w’umunyamerika wamenyekanye muri film nka The Twilight Zone yitabye Imana, ku myaka 77 y’amavuko.
2006: Danny Flores, umuririmbyi akaba n’umucuranzi wa Saxophone w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda rya The Champs yitabye Imana, ku myaka 77 y’amavuko.
2009: Roc Raida, umuDj akanatunganya indirimbo w’umunyamerika yitabye Imana, ku myaka 37 y’amavuko.